logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Ruger ahindukiye   abona Landy  ahagaze iruhande rw’imodoka ye. Liana abonye ko Ruger aboye  Landy ubwoba buramwica    cyane atangira kubira icyuya.
.
Story by  Chris nandi Ishimwe.
.
Ruger   atangira  kuza abasanga  Liana arabibona pressure irazamuka.
Liana ati” Landy aradufashe birarangiye. Ubundi  kuki  nagize ubwenge bucye.
Landy ati” Wareka gusakuza.
Liana ati” Urabona atagiye  kudufata se??  Landi ugiye kunsenyera.
Landy ati”Umva kandi ikibazo   cy’abagore.
Liana ati” Washaka  icyo ukora. Basi  tekereza uko wamujijisha.
.
Lian atangira  kureba mu nsi y’intebe  y’imodoka areba ko yakwiramo akihisha. Ariko abona ntibyakunda. Pressure ikomeza kuzuma igitima  gikubita cyane. Landy nawe akoresha  ubwonko vuba atekereza uko yajijisha   Ruger  vuba atarabageraho. Maze  nawe aba atangiye gutera intambwe asanganira   na   Ruger.
Liana ati” Nibiki se kamdi ukoze ugiye he??
.
Liana azamura umutwe akajya ahengereza abona Landy nawe arimo kugenda asanganira    Ruger.
Liana mu mutima ati” Mana mfasha ndagusabye.
.
Ruger na  Landy baba barahuye. Ruger asuhuza Landy amwishimiye  cyane asa n’umuzi.
Ruger ati’ Landy ni wowe.
Landy ati” Warusanzwe unzi.??
Ruger ati” Ahari wibagiwe ko twiganye.
Landy ati” Njye nawe twariganye??
Ruger ati”Yego.
Landy ati” Simbyibuka pe!  Ahari  ni kumwe usanga abantu ku ishuri hari abihugiyeho.
Ruger ati”Yego kuko ntiwakundaga kuvugana n’abantu.
.
Landy ati” Ariko ubwo ndakwibutse. Bite se urakora iki hano.
Ruger ati” Umugore wanjye akoramo hano.   Yaraye hano mu kazi iwe narinje kureba.
Landy ati” Umugore wawe ninde??
Ruger ati”Yitwa  Liana. Gusa mvuganye na Securite ahakana ko nta bakozi barayemo hano. Kandi njye nzi neza ko Umugore yarayemo hano.
.
Landy yakwibuka ko yararanye  nawe maze agasekera  Ruger mu mutima.
.
Liana abonye barimo kuvugana nae atangira gutekereza uko yabacunga maze akava mu modoka arimo kwiruka agahita yinjira mu ruganda. Agiye  kubikora  yibuka ko ntarufunguzo afite.
Liana aritonganya ati”Landy  bite ko wavbuze ubwenge iyo unsigira urufunguzo.
.
Arongera arahengereza abona baracyavugana.
Liana arasenga mu mutima ati” Mana wamfashije  Umugabo wanjye akavba hano. .
.
Areba muri telephone inshuro zose yamuhamagaye  ati” Ubundi kuki ntagze ubwenge bwo kukwitaba. Iyo nkwitaba ntabwo ibintu biba bigeze hano.
.
Ruger na Landy  baracyavugana.
Landya ati”Nibyo    yarayemo hano mu kazi n’abandi bakozi bake. Nibo nje kureba.  Nonese    ntabwo umugore wawe yarikubwiye ko arayemo hano mu kazi??
Ruger ati’Yari yabimbwiye.  
Landy ati” Nonese  niki kiguteye kuzindukira hano kandi warubizi??
Ruger ati” Mu gitondo namuhamagaye cyane ntiyafata telephone. Ntekereza ko ashobora kua yagiriye  ikibazo mu kazi niyo mpamvu narinje kumureba.
.
Landy araseka ati” Banza umugore wawe   umufata nk’umwana  atabasha kwiyitaho?
Ruger ati”  oya  suko atabasha kwiyitaho  ahubwo  mba muhangayikiye nk’Umugore wanjye nkunda.  Cyereka  niba wowe utajya  uhangayikira umugore wawe.
.
Liana arimo kujya abahengreza akabona batinze.  Atekereza ko Lany yananiwe kwemeza umugabo we.
Liana aribaza ati” Ubwo se  Umugabo wanjyenaba akomeje akaza hano akambona. Liana shaka icyo ukora wikure mu byago vuba.
.
Aratekereza maze arongera arabacunga  abona baracyavugana . nuko aba atekereje uva mu ,modoka akagenda yiruka cyane  ateye umugongo igice barimo . uwo mwanya ahita ava  mu modoka  agiye  kwiruka urukweto ruvamo rusigara mu modoka, kandi ntiyakwiruka n’ibirenge  agaruka kurufata.  Habura gato ngo  Ruger amubone, Landty  aba aramukingirije   Liana nawe ahita asubira mu modoka.   Ariruhutsa.  Habuze   gato  Ruger yaramubonye.
Liana ati” Ikosa naraye nkoze  reba drama ririmo kunkinisha hano.
.
Landy ati” Ruger  reka njye mu ruganda ndebe ko nakubonera umugore wawe aze akwitabe. 
Ruger ati”Uraba ukoze  cyane.
Landy ati” Reka  nkujyane  ahantu babe bakwakiriye igihe uraba utegereje umugore wawe.
Ruger ati”Ntakibazo.
.
Landy aramufata amujyana ku nyubako bateganye,  irimo aka restourant  maze amusiga aho barimo kumwakira.
.
Landy aragaruka asanga Liana m,u modoka.
Liana ati” Aragiye.
Landy ati” Oya ntabwo ava  hano atakubonye.
Liana ati’Mana yanjye.
Landy ati”Wowe genda ujye kuvugana nawe birangire.
.
Liana ati”Ubu ndajya imbere y’umugabo wanjye nambaye gutya.
Landy ati’Ese Umugabo wawe ni papa wawe?   Ubundi  umutinya bingana iki??
Liana ati”Ntabwo mutinya ariko nanone.
Landy at” Ariko nanone iki kuki Umugore  nkawe ubundi abayeho mu bwoba. Wowe jya kuvugana nawe. Nakubaza  byinshi ubwo urabura uko umusubiza??
.
Liana abitekerezaho
 Landy ati”Ubundi umgabo wawe nadashimishwa nuko wambaye  araba afite abandi areba. Niba adakuruwe n’amatako yawe araba  areba ay’abandi  benshi.
.
Liana ava mu modoka maze aza kureba Ruger muri iyo restaurant arimo.   Na bantu barimo  kubera o hakiri mu gitondo.
Ruger abonye Liana aramuyoberwa. Liana aza imbere ye afite ubwoba maze aricara. Ruger nawe aramureba gusa..
.
Liana ati’ Cher niki ko uzindutse uza undeba mu kazi??
Ruger ati”Nashakaga kukubona.
Liana ati’Kumbona??
Ruger ati”  Waraye hano mu kazi??
.
Liana  abajijwe  gutyo arikanga  abunza umutima   atekereza ko ahari Ruger yaba yamenye ko atariho yaraye.
Ruger aronger aramubaza ati”Ndakubaza waraye hano mu kazi??
Liana ati’ Urabishidikanye se??
Ruger ati” Yego.
.
Liana arikanga  ariko yihagararaho ati’  Niba  ariko  utekereza se njye nabihinduraho iki?
Ruger aramureba  cyane ati” None ubundi uracyakora iki hano  ko muri weekend mudakora.
Liana ati’ Ngiye gutaha.
Ruger ati’” Dutahe rero!
.
Liana ati’Yego..
.
Ruger aramureba cyane maze  arahaguruka ahita amuhobera. Liana  yikangamo. Ruger ati”I Cher ndabizi ko warayemo hao mu kazi.  Ahubwo impamvu  nakubazaga   niba ariho wareye  natekerezaga  ko  bashobora   kuba bagushimuse kubera ko mugitondo naguhamagaye cyane udafata telephone.
Liana  yumvise ko aruko bimeze ahita yiruhutsa.
.
 Liana ati”  cher warunteye ubwob nibazaga ukuntu   Umugabo wanjye atangiye kunshidikanya.
Ruger ati”Oya.  
Liana ati” Narye hano bea nuko naraye naniwe cyane  maze aho nirambikiye mperayo pe ngwa agacuho.
Ruger ati” Ngaho  niba hari ibyo ufata genda ubifate maze dutahe.
.
Liana  aza  mu ruganda aza muri Office ya   Landy.
Landy ati” Hari ikibazo kibaye se?
Liana ati”Oya.
Landy atyi”Urabona ntabikemuye neza se. Ubu ntakibazo gihari.
.
Liana ati” Ndatashye rero.
Landy ati’Umva kandi  utashye gute se  gahunda twari dufitanye.
Liana ati” Nonese ko nkotoye imbere y’Umugabo nkamubwra ko tudakora.  Reka nsange umugabo sha!
Landyati”Sawa nyine ntakundi.
.
Liana   afata  sakame ye   ava mu ruganda asanga Ruger amutegereje hanze maze   baragenda.
Liana ati’ Harya  ubwo tugiye  gutega bus??
 Ruger ati’Yego. Ikibazo n’ikihe??
Liana ati”Ntacyo. Ariko rwose  Imana  izaduhe agatwikiriye.
Ruger at” Ariko se bea  nta modoka tugize twapfa.
Liana ati”  Nonese  ibaye ibonetse urumva bitaba ari byza kurushaho. Kandi nzakora cyane   mpaka ibonetse.
.
Baza  kumuhanda  gutega bus.
.
Udacikwa na Episode  ya  14

Comments