logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 32

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duherula Liana asabye   Ruger  gatanya  ngo batandukane.
.
Stoy by Chris nandi Ishimwe.
.
Doimina aho ahagaze  kumuryango  yarabyumvise arumirwa.   Ruger nawe byaramurenze  kuko  ntabwo yarazi ko bigiye kugera  gutyo!   Kandi ahubwo Liana arakomeje ntanicyo bimubwiye  bwose  ibyo avuze abivuze  bimurimo   cyane  ahita aniryamira arasinzira  rwose.
.
Ruger   we   yumva kuza kuryama ntanubwo biza   kumworohera  areba Lianaaaa.
Ruger ati” Goodnight.
.
Ruger ava aho, Domina  yumva Ruger agiye gusohoa maze ahita ava kumuryango  yihuta  cyane. Ruger asohoka mu cyumba  cyabo maze mu  byumba by’abana abona barasinziriye maze arasohoka aza guhagrara hanze.
.
Isaha ya mbere  irashira, amasaha abiri, atatu, ane atanu  , ageza saa     cyenda  z’urukerera agihagaze aho hanze yabuze  ibitosti.  Cyaora  imbeho imaze  kumunoza    agaruka mu nzu aryama aho mu ntebe  muri Saro.
.
Domina nawe  ntabwo yari yakaryamye   kubera ibibazo arimo kubona abana  barimo gucamo maze  aza kureba ko Ruger yaba yagarutse mu nzu aboa  aryamye muri Saro. Jya gushaka kuvurero arayizana aramworosa.
.
Tuze  kurundi ruhande mu rugo rwanyarwo rwa  Landy.     Araryamye    arimo  kwihindukiza burikanya.
Medina umugore we arikumwe n’abakozi  babo  arimo gufatanya nabo gutegura  breakfaste.
Arimo no gutegura  udusinakisi   ashaka  ko Umugabo we aza kujyana mu kazi..
.
Mama Landdy arabyutse  maze nawe aza mugikoni aboa Medina arishimye hari utwo arimo  gutunganya.
Mama Landy ati” Waramutse neza mwana wanjye.
Medina ati” Mama meze neza  cyane  ndumva mfite ibihe byiza.
Mama Landy ati” Ndabibona.
Medina ati” Cyane.
.
Landy   nawe  arabyutse  ariyumamo   ibihe  bidasanzwe. Agkanguka Medina aje mu  cyumba  maze ahita amujya hejuru.
Medina ati” Warammutse nea my husband.
Landy ati”Yego sana.
Medina ati” Ubu urumva ataribwo umeze neza??
Landy ati” Cyane.
Medina ati” Ubundi ni gute wabaga uri kure y’Umugore wawe?
.
Tuze mu rugo kwa Liana  nabo baramukiye kumeza  gusa   Ruger yavye mu rugo ntabwo ahari.
Molly ati” Mama ,  papa arihe ko ataje  kumeza.
Liana ati” Murye yagiye  ntawuhari.
Domina ati” Ariko  abana bakubajije aho papa wabo ari??
Lain ati” Nonese mama njyewe nzi aho ari.
.
Liana ati’Murye  vua amasaha atabafata.
.
Tugaruke kuri Medina  na  Landy.
Medina ati” Ngaho byuka  ujye osa uze kumeza urye ibyo naguteguriye boo.
Landy ati” Yego  .
.
Medina amauvaho maze ava mu cyumba. Landy nawe arabyuka ajya koga.
Medina aza gufata za sinakisi yateguriye Umugabo we ashaka ko aza kujyana ku kazi maze  ava mu nzu azizana mu modoka ya Landy. Ageze mu modoka ye  hari icyo yabonye arikanga. Arunama  maze aragifata abona ni isutiye.  Mwibuke ya sutiye Liana  yaraye ataye  mu modoka ya  Landy.  Medina arayibona.  Maze ayibonamo byinshi. Kimwe nuko nawe  wahita ubona byinshi.
.
Tugaruke mu rugo kwa Liana.  Molly na Dona barimo gufata ibikapu   byabo. Domina na   Liana bari muri Saro barimo kuvugana.
Domina  afite akababaro ati” Liana, ugiye kuzazira gutakaza  ubwenge.  Igihe kinwe uzasobanukirwa neza agaciro ku mugabo warufite.
Liana ati” Mama  kubera iki urimo  kuvuga untega  iminsi.
Domina ati” Liana   ntanakimwe  ntazi. .
.
Liana ati” Mama sinzi ibyo urimo kuvuga.
Domina ati” Buri mupfapfa wese niko amera  aba afite amatwi atumva. Kandi yagira icyi abazwa akigira  nyoni nyinshi.  Ni wowe   ugiye kwangiza  ikintu cy’agaciro  kuruta ibindi umuntu agira mu buzima. Kandi nyuma y’ibyo urimo  wishuka uzangara.  Liana ati” Ariko mama  ni gute urimo kuvuga gutyo??
Domina ati” Ngo ndimo kuvuga gutya??  mwana wanjye urantengushye  cyane.        Ariko  iyi si yashutse amaso yawe n’umutima wawe.   
.
Domina agera aho aturika maze ararira ati” Liana mwana wanjye gute wagiye uhemukira umugabo wawe bigeze hariya.
Liana ati” Mama niwe wampemukiye sinjye.
Domina ati” Ziba. Umubi  ni wowe.  Uri umugore w’ikibi ntabwo warukwiriye Umugabo nka Ruger.  Umugabo wemeye kwigira  igutambo kubwawe ariko umutima wawe utanyurwa ntacyo wigeze  uboa. Umugabo wakubashye akanakubahisha  hose ari ariko amaso yawe ahumye ntabyi yigeze aha agaciro. Ahubwo  wariwaratwawe  n’iraha.  Hary ubu  ngo nibwo unezerewe.  Umunezero ugiye gusenya  Umuryango wubatse  ni munezero  nyabaki??  Reka nkubwize  ukuri. Mwisi    nta muntu wihuta nk’uwayobye.   Umuntu uri mu nzira yo kuyoba aba yihuta  cyane.
.
Tugaruke kwa Medina   ahagararanye  na Landy   kumodoka ye. Landy agiye kujya mu kazi. Medina gusa Media yamuhishe  ko yabonye isutiye mu modoka ye.
.
Landy amuha aka bizux amuzereaho maze ajya mu modoka  aragenda. Akimara kuva aho. Medina nawe ahita ajya mu yindi modoka  agira aho yerekeza.
.
Landy yaje  direct ku kazi ke.
Medina nawe ahita akata aza muri ya  ghetto nziza   cyane  bihambaye   Lnady aba acumbitsemo mu mujyi.   Tayali yari yanamaze kumwiba urufunguzo  rwaho.
Ahageze arafungura maze arinjira  agera ahantu hose agenda areba  ibintu byose. Abona na cyagishushanyo  cya Liana  yambaye   ubusa. Maze yibuka ko yigeze amubona.
.
Yibuka nuko yabonaga Landy buri kanya areba inyuma aho Liana  yicaye.
Medina amaze kubyibukaaa ati” Yego sha noneho ngeze ku kintuj gifatika cykuri. Umugabo wanjye w’ikimara  najye wangize ikimara.
.
Amaze kubona byose biramubabaza   cyane.  Yicara aho arariraaaaa.
.
Ku kazi  Landy arikumwe na  Liana  bari muri office  imwe barafatanye barimo  kuvugana.
 Liana ati” I joro  naraye mbwije umugabo wanjye ukuri ko nshaka  gutandukana nawe.
Landy ati” Wawoooo wakoze   cyane  Medina.
Liana arikanga ati” Ngo Medina??
Landy arisetsa ati” Sorry cher,
Liana ati” Cher ni gute wakiwitiranya amazina yanjye
Landy ati” Oya bea  ntabirenze. Nuko ahari maze akanya ndimo kuvugana n’umukiriya witwa Medina.
.
Liana ati”ok ntakibazo.  Rero  mugihe  cya vuba njye n’Umugabo wanjye turatangira proces  y’agatanya.
Landy ati” Ndabikunze   cyane.
Liana ati” Ubwo ni vuba njye nawe tugahita twibanira.
Landy ati” Cyane.  Reka njye mu kazi  turaza  kubiganiraho neza  dutashye. Kandi hari ibyo tutarangije ejo neza  tuza gusubukura.
Liana araseka ati” Nanjye ndaza kuba nkutegereje.
.
Bajya mu kazi. Amasahayo gutaha aragera maze  bombi bemeranya ko bagiye gutahana.  Liana akabanza kujya guca kwa Landy bakarangiza  ibyo batarangije ejo maze akabona gutaha.
.
Ubwo baratahana .
Gusa ntibazi ko Medina  yicaye aho mu nzu
.
Udacikwa  na Episode  33

Comments