Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Luwero arimo kwisobanura imbere ya resemblement impamvu yaje kwiga mu Kigo cy’Abakobwa gusa yigeze umukobwa.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Luwero amaze kwisobanura, abanyeshuri bamwe bakubise igitwenge baramuseka. Abandi bamuvugiriza akaruru.
Briana we yarumiwe!
Bamwe batangira kujujura bibaza uwo Mukobwa Luwero yaba yarakurikiye. Ahubwo basaba directeur ko yababwira uwo mukobwa nawe bakamumenya.
.
Briana yumvishe abanyeshuri babisaba agiramo ubwoba.
Fanny ati” Ikigoryi buriya kigiye kuguteza abantu.
Daria ati” Ese byari ngombwa ko umutuka??
Fanny ati” Abasore nkaba ari abasazi kandi baba ari igisebo ku bakobwa nkatwe.
Daria areba Briana ati” Briana nizere ko utarimo kumva kimwe na Fanny??
.
Directeur areba Luwero ati” Uwo mukobwa ninde?
Luwero arimo kureba aho Briana ahagaze.
Fanny ati”Mana nyagasani n’ikibe kigiye kukuvuga.
.
Abanyeshuri barimo gusakuza cyane ngo n’amavuge.
Dorene na Pelila aho bahagaze.
Pelila yasetse cyane yumiwe ati” Abasore baragwira.
Dorene ati” Njyewe ariko ndumva mwemeyemo.
Pelila ati”Kubera iki??
.
Perefe areba Luwero ati” Uravuga cyangwa??
Luwero ati” Ariko uwo mukobwa agaragarira buri wese. Kubera ko we ubwe n’umwahariko wihariye atandukanye n’ikindi kiremwamuntu.
Master ati” Ntawe ugusabye imitoma hano.
Luwero ati” Ntegereje ibihano byanjye. Naho kumubabwira byo s’ingenzi nkurikije ikibazo cyanyu.
.
Abanyeshuri barasakuza bati” Muvuge.
Daria ati” Uriya musore n’umuhanga.
Briana we byamurenze aracecetse cyane.
.
Ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwirukana Luwero, ndetse ahubwo biyemeza ko bagiye no kumujyana mu Nyiko.
Luwero ajya guhambira ibye.
.
Briana, Fanny, na Daria bahagaze hanze.
Daria ati” Luwero yaragukunze byanyabyo.
Briana ati”ariko naramuhakaniye.
Daria ati’ we rero yanze kuva kwizima koko akurikira icyo umutima we ushaka.
Fanny ati” Abasore nk’aba babita ba Stocker. Babangamira abakobwa ntabwo tubakunda.
Daria ati” Ariko uwo muvuga ko yabangamiye Briana amutabaye inshuro nyinshi.
Fanny ati” Hari ibyo yamusabye ??
.
Bababona Luwero amaze gufata ibintu bye aragiye. Briana agenda amusanga amugera imbere bararebana.
Luwero ati” am sorry! Niba narakubangamiye. Ariko ibi nibyo byari muri njye.
.
Fanny na Daria nabo barabegera.
Briana ati” Luwero ibi rwose ntabwo bibaho. Ibi wakoze n’amahano atabaho.
Luwero ati” Nyewe sinarebye ibibaho n’ibitabaho. Icyo nashakaga gusa n’uguha icyo umutima wanjye ushaka.
Briana ati” Kandi naraguhaniye.?? Njyewe nakubwiye ko mfite umukunzi. Wajyaga gukora ubusazi nkubu ushaka iki??
Luweroati” Briana kuba naragukunze ntekereza ko Atari ikosa nakoze. Nawe niba warakunze urabizi neza ko urukundo Atari amahitamo.
.
Daria ati”Uravuga ukuri rata!
Briana ati” Nonese nyuma yuko nkuhaniye??
Luwero ati” Kuba ufite umukunzi, ntabwo byarigusenya urukundo ruri muri njye.
Fanny ati” Nonese uretse gutesha abantu umutwe ukaba ugamije iki??
Luwero ati” Ntacyo ngamije. Briana niba narakubangamiye umbabarire. Ariko njye ndagukunda nuko bimeze.
.
Luwero arikomereza.
Daria areba Briana ati” Nyamara hari igihe twirukana urukundo ahubwo tukakira igisa n’urukundo.
Briana ati” Ubwo se ushatse kuvuga iki??
Daria ati” Uri mukuru uba wanyumvise.
.
Briana areba Luwero aramuhamagara. Luwero arahagarara. Briana aramwegera.
Briana ati” Ntuzongere gukora ibintu nk’ibi.
Luwero ati”Nagusabye imbabazi yewe nzajya ngendera kure yawe.
.
Luwero arikomereza. Briana amukurikiza amaso. Aba atangiye kwibuka ukuntu yagiye amutabara mu bihe bitandukanye. Yibuka n’igihe ajya kurwaza mama we kwa Muganga.
Daria na Fanny baramwegera.
Daria ati” Bria. Nubwo uriya Musore utamukunda rwose ariko asa nkaho ariwe usobanukiwe iby’ingenzi muri wowe.
Fanny ati”Ese urashaka kumwisha ko areka Jamali agakunda Luwero?
Daria ati”Njyewe ndimo kuvuga Point yaho mpagaze mu rukundo. Ariko amarangamutima yo ayobora Briana kuri Jamali.
Fanny ati” None.?
Daria ati” None byose bireba Briana.
.
Kurundi ruhande Luwero yicaye muri bus arimo gutaha. Gusa arakonje cyane atashye atabishakaga. Ntabwo yumva uko agiye kumera ari ahantu atazajya akunda kubona Briana.
.
Udacikwa na Episode 32
Comments