Loading verse...
.
Mugutangira inkuru yacu, dutangiriye mu cyumba kimwe kinini cyuzuye za mudasobwa kunkuta, imbere yazo hicaye abasirikare bahuze cyane, buri umwe ari gukanda aka nakariya arinako ahindukiza amashusho yaza saterite, ntumbaze ngo bari guhiga iki.
Inyuma yabo hahagaze madamu major Isimbi nawe ari kureba kuri izo screen nawe bisa nkaho hari icyo ari kureba.
Bakomeje gukanda aka na kariya, mu mwanya muto umugabo umwe mubicaye imbere yizo mudasobwa, ati:" ndamubonye."
Major Isimbi ati:" shyira kuri radio."
Umugabo bidatinze yahise ahuza na radio (icyombo), maze Isimbi we ati:" Roger ndakumva."
Ijwi ryumugabo uvuga yahagira, ameze nkuri kuniha, ati:" twagambaniwe, bose barashwe nabasigaye twenda gupfa."
Isimbi:' uravuga ibiki?"
Umugabo ati:" twatezwe agaco, turaswaho bikomeye. Ibyo twari dufite byose babitwaye."
Isimbi ati:" location."
Umugabo ati:' golf Oskar romeo alpha."
Isimbi ati:" mwihangane turaje tubahe back up.
Yahise ava kucyombo, Isimbi ati:" mushakishe gora, hanyuma mutegure agaca kihuse vuba gatange back up."
Abagabo bakomeje kureba kuri mudasobwa zabo, ubona ko noneho igitutu kiyongereye.
Major Isimbi we yahise afata ikarita, ayirambura kumeza, afite ikereyo mu noki, agenda aziga utuziga ahantu hatandukanye.
Hashize umwanya muto, undi mugabo muribamwe bicaye imbere yaza mudasobwa, ati:" afande, ndahabonye."
Isimbi yahise aza yihuse yitegereza ahantu runaka hameze nkahari gushya, mu mashusho saterite yatangaga, nyuma yo kuhitegereza, ati:' yara!! Reba ibintu bakoze. Mwembi muhuguke dutegure ikintu gikomeye gituma bamenya Urwanda neza. Ariko mushake uburyo mwoherezayo back up mubanze mukureyo abasore bacu yaba abarokotse cyangwa abapfuye."
.
Abasirikare bahise bahagurukira icyarimwe, icyumba cyuzura urusaku rw’ama clavier n’amatelefone ahamagarira icyarimwe.
Umwe ati: “Drone ya mbere tuyohereje mu kirere, irahagera mu minota itatu gusa mugihe idahuye ninzitizi.”
Undi ati: “Back up team Alpha na Bravo bari ku route. Helicopter iri gutegurwa, ikibura ni go ahead bakagenda.”
Major Isimbi ntiyigeze anyeganyega na gato, Amaso ye yari ku mashusho ya saterite agaragaza ahantu hari imyotsi myinshi, imodoka zahiye, n’abantu biruka mu kajagari.
Yavuze mu ijwi rito ariko rikomeye ati:
“Ntitwatezwe agaco gusa… ahari uwatanze amakuru y’ibanga yari yavuze na formation yacu.”
Abasirikare bose bahise berekeza kuri screen amaso.
Umwe muri bo ati: “Afande, birashoboka ko harimo mole mu itsinda ryacu?”
Isimbi ntiyasubije ako kanya. Yahise afata telefone ye yihariye, ahamagara umuntu umwe gusa wari uzwi ku izina rya code: Ghost. Ati
“Ghost, dukeneye amakuru yawe nonaha. Hari leak.”
Ijwi rituje ryarasubije ntagihinga, riti: “Maze iminsi mbikurikirana. Hari umuntu wiyise umucuruzi w’intwaro, ariko si we gusa. Hari izina riri inyuma y’ibi byose… fearless.”
Isimbi yahise yikanga akanya gato. Ati:"
“Fearless?”
Ghost ati:“Yego. Ntawe uramubona. Nta foto, Nta fingerprint. Ariko aho ari hose, naho ageze ibikorwa bye bisiga amaraso gusa.”
Mu cyumba bose bari bumvise iryo zina bwa mbere.
Isimbi ati: “Shakisha aho aherereye. Icyo ari cyo cyose byasaba.”
.
.
Mu kandi gace runaka, mu nyubako ndende yuzuye ibirahure, umugabo wambaye ikoti ry’umukara yari yicaye mu cyumba kirimo urumuri rucye. Imbere ye hari screen nyinshi zigaragaza amashusho ya saterite… amwe muri yo ari ayo Major Isimbi n’ikipe ye barimo kureba.
Yasetse buhoro. Nyuma ati:“Back up? Too late…”
Yahise akanda buto imwe, ku ikarita hagaragara ikimenyetso gitukura cyegereye ahari abasirikare ba Isimbi aho bategewe.
.
Hagati aho, helicopter y’ingabo zari zoherejwe gutabara yageze hafi ya location.
Pilot ati: “ Roger. Turimo kwegera Golf Oskar Romeo Alpha.”
Ariko atararangiza, igisasu cyavuye mu butaka kirazamuka no kundege ngo
BOOOM!!!
Helicopter irayumbayumba, igwa hasi kure.
Mu cyumba cya control, alarm zose zatangiye kuvuga.
Umusirikare ati: “Afande! Batangiye no gutera back up! Bamwe bari hasi”
Isimbi akubita ikiganza ku meza, nuburakari bwinshi, ati: “Enough.”
Yahise yambara ikote rye rya gisirikare, afata imbunda ye yihariye ya pistol.
Umwe mu basirikare ati: “Afande, ntimushobora kujya hariya mwenyine.”
Isimbi amureba mu maso ati:
“Ntibazi uwo bashotoye.”
Yahise asohoka yihuta.
.
.
Mu modoka ya gisirikare yihuta cyane nijoro, Major Isimbi yarebaga imbere atavuga ijambo na rimwe.
Muri radio humvikana ijwi rya Ghost ati:"
“India 00, witonde. Fearless ntarwana ari ahantu hagaragarira buri wese mu maso. Arategura, atega agaco, akabura.”
Isimbi ati:
“Reka turebe niba koko ari fearless.”
Imodoka irushaho kwihuta, irimo kwerekeza aho habereye ibitero.
.
.
Imodoka ya Isimbi yahagaze bitunguranye ku ntera itari kure y’aho habereye igitero. Amaso ya Major Isimbi yahise afata isura y’ahabereye imirwano. Ahekenya amenyo, imyotsi itumbagira mu kirere, imodoka zashegeshwe, n’urusaku rucye rw’amasasu ya kure ariko atari cyane.
Yahise ava mu modoka, ahagurukana n’itsinda rito ry’abasirikare b’ingenzi, bari bamaze guhagarara iruhande rwe bisa nkaho bari bahageze kare.
“Formation Delta,” Isimbi yavuze mu ijwi rito ariko ritegeka.
Abasirikare bahise bakwirakwira mu buryo bwa wedge, buri wese asa nkuzi inshingano ze.
Drone yari yamaze kugera hejuru, yohereza amashusho live.
Umwe mu basirikare ati:
“Afande, hari movement iburyo bwacu metero mirongo itanu.”
Isimbi yegereye imodoka yari yahiye, ahisha umubiri we inyuma yayo. Amaso ye yarimo asa n’akora scanning ya buri kantu kose.
Radio irongera iravuga.
Ghost:
“India 00… hari signal ndimo gukurikirana. Hari umuntu uri gukoresha satellite spoofing. Fearless ashobora kuba ari hafi aho, ariko atari ku murongo w’amasasu.”
Isimbi ati:
“Ni ukuvuga ko ari kureba imirwano nk’ikinamico?”
Ghost:
“Exactly.”
Isimbi araceceka akanya gato. Amaso ye ahita ahindura icyerekezo. si ku barwanyi bari imbere ye aho barwaniraga… ahubwo ku nyubako ishaje yari hejuru y’agasozi gato, ifite antenna ku gisenge.
Yahise avugira kucyombo ati:
“Team Bravo, muhindure route. Target ni ya nyubako ifite antenna. Nta rusaku. Mukatire saa tatu”
.
.
Mu nyubako ndende yuzuye ibirahure, wa mugabo wambaye umukara yakomeje kureba screen. Yabonaga buri movement ya Isimbi.
Yongera guseka buhoro, ati:" “Smart… very smart, Major.”
Yahise ahaguruka, afata flash nto ya memory ayikura muri system, ayishyira mu mufuka.
Ku screen hasigaye countdown yiminota itukura,
02:00
01:59
01:58
.
Ku gasozi, Team Bravo yari yamaze kugera hafi y’inyubako.
Umusirikare mu ijwi ryo hasi ati:
“India 00, door locked( urugi rurafunze).”
Isimbi ati:
“Blow it( muruturitse).”
Igikoresho cyashyizwe ku rugi.
Pffft!
Urugi rurafunguka nta rusaku rwinshi.
Binjiye buhoro, imbunda zabo zerekeje imbere.
Ariko imbere… nta muntu wari uhari.
Mudasobwa zari zigifunguye. Screen nyinshi zerekana amashusho ya control room ya Isimbi.
Umwe mu basirikare ati:
“India 00… yari ari kureba buri kintu.”
Isimbi yegera imwe muri screen. Amaso ye agwa kuri countdown iri ku mfuruka hasi ibumoso abona hasigaye amasegonda, 00:45. Yahise asakuza mu ijwi ryo hejuru, ati:'
“Everyone out!”
Bose basohoka bihuse.
00:10
Basimbutse inyubako bayivamo, biruka hasi y’agasozi.
00:00
BOOOOM!!!
Inyubako iraturika, ibirahure bitatamuka mu kirere, umwotsi wuzura hose.
.
Isimbi arahaguruka buhoro, umukungugu umwuzuye ku maso no ku myenda.
Yarebye inyuma aho inyubako yari iri, ntacyahasigaye uretse ibisigazwa byamatafari.
Radio iravuga.
Ghost:
“India 00… Fearless amaze gusiba footprint ye yose.”
Isimbi asubiza mu ijwi rikomeye, ariko rituje:
“Yibeshye.”
Ghost:
“UTE?”
Isimbi:
“Umuntu wese asiga ikosa rimwe. Niyo yaba ari fearless.”
Yahise yunama atora agace gato ka circuit kari katarashya burundu, yari yasohokanye.
Yongera kureba mu kirere, aho drone yari igikomeza gukurikirana amashusho,
Amaso ye ahinduka ay’umuntu watangiye urugamba rwe bwite, yuzuye uburakari.
buhoro ati:
“Game on. Reka dutangire umukino, hagati yanjye nawe haraboneka mo injagwe n'imbeba. Ibi ukoze aha uzabyishyura iteka kugeza nkwirasiye mu gahanga.”
.
IRAKOMEZA
.
Ntuzacikwe episode ya 2
Ese Fearless ni nde by’ukuri ?
Bundi se kuki bisanze muri uru rugamba? Bari gupfa iki?
Ese hari umuntu uri mu itsinda rya Isimbi uri gutanga amakuru?
Koburi kantu kose kari kuba bari kubimenya batarabikora?
Ni iki kiri muri ya memory card yakuwe muri system fearless yatwaye?
Ntuzacikwe.
Comments
Login to comment.
No comments yet.