logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP68

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


*_Uyu ni Celia_*




Nicaye iwanjye narimo ntegura ibirori bya Noheli. Ni ibirori umuryango nkuriye utegura buri mwaka. Uyu mwaka nubwo urugo rwanjye rufite ibibazo ntibyahagarika iki gikorwa kuba cyabaho. Nahise mpamagaza abagize urugo rwanjye ngo tugire ibyo tuganiraho


*Fernando:* Hanyuma se iyi nama yo ni iy’iki?


*Celia:* Nkuko mubizi ejo muri imwe muri hoteli zacu hazabera ibirori bya noheli. Nashakaga kubibutsa agaciro ibo birori bifitiye umuryango wacu. Tumaze iminsi mu bihe bibi, rero ibi birori ni ugushaka uko twakongera kwigaragaza. Rero nta bibazo nshaka. Julia uzagabanye inzoga


*Julia:* Ariko mukecu, ubona atari wowe uduteza imyangaro? Ibyo ukora byose birangira bijemo rushorera


*Brandy:* Nizere ko mutagiye gutongana ariko


*Julia:* Niba ushaka kuzajya muri izo comedie za nyoko se hari ukubujije?


Yahise asohoka. Uyu ni umukazana ariko ubu cyangwa barantuburiye?


*Fernando:* Ndabona ntazaboneka nanjye nzajya gusangira noheli no kwa databukwe, nanasure umwana wanjye ndamukumbuye


*Celia:* Fernando gahunda zawe bwite ntukwiye kuzisimbuza gahunda z’umuryango. Usabwe kuzaba uhari hamwe n’umuryango wose


Nahise nigira mu biro gutegereza Clark kuko yari amaze igihe akora iperereza ku baturanyi rero yagombaga kumpa raporo.
Ntiyatinze kuhagera azanye n’umugore we


*Celia:* Nari mbategereje


*Amber:* Ese buri gihe tuza hano umeze nabi, ubundi ujya wishima wowe?


*Celia:* Tuve muri ibyo. Iperereza rigeze hehe?




*Clark:* Umva twashakishije amakuru hafi aha hose ariko ntawe twabonye umuntu yacyeka


*Celia:* None mushaka kuvuga ko umpiga ari kure yanjye se?


*Amber:* Ese ubundi ibi byo kukugendaho byatangiye ryari?


*Celia:* Ubu hashize amezi agera muri ane, kuva umukobwa wanjye Britanny apfa, niho byaje byisukiranya




*Clark:* Ba uretse. Ufite umukobwa wapfuye none ntiwari waratubwiye ari ho twagombaga guhera? Yapfuye ate?


*Celia:* Nkeka ari ibiyobyabwenge byamubayemo byinshi kuko yabikoreshaga kenshi kandi cyane


*Clark:* Ndumva tugiye kongera gutangira ariko ntugire ikintu uduhisha nawe


*Amber:* Ese buriya ntawakora iperereza no kuri Veronica?


*Clark:* Oya uriya mundekere utica iperereza


*Celia:* Kuki se wumva ari we warikoraho?


*Amber:* Kariya kagore kazantwara umugabo erega.


Clark yahise ahaguruka akubita ku gikuta igipfunsi arasohoka. Biraboneka ko akunda Veronica


Amber yagiye gusohoka ngo amukurikire ndamuhagarika


*Celia:* Biraboneka ko udakunda Veronica


*Amber:* Ndamwanga ndetse cyane


*Celia:* Nanjye simukunda na gake rwose. Mbona yishyira hejuru kandi mba nshaka abantu bose bajye munsi yanjye


*Amber:* Wowe ni ishyari ariko jyewe mfite izindi mpamvu


*Celia:* Impamvu si ngombwa wowe murangize kandi umugabo wawe ntazabimenye


*Amber:* Ushaka nkore iki? Isasu rimwe rirahagije jyewe simpusha


*Celia:* Oya ahubwo tubanze tuvumbure icyo ahishe, ubundi nitumenya amabanga ye tumurimbure neza




*Amber:* Ibyo biroroshye nzabikora neza cyane


Yarahagurutse nuko ndamuherekeza ariko ngisohoka nsanga neza Brad yegamye ku muryango 


*Celia:* Brad urakora iki hano? Usigaye unyumviriza?


*Brad:* Ubwo se naba nkumvirizamo ibiki koko? Reka nitambukiraga


*Celia:* Ese Brad kuki udatumira Veronica mu birori by’ejo? Ndabizi byamunezeza


Yaranyihoreye aragenda


*Amber:* Ufite umusore mwiza. Gusa ubanza agusuzugura


*Celia:* Umva wowe nshaka ko amakuru uzayageraho yose kandi neza ubundi Veronica tukamwisasira


*Amber:* Ibyo bindekere wowe gusa, icya ngombwa ni uko ninjira iwe


*Celia:* Ndaza kumutumira mu birori by’ejo, uzabone uko ujya iwe nta nkomyi.


*Amber:* Iyi nshuro uzampa agatubutse. Sinkorera ubusa urabizi


*Celia:* Amafaranga si ikibazo kwa Celia rwose humura


Yaragiye nanjye nsubira mu biro gutegura gahunda zanjye zose neza




*_Tugaruke kuri Veronica_*




Mu mutwe wanjye harimo gushaka uburyo bushoboka nakiba amafaranga ari kuri konti ya Celia yose nubundi yahoze ari ayacu. Si uko nkeneye amafaranga kuko ayo mfite arahagije ahubwo nshaka ko aca bugufi kugera ubwo azaba iciro ry’imigani nkabona kumurangiza neza.


Ubwo nari ndi kubyibazaho nibwo telefoni yasonnye. Yari John, ambwira inkuru yuko musaza wanjye batabashije kumubona. Twabivuzeho numva mbabaye ariko anyizeza ko azakomeza kumfasha kumushaka kugera abonetse.


*Veronica:* Ahubwo se John ko nshaka ko umfasha gushimuta?


*John:* Gushimuta nde se kandi?


*Veronica:* Noneho si umuntu uri bushimutwe ni ugushimuta konti tukayikuraho ibiriho byose.


*John:* Ndabikunze cyane. Gusa uri umusazi ubimenye. Uzi ko ari za miliyoni mu madolari ariko


*Veronica:* Nyine ni byo nshaka. Ahubwo nshakira amakuru neza


*John:* Amakuru nkiyabona ndahita nyaguha rwose


Twamaze kuvugana njya koga, ndarya ubundi ndyamaho. Ngomba ejo kugaragaza ko Pablo atari uwa Fernando nubwo ntaramenya neza uburyo nzabikoramo neza.


Bwarakeye nuko ndabyuka. Nari naraye ntasinziriye neza kuko nari naraye ntegura neza icyo ngomba gukora ngo ntamaze Julia. Nahise noga ndambara ngo njye kureba Ryan aho afungiye kuko ni we byari guturukaho byose. Ngisohoka nahise mbona Julia yicaye kuri pisine yanjye. Ari mu biki hano se?


*Julia:* Mpora nibaza igituma uba wenyine muri iyi nzu ingana itya


*Veronica:* Ahubwo ndibaza igituma uri kungendaho kandi ukwiye kungendera kure


*Julia:* Mfite ikingenza kandi cyumvikana


*Veronica:* Ngusabye kumvira mu rugo ukagenda


*Julia:* Nari nje kugufasha Celia ariko niba utabishaka ndagenda


*Veronica:* Celia? Kubera iki se ushaka kumbwira ibye


*Julia:* Mu minota mike araza kugutumira mu birori bya noheli


*Veronica:* Ntumbwire ko ikikuzanye ari ukunteguza ko nyokobukwe agiye kuza hano ariko


*Julia:* Umva ntabwo nshaka gutanyaguzwa bubisi kuko ndabizi ugamije kuvuga ibya Pablo byose ubundi bakanyanjama


*Veronica:* Ariko ndaba mvuze ukuri, ibyo sinabizira




Yahise ancira isiri ngo ndebere mu kirahure nuko mbona Celia ari kwinjira iwanjye


*Celia:* Veronica nishimiye kukubona


*Veronica:* Reka jyewe si uko


*Celia:* Uyu munsi ni noheri nifuzaga ko twabana neza, dore ko kuva twamenyana turebana ay’ingwe


 


*Veronica:* Yego nibyo ariko buriya nyine niko byagombaga kugenda


*Celia:* Ariko nta kitubuza gutangira bundi bushya. Nje kugutumira mu birori bya noheri. Nijoro saa moya, nizere ko uboneka


*Veronica:* Nta cyambuza kuza, rwose ndi buboneke.


Yahise agenda nanjye njya mu nzu kuko Julia ni ho yari yagiye kwihisha nyirabukwe


*Julia:* Celia yakodesheje Amber ngo aze kukuneka. Agutumiye kugirango uze kuba udahari maze abone uko ajagajaga inzu yawe. Ikaze nawe mu isi ya Celia, ni uko tubayeho


*Veronica:* None kuki ubimbwiye byose? Urunguka iki?


*Julia:* Ndasigara iwawe ngucungiye umutekano ariko nawe ibya Pablo ubigire ibanga


*Veronica:* Urumva ubwo nakwizera koko Julia?


*Julia:* Sinzi ikibigutera ariko ndabizi wanga Celia. Ndamwanga nanjye kandi icyo nagufasha cyose nagikora kuko ndamwanga kandi kugufasha naba nanjye ndi kwirengera


*Veronica:* Kugirango nkwizere byagusaba kubiharanira


Yagiye kumbwira numva umuntu akomanze ngiye gufungura nsanga ni Ryan


*Ryan:* Noheli nziza icyuki


*Veronica:* Sinari nzi ko ufunze ra?


*Ryan:* Natanze ingwate baba bandekuye. Nari nje kukubwira ibya cya kigoryi ngo ni Julia.


Yabivuze yinjira ahita akubitana amaso na Julia wari wicaye atimaje. Dore agafilimi
*Ryan:* Eeeeeh niko ngize Imana ndakubonye wa kigoryi we wamfungishirije iki?


*Julia:* Utanyegera se nyine. Wasaruye ibyo wabibye


Yahise amusingira mu ijosi aramuhagurutsa aba amwegetse ku gikuta


Nahagaze aho ndirebera kuko rwose sinari kubyivangamo ibya bwana na madamu


*Ryan:* Sha ndakuniga. Wa ndaya we waryamanye nanjye ngo ubone uko abapolisi baza kumfata?


Yatangiye kumuniga ariko Julia yihagararaho amutera ingumi ahita anamukubita umugeri mwiza mu maguru Ryan aba arambaraye hasi. Yamaze akanya ataranyeganyega, 


*Julia:* Mana we, ubu se arapfuye ko atanyeganyega?


*Veronica:* Julia tuza ntapfuye buriya aguye igihumure. Gusa nguhaye iminota ibiri ukamunsohorera mu nzu


*Julia:* Oya Veronica nakanguka arahita anyica noneho. None se nimpfa ni nde uzaguha amakuru koko


Namubwiye gusohoka akagenda ibindi nkabyimenyera. Nahise njya mu gikoni nzana amazi nyamena kuri Ryan ahita abyuka


*Veronica:* Ikigoryi gusa


*Ryan:* Iriya ndaya ndayica aho nyifatira


*Veronica:* Nturi no kubasha guhagarara neza none ngo uramwica? Ahubwo va mu byo urimo kuko aka gakino gafite bene ko wowe ntugashoboye


*Ryan:* Ubundi se yakoraga iki hano? Umwanzi wawe ruharwa koko?


*Veronica:* Ubu yabaye intwaro nzifashisha ngasenya Celia. Hita unsohokera mu rugo kandi nta bindi tuvugana ningushaka ndaguhamagara


Ubu gahunda ni ukurimbura Celia nifashishije Amber ahubwo noneho. Gahunda zirahindutse


*_Ubu se amaherezo ni ayahe? Ryan na Julia koko, Amber uje kwinjirira Veronica, ikirori cya noheri. Agace ka 69 ntuzagacikwe_*

Comments