logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRUNGU MU GITANDA CYANJYE S01 Ep 34

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Jobbe araye imbere y'urugi.
.
Story by chris Nandi ishimwe
.
Uko amasaha yakagiye buracya. Jobbe akanguka yumva ashaka kwihagarika arahaguruka hanze muri Toilet zo hanze. 
Amaze kugenda, melinda nawe  ahita asohoka muri cya cyumba aza hanze ajya ku modoka acaho aragenda.
.
Jobbe kugaruka avuye hanze abona imodoka ya Melinda ntayigihari yagiye. Aza kubaza Zamu, Zamu amubwira ko Melinda amaze kugenda. Jobbe ababazwa nuko babisikanye batabonanye. Kurinda
.
Kurundi ruhande, Lex nawe arimo kwitegura agiye kujya mu kazi nk'uko bisanzwe. Aritegura neza arambara neza fresh arangije ahita asohoka ajya mu modoka na break faste Bora yateguye ntiyirwa afataho.. ubwo ajya mu kazi. 
Agitsimbuka mu rugo Melinda nawe aba arahageze. Bora aza kumureba.
Bora ati" mabuja ko waraye udatashye Boss akaba yakubuze?
Melinda ati" arihe ?
Bora ati" aka kanya winjiye hano nawe asohoka.
.
Melinda yahise aza muri dushe arakareba. Kuva ejobundi n'ibwo agiye koga.. amaze koga aza mu cyumba afata imyenda arambara. 
Amaze kwambara areba telephone arayifata arongera ahamagara Telephone ya Jobbe irasona ariko abura uwitaba.
.
Kumbe uko ayihamagara, Jobbe yayishize muri silence ariko nawe ntabwo abyibuka.
.
Melinda yicara ku gitanda yibaza byinshi ati" ndumva ngiye gusara ntakindi gisagaye pe! Ese koko Jobbe warapfuye? Basi niba ikiroho wagiye he wampaye ikimenyetso.?
.
Igihe akibaza telephone ye irasona arebye abona ni avoka Jodo umuhamgaye yanga kumwitaba.
.
Kurundi ruhande, kary ari mu kazi we yakagezemo kare. Agiye kubona abona Sheilla aheruka bagiye gugunga aje mu kazi biramucanga.
Kary ati" Sheilla bite?
Sheilla ati" sawa
Kary ati" wahise urekurewa se ? Numvaga uzamara nka week muri gereza?
Sheilla ati" oya Lex yamfashije nk'uko yari yabinsezeranyije.
Kary ati" sha Boss n'umwana mwiza pe ?
Shella ati" cyane .
.
Kary ariko abona Sheilla ntabwo anezerewe.
Kary ati" kandi se ko mbona wijimye.
Sheila ati" umva tubireke.
Kary ati " ko waciye make ra?
Sheilla atu" ndumva nshaka gutuza.
Kary ati" oya vuga menyereye Sheila uvuga atifata.
Sheilla ati" namenye impamvu Melinda yaciye inyuma Lex 
.
Kary araseka ati" ngaho da nawe ntabwo ujya wiburira pe ! Njyewe ndabona wari kuzaba umunyamakuru mwiza. Cyo nyibwirira .
Sheilla ati" birya abagabo benshi bamaze kurangira sinzi icyo babaye. 
Kary ati" gute se ?
Sheilla ati" reka ukuntu Lex ameze agaragara inyuma.
Kary ati ". Ni bogari.
Sheilla ati" oya pe ! 
Kary ati" kandi se urabihakanye.
Sheilla ati" nta bubogari bwe nigeze  mbona. Ni kiriya gusa umubona inyuma
Kary ati" ushaka kuvuga iki?
Sheilla ati" ejo twararyamanye. 
Kary saa mu kantu ati" ngwiki?
Sheilla ati" yego. Ejo twaryamanye ariko nahise mwanga.
.
Kary ati" utambwira ko yabaye aka Samu.
Shella ati" ese abagabo bari hanze aha babaye iki ? Sha banza ariyo mpamvu Melinda yafashe Jobbe akamwishumbusha.. Lex ntakindi yamuteraga uretse guhora aribwa mu nda no kumutera umushiga udakira kubera ko kutarangiza neza.
Kary ati" singaho. Kandi mbere wavigaga ko Lex yakubasha.
Sheilla ati" mu gitanda ni zero n'ubwo ari umugabo ugaragara neza inyuma.
Kary arumirwa.
.
Bakimuvugaho babona ageze ku kazi arimo guparika imodoka. Sheilla amurebe mu idirishya ati" byatumye uko namufataga bihinduka. Ndetse melinda sinkimurenganya. Wasanga Jobbe yari indyo ihiye kuri we.. gusa Jobbe nabonaga asa n'ubundi ushoboye.
Kary areba Sheila.
.
Lex ava mu modoka ajya mu kazi aza muri biro ye. Aricara abanza gutuza. Hashize akanya Melinda nawe aba ageze ku kazi. Sheilla na Kary baramubona aza.
Sheilla ati" ubuse melinda na Lex baba bongeye  kurara kuburiri bumwe ?
Kary ati" ibyo ninde wabimenya?
Sheilla ati" Bora araza kumpa amakuru yose.
Kary ati" ese urumva bikigushishikaje ko nicyo washakaga wakibuze?
Sheilla abitekerezaho.
.
Melinda yaje muri biro ye areba hamwe Jobbe yajyaga akorera arahitegereza . Akababaro karamwica yumva muriwe ikiniga kiragarutse.
Uwo mwanya, Paru aza muri biro ye kumureba .
Paru ati" umeze ute?
Melinda ati" ndaho.
Paru ati" ndacyabona amarira ku maso yawe.. sinzi impamvu ugitwawe umwanya nabavuye mu buzima?
Melinda aramureba ati" ese wagenda niba utazanywe n'akazi ?
Paru ati" Melinda wijya umbona nabi. Sinjye wishe jobbe.
Melinda ati" ok Ngah basi mpa amahoro ugende.
Paru aramureba ati" sawa.
.
Paru aragenda..
Melinda aguma aho atekereza. Hashize nk'iminota 20 arahaguruka aza muri biro ye Lex . 
Lex aramureba ati " nyuma na nyuma uje kundeba.
Melinda aramwegera ati" wamwishe?
Lex ati" ueambaza ngo namwishe?
Melinda ati" yego.
Lex ati" we ubwe yafashe umwanzuro mwiza ava mu buzima bwacu.  Kandi n'ibyo byari bikwiye kuri we. 
Melinda tayali ahita yumva ko Jobbe ashohora kuba atishwee.
Lex ati" urumva wowe bidakwiye?
Melinda araceceka.
Leexr arahaguruka aramwegera aramureba ati" wari umeze gutana wa mugore we.
Melinda ati" oyaa ntabwo narimaze gutana. Narindimo ngende mpunga irungu wanteye.
Lex ati" ese koko byari irungu? Cyangwa n'uko wifitiye ingeso yo gukunda igitsina?
Melinda ati" reka nemere ko nk'ikunda. Hanyuma ko ugifite wamariye iki ?
Lex ati" rega ndabona uvuga nkaho nakosa ufite ?
Melinda ati"! Ntakosa mfite n'ubundi. Umutima wanjye nta rubanza habe n'agace gato unshira.
Lex aramureba arumirwa!
.
Lex ati" ese ko wari waguze inzu nshya warugiye kunsiga ukamusanga mukajya kubana?
Melinda ati" Yego.
Lex arikanga ati"naho byari bigeze? Natereje ko wabaga insha inyuma gusa wenda bikarangirira aho. None waranamukundaga.?
Melinda ati" niwe wanyujuje mu gihe gito narimenyanye nawe. Ariko wowe twari tumaranye imyaka ntanakimwe wigeze umenyaho.
Lex ati" umva mbabarira.. reka dusenye amateka mabi yahise dutangire bushyashya.
Melinda ati" oya. Ntabwo byashoboka.
Lex ati" ibiki bitashoboka?
Melinda ati " ibyo uvuga.
Lex ati" melinda wiba gutyo nemeye kwirengagiza ko wanshiye inyuma.. ni wowe mugore nakunze.  Ubuzima bwanjye bwose.  Niyo mpamvu ntakomeje ibintu nshaka ko twiyunga tukabana neza.
Melinda aramureba ati" Lex ntakubeshye ibyiyumviro narinkufitiye byarayoyotse byose. Ubu ntabwo twasubira ngo bikunde. Ndimo gushaka gatanya.
Lex aratungurwa!
.
Tuze kurundi ruhande.
Jobbe ari kuri ya nzu ye na Melinda byamucanze yabuze icyo ari bukore. 
Cyagihe ubwo Lex yariyamutwaye agiye kumwica.. Lex ntabwo yamwishe ahubwo yamuhaye amahirwe yo kubaho. Amubwira ko agomba kujya kure ya Melinda ndetse akava mu kazi burundu kugira ngo abashe kubaho no gutabara melinda. .
Lex yamubwiye ko babaye bagumanye azabica bose. Jobbe yarabyemeye ntayandi mahitamo yarasigaranye.
.
Uko araho ari hanze mu kabaraza. Yolanda yaje kumureba.
Yolanda ati" waramutse neza?
Jobbe ati" yego wowe?
Yolanda ati" njyewe oya ntabwo naraye neza.  Ijoro ryose naraye nkutekerez.
Jobbe ati" wataye umwanya wawe.
Yolanda ati" Jobbe  wivuga gutyo n'ubwo ntagaciro ubiha ariko ndagukunda cyane..
Jobbe ati " urwo Rukundo rwararangiye.
Yolanda ati" oya ruzangira Igihe umutima wanjye wavuyemo umwuka.
Jobbe aramureba.
Yolanda ati" namenye ko isigaye ukundana na mabuja wawe melinda . Kandi afite umugabo. Ese utekereza ko ibyo bizaguhira? Uzahigwa. Ese ubundi ni gute ukundana n'umugore utanyuzwe n'umugabo we? Utekereza ko wowe icyo yakubonyemo umunsi cyarangiye azagumana nawe ?
Jobbe arabitekereza.
Yolanda ati" jobbe basi nyumva neza hano. Hari impamvu yatumye melinda akwibonamo aragukunda cyane ariko se hagize icyaba icyo yagukundiye ugasanga wenda kirangiritse.. wibwira ko yazakugumana?
.
Tuze kuri Company.
Lex amaze guta umutwe. Melinda amaze kumubwira ko arimo gushaka gatanya. Ako kanya Paru aba arinjiye. Abona Lex yacanganyikiwe.
Paru ati" Boss bite ko ubaye gutyo.
Lex ati" melinda n'umusazi n'umugore wintashima.
Paru ati" gute ?
Lex ati" arashaka gatanya?
Paru ati " Jobbe waramwishe?
Lex ati" oya.
Paru ati" ni wowe byose urimo kubikora.. wakabaye waramwishe..wasanga ariwe bavugana bakaba barimo gupanga. Shaka Jobbe umwice.
Lex ati" Jobbe umunsi tuvugana twarumvikanye yaragiye yagiye kure 
Paru ati" wiba umuswa se? Jobbe wasmga ari ntaho yagiye. Mushake umwice.
Lex ati" arihe se ?
Paru ati" wasanga ari kuri ya nzu melinda yaramze kugura.
Lex abitekerezaho.
.
Utazacikwa na Episode 35

Comments