Loading verse...
.
Duheruka inyubako yarimo fearless ituritse ubwo ba Major Isimbi na team ye binjiraga mo. Twasize bombi bageze hanze Major isimbi ari guhiga ikintu gikomeye. Ese fearless baramunona?
.
Dutangiranye inkuru yacu kunyubako imwe ari ahantu runaka mu murwa mukuru w'urwanda, inyubako yanditseho Rwanda Defence Intelligence Unit (RDIU) ahakorera itsinda rigari rishinzwe ubutasi mu byagusirikare.
Niho major Isimbi yarari ari kumwe nabagabo bafite ibihanga ku ngofero zabo,
Umwe ati:' mubigaragara, ni wowe wataye team yawe mu bibazo kugeza ubwo benshi muri mwe batangiye kwicwa, bakahaba bahaburiye ubuzima. Bariya ni abana bu Rwanda bahaburiye ubuzima, byose kandi kumakosa yawe."
Isimbi atera isari ati:" Afande, byose nabikoraga mu nyungu zigihugu."
Umugabo wundi ati:" ninde waguhaye amabwiriza yo kujya hariya nokoherezayo ingabo?"
Isimbi ati:" afande, ntawe. Hari hashize umwaka, ubugande ninyeshyamba batera inkunga, bafashe abatutange n'abasirikare bacye bacu nkimbohe. Twabasabye ko babarekura ariko baranze. Nari nateguye Cordon rero ngo dukore rescue dutabare ingabo zacu nabaturange bacu kuko twari twamenye aho baherereye."
Umugabo ati:" ibyo ntabusobanuro bifite. Njye Jamari kuva naba coroneri, sinigize narimwe nipanga akazi, igihugu kitamaye mission."
Isimbi ati:" ariko Afande abasore bacu bashimuswe ninjye wabayoboraga?"
Jamari ati:" ibyo bivuze iki? Reba, abagera kuri 50 bishwe bitewe ni uko wagiye igihugu kitabizi ngo gitegure, turakubaza, wagiyeyo iyo briefing uyihawe nande?"
Isimbi yahise ahaguruka atera isari ati:" ndakosora afande."
Jamari ati:" amakosa wakoze ntacyo gukosora kirimo. Nukosora se abasore 50 bishwe baragaruka?"
Isimbi ati:" afande gusa twabahorera, kuko umwe muba byihishe inyuma, umu Agent wacu Ghost yamaze kumumenya."
Jamari ati:" utongera gukora ikosa isimbi, ahubwo kubera ibyo, iriya unit uyikuwemo uhawe ikiruhuko cy'ukwezi genda, ibindi tuzabyikorera."
Isimbi yahise atera isari, arangije arasohoka gusa agenda ababaye cyane.
.
.
Kurundi ruhande hari undi mugabo wari mo atambuka ahantu runaka muri iyo nyubako yahuye na Isimbi aramusuhuza, we afite ipeti rya Capitaine. We yakomeje gutambuka yinjira hamwe Isimbi avuye, akigeramo arasuhuza,
Jamal ati: Poul ubu tuvugana ugiye Gatuna, muri Rwanda Board Defence unit (RBDU), ugiye kuba ureberera abasore basigayeyo ndetse na bandi 50 tugiye kuguha.
Poul yateye isari enye zikurikiranya ati:" Thank you sir. Reka duhite duhaguruka.'
.
.
Kuruhande Isimbi we yaje ababaye cyane, apakira imwe mu myendaye, afata igikapu arasohoka, akigera hanze abona abo basirikare 50 bari kuri formation nkabategereje briefing.
Yabatambutseho kugera hanze asanga babasore bafatanya akazi muri office nabo bamaze kuzinga,
Isimbi ati:" mwe se ko mufite ibikapu mugiye he?"
Umwe ati:" natwe baduhaye konji ngo tuzagaruke nyuma yukwezi."
Isimbi yarababaye, nyuma ati:" twigendere.'
Undi musore ati:" Afande, gusa twe turi kumwe nawe kandi turagushyigikiye. Ibyo wakoze byari byo ni uko bitakunze. Mubyukuri iyo bikunda ndacyeka aha dusebeye baduha konji, baba bari kuhaduhera imidari."
Isimbi ati:" uravugisha ukuri niko Force imeze, iyo ukoze ikintu ntigikunde uhinduka umunyamakosa, cyakunda ugashimagizwa. Ibyo mubireke, reka twigendere."
Bose bateruye ibikapu byabo bafata inzira barigendera.
.
.
Mu muhanda wa Kigali mu ijoro, imodoka ya gisirikare yari itwaye Major Isimbi n’itsinda rye rito, yanyuraga mu muhanda kumuvudiko muto cyane. Nta n’umwe wavugaga. Ibyabaye byari byicaye mu mitwe yabo biremereye kurusha ibikapu bari batwaye.
Isimbi yari yicaye inyuma, amaso ye areba hanze, ariko atari kubona amatara y’umujyi. Yari ari kure cyane mu bitekerezo.
Mu mutwe we hazengurukaga amagambo ya Jamari, amubwira ati:
“Abasore 50 bishwe…”
Yahise akora ku gikapu cye. Muri cyo hari agace ka circuit yakuyemo, yari yakuye mu nyubako ya Fearless.
Yarakitegereje mu mutima ati: “Sinzaruhuka paka mbahoreye.”
.
.
Kurundi ruhande, mu cyumba kimwe cyijimye mu yindi nyubako itazwi, umuntu umwe yari yicaye imbere ya laptop nto. Screen yagaragazaga ifoto ya Major Isimbi asohoka muri RDIU afite igikapu n'abasore ayoboye.
Ijwi rye rituje, agira ati: “Intabwe imwe bigahita birangira.”
Yafunze laptop, yambara akantu kumunwa, ahindura ijwi rye atangira kuvuga ijwi neza neza rimeze nk’irya Ghost kuri device nto ya voice modulator yari yambaye.
“Reka mbateze umwiryane muri mwe mbatandukanye.”
.
.
Bukeye bwaho, mu biro bya RDIU, bari bategereje kumva ko Captain Poul yamaze kugera i Gatuna, aho yari yahawe unit nshya ya RBDU, Isimbi yayoboraga ngo abe amubereye yo kuko yari yahawe konji.
Yahamagaye Jamari kuri secure line.
Poul: “Sir, nabonye reports zose za mission ya Isimbi. Hari ibintu bidahuye neza bicanganye.”
Jamari ati: “wageze yo neza? Ibyo bintu n'biki?”
Poul ati: “Coordinates z’aho abasirikare batezwe agaco… si zo zari ziri muri final Plan. Bivuze ngo ashobora kuba yarohereje abasirikare ahantu atari yapanze, bishobora kuba aribyo byabataye mubibazo kugeza bishwe.”
Jamari aceceka akanya gato ntiyavuga.
Poul arakomeza ati: “ sinzi niba koko Coordinates zarahinduwe hari impamvu.
.
.
Mu kindi gice, umugabo wipfutse isura yari mu modoka ihagaze mu muhanda wa Nyarutarama. Laptop ye ifunguye, ari gukurikirana traffic ya satellite logs.
Yongera gusubiramo ya signal ya spoofing.
Atera akajisho kuri IP route.
avuga mu ijwi rito: “Impossible…”
Atangira kwisetsa.
Signal ye, yari yamaze kunyura muri server yo muri RDIU ubwayo, yarimo yumva ibyo bavuga byose, ndetse imiringo bakoresha yose ayifite imbereye.
Mu ijwi nkirya Ghost, ahari ubanza ariwe, yahise afata telefone, ahamagara Isimbi.
Isimbi ati: “uzanye iki noneho?”
Uwo uvuga nka Ghost tuzi avugisha isimbi ku cyombo, yahise avuga ati: “India 00… leak iri imbere.”
Isimbi araceceka.
Ghost ati: “Signal ya Fearless, yakoresheje system yacu, mu minota 12 mbere y’igitero.”
Isimbi ati: “ngo nde?”
Ghost ati: “Ntabwo ndabimenya neza.
Ariko hari access ebyiri zakoreshejwe muri icyo gihe. Imwe ni iyawe…”
Yitsa mo,
Arakomeza ati:
“…indi ni iya Captain Poul. Kandi mubyukuri siyarari muri operation yawe. None yaba yarabonye access ate kuri line signal yawe, mutari kumwe muri operation?"
.
.
Kurundi ruhande, Captain Poul yari wenyine, areba screen ziri kunkuta, zimwe Isimbi nitsinda rye bakoreshaga, Yafunguye file imwe ifite izina ryitwa ngo: Operation Cordon – Revised.
Yasetse buhoro.
Ariko nyuma gato, screen ye yahise igaragaraho message:
“uragerageje.”
Countdown nto itangira hepfo:
00:30
Poul arahaguruka, atangira guhaba, akubita keyboard ibiganza ngo arebe ko yabihagarika, ariko bikomeza kubara.
00:20
00:10
Yahise akuramo hard drive ayikubita hasi, asohoka yiruka.
00:00
Laptop yahise iturika, umuriro wuzura icyumba cyose ibikoresho birimo byose birashya.
.
.
Mu modoka ye, Isimbi yakiriye message ya Ghost, ati:
“Poul office yawe aramuturikanye. Ibikoresho byose birahiye, ariko we ararokotse."
Isimbi yahise ahindura isura.
Ati: “Niba ari igitero cyateguwe, Fearless byari ngobwa ko amureka akabaho.”
Ghost: “Exactly.”
Isimbi: “Fearless ari gukina umukino munini. Kandi ibintu byose yarabipanza. Ariko se ibyo umaze kubwira byaba bisobanuye ko Poul ashobora kuba akorana nawe?”
.
.
Mu gicuku, umuntu wambaye hoodie yirabura yari ahagaze ku gisenge cy’inyubako ndende. Mu ntoki ze hari memory card afite.
Yayinjije munyugako , aza ahantu hiherereye acomeka mashine muri device nto, ashyira mo ya memory card screen igaragaza:
RDIU Master Access Keys – Extracted
Yongera guseka buhoro.
Ati: “Major… uracyatekereza ko turi gukina?”
Camera igaragaza ibindi bicucucucu byabantu bibiri inyuma ye, bataragaragara neza, bavugira rimwe bati:"
“ reka umukino ujye kurundi rwego."
Uwo mugabo ati:" byatangiye."
.
.
Mu gitondo, Isimbi yari mu nzu ye, wenyine ari gufata ka break fast. Yashyize ya circuit ku meza, ayihuza na small analyzer yari afite.
Screen igaragaza code imwe yihariye:
FLS-01
Isimbi ati: “Fearless si izina. Ni project ahari.”
Telephone ye yahise isona, aritaba,
Ghost ati: “India 00… hari file nakuye muri archive za kera. Hashize imyaka itatu habaye secret program yiswe FLS. Yari igamije gukora off-grid cyber operative. Yarahagaritswe ariko… officially.”
Isimbi yahise atungurwa, mu mutima ati:" kuki bihise bihura nibyo natekerezaga?"
Gusa ariregagiza, aramubwira ati: “Ariko ntiyigeze ihagarikwa mu by’ukuri yaba ikiriho.”
Ghost ati: “Ndacyakurikirana.”
Isimbi arahaguruka, yambara jacket ye.
Ati: “Nta konji nkwiye”
.
.
Mu biro bya Jamari ho, hari file nshya iri ku meza yanditseho ngo:
“UNTOUCHABLE – Isesengura ry’inkeke zituruka imbere.”
Jamari atungurwa no kuyibona, arayifungura, ikiyifungura, yahise abona Ifoto ya mbere iri imbere… ari iya Major Isimbi.
Gukomeza kureba abonta babasore bose bakorana na Isimbi, akomeje kureba abona ahanditse ngo, Abagambanyi bakuru bigihugu.
.
IRAKOMEZA
.
Nonese kandi nibo bagambanyi?
Iyo raport yavuye he?
Ikurikira irahari komeza usome.
Comments
Login to comment.
No comments yet.