logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY WOMAN S01 Ep 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Fanny abwiye Click ko  ari kuruhande rwe atashigikira amabi yakozwe na Papa we by’umwihariko kuba yarahemukiye Click akamwangiza.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Fanny,  Papa Fanny aje mu rugo  yihuta cyane afite igipapuro  kiriho ifoto ya Click n’amagambo avuga  ko ari Umugambanyi w’igihugu kandi  ari wanted. Ageze mu nzu akirambika kumeza akomeza ajya mu cyumba.
Mama Fanny aje  muri Saro arakibona aragufata akirebaho abona ni ifoto ya Click iriho.  Papa Fanny ava mu cyumba hari ibyo yaragiye  gushakamo agaruka muri Saro yihuta cyane asanga Mama Fanny afite ya foto ya Click arimo kuyirebaho arayimwaka.
Mama Fanny ati’ Ngo Click ni Umugabanyi?
Paru ati’ Yego kandi ubu tugiye kuri Mission yo kumuhiga we na Uncle we bafatwe bafungwe.
Mama Fanny ati” Ese Click niki yakoze? Kuba yaragarambije atemeranya n’ibitekerezo bya President nibyo bimugira umugambanyi cyangwa harimo ikindi kibazo?
.
Paru aramureba gusa ntiyagira icyo amubwira ahita agenda. Hashize umwanya muto agoye Fanny aba ageze mu rugo nawe.
Mama we aramuhobera ati”   Fanny uragarutse
Fanny ati” Yego Mama, kandi  namenye amabi  yose Papa yakoze.
Mama Fanny arikanga ati” Papa wawe yakoze iki ko unkuye umutima
Fanny ati” Mama birababaje cyane. kandi ni nkuru ndende iteye agahinda.
Mama ati” Ndashaka kuyumva.
.
Baricara maze Fanny amubwira   byose.
Mama Fanny kumva inkuru iramurenga cyane ararira,
Fanny ati” Papa arihe nshaka kuvugana nawe.
Mama ati” Aka kanya tuvugana Papa wawe agiye kuri Missi yo guhiga Click na Uncle we ngo witwa Emile agiye avuga  ko ari abagambanyi bigihugu bagomba gufatwa.
Fanny yikangamo ati” Ngo bagiye Click na Emile
Mama ati” Yego ahubwo burira vuba na bwangu Click.
.
Fanny ahita ahamagara Click vuba amubwira ko batewe  yafata mama we  bagahunga kandi akanabwira Uncle we Emile nawe agahunga.
Amaze kuvugana na Click ahita  ahamagara na Papa we.
.
Papa we arikumwe na bandi basirikare bagiye kuri Missio yo guhitana Click na Emile. Paru abona Fanny aramuhamagaye maze afata telephone ye.
Fanny ati” Papa hagarika ibyo ugiye gukora.
Paru ati” Umva fanny ibyongiye gukora ni akazi ki gihugu.
Fanny ati” Namenye ibyo wakoze. Ese uratekereza ko kuza kwica Click na Emile bizahisha  ibyaba byanyu mwakoze.  
Paru  kumva ko Fanny yamaze kumenya ukuri arikanga nawe ahita asaba  abasore be guhagarka imodoka. Barahagarara.
.
Fanny ati” Papa niyo  wakwica Click nanjye ubwanjye mfte Video z’ibyo mwakoze nzashyira hanze.
Paru yikangamo ati”  ibyo ntago wabikora.
Fanny ati” Niki se cyampagarka kubikora? Papa niba unkunda ba umuntu mwiza bwarimwe.
Paru abitekerezahoooo , arangije areba abasore be ati” Dukomeze.
Ahita anakupa Fanny akomeza missiio ye.
.
Fanny biramubabaza areba Mama we ati” Papa niwe mugabo wa mbere mubi mu bagabo bose.
.
Paru na basore be bageze mu rugo aho Click na mama we bari batuye basanga ntabo bagiye kare.  Ako kanya telephone  ye irasona aritaba  umuhamagaye amubwira ko na Emile bamubuze.
Paru  biramubabaza cyane.
.
 Muri iryo joro agaruka mu rugo  yarakaye cyane.
Fanny ahita aza kumureba ati” Papa urinde uri muntu ki?
Paru aramureba ati” Niwowe waburiye Click?
Fanny ati” Yego.
Paru biramubabaza ati” ese ubwo uri umukobwa wanjye?
Fanny avugana akababaro ati” Ahubwo nakifuje  kuba ntarigeze mba umukobwa wawe.
Paru ati”    Click  yamaze kukubikamo ibitekerezo bye by’uburozi..
Fanny ati” Papa uri umugabo mubi.  Kandi nkubwize ukuri ntago nzigera njya mu ruhande rwawe.
Paru aramureba ati” Fanny uze gutekereza neza,Click ntatume utandukana n’umuryango wawe.
.
Paru arikomereza,
.
Bidatinze  Click Man na Uncle Emile batangiye gushyira hanze  video z’ibikorwa  bibi President Lamosa na Paru bakoze. Muri ako kanya imyingarabyo ihita itangira kwaduka mu gihugu hose. Abaturage bajya mu mihanda.
Ibitangazamakuru bitangira kuvuga. OTAN na UN bamenya ibikorwa bibi President Lamosa yakoze.
Ntibyatinze nyuma y’iminsi itatu gusa Lamosa yaramaze  gukurwa kubutegetsi ndetse arafatwa. Paru ndetse n’abandi bategetse batandukanye  barafashwe barafungwa.
.
Nyuma yuko Lamosa na Paru bashyizwe muri Gereza, Fanny na Click bakomeje urukundo rwabo. 
Nyuma y’iminsi mike batangira gupanga kubana.
.
Tuze kwa Tony arikumwe na Saranda barimo kuganira.
Tony ati” Nonese Sara ubu wakuyeho burundu?
Saranda ati’ Ubu ntacyo nakora ngo nsubirane  Click.
.
Uwo mwanya barimo baganira, Zawadi araza abasanga muri icyo kiganiro ahita akijyamo.
Zawadi ati” Ntago wabura uko ugera kucyo ushaka.
Saranda ati” Byararangiye  kuko Click afite undi mukobwa bagiye kubana.
Zawadi ati” uwo mukobwa se uramutse umukuye mu nzira?
Saranda na Tony barikanga.
Zawadi ati” niki se ko mwikanze? Ubwo  gukura ikibazo mu nzira murumva ari ikintu gikaze Ahubwo rata Saranda ubitekerezeho neza.  Ugomba gusubira mu byahoze ari ibyawe.
Tony araseka ati” ngo mu byahoze ari  ibye.
.
Tuze ku kazi kwa Fanny.
James aje muri Office ye  amuzaniye Raporo. Arayimuhereza. Fanny arayifata ayirebaho James akomeza kumureba.
James ati” Fanny nakuzaba.
Fanny aramureba
James ati” Koko urakomeje ugiye kubana na Click umeze kuriya noneho wanatumye Papa wawe ajya muri gereza?
Fanny ati”  Ubundi se uravuga ko Click ameze gute?
James ati”Umugabo utazagira icyo agufsha nakimwe mu buriri. Umugabo utazigera ukuraho umuryango.
Fanny ararakara ati” Wagiye ureka kwavanga mu buzima butari ubwawe.
James ati’ Umbabarire  ntago ari ukwivanga ariko mba nkwitayeho.
Fanny ati” Noneho rero jya ureka kumpangayikira kuko nmaze kubona unyitayeho. Ese ubundi nihe wauye ko Click ntacyo azamarira?
James ati’ Birazwi hanze aha ariko.
.
Fanny aramureba amaze kusinya amusubiza Raporo yaramuzaniye ngo asinye.
Fanny ati” James guhera aka kanya ibijyanye n’ubuzima bwanjye bwite ubishyire hasi, njye ndi Boss wawe mu kazi  ntarindi sano riri hagati yacu.
James arabyumva ariko yumva biramubabaje ava aho aragenda.
.
Fanny nawe ahise ava muri Office ye aza muri Office ya Rosette aramureba.
Fanny ati” Kuki wabwiye James ko Click afite ikibazo?
Rosette yikangamo ati” Niko yakubwiye se?
Fanny ati” Mbwira kuki wabimubwiye?
Rosette  araceceka akanura amaso. Fanny ahita abona ko yaba ariwe wabibwiye James koko.
.
Fanny ati”James ntago yigeze ambwira ko ari wowe wabimubwiye ariko  bu mpise mbona ko ari wowe wabimubwiye. Ndetse ahubwo wowenawe hari icyo mwapangaga ntazi. Nshaka ngo umbwize ukuri niki mwarimo mupanga.
Rosette agira ubwoba ati” James yashakaga guhagarika urukundo rwawe na Click.
Fanny ati” Maze urangije wowe nshuti yanjye nizeraga urangambanira?
Rosette ahita apfukama hasi asaba  imbabazi.
.
Utazacikwa na Episode ya 37

Comments