logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W’UMUNYABWENGE
.
Episode 23.
.
Duheruka   Amilia   yisubiraho kumujinya yaragize atangiye gutombokana Umugabo we,  ariko  nyuma yo kwibuka amagambo yari yabwiwe na Miliana atandukanye  ahita agarura  inekerezo  vuba   agabanya umujinya aratuza.
.
Story by Chris nandi ISHIMWE.
.
Tole aramurebaaaaa.
Amilia yamaze  gutuza  yicaye  kugitanda,  uwarutangiye  gutera amahane. Mukanya  gato nkako guhumya ahie  aba undi muntu.
Tole akomeza  kumwitegereza  nawe amwibazaho  imbere muri we. Yibazaukuntu Umugore  warutangiye gutomboka asakuza, nubwo   atari yagasibanukiwe  ngo niki yaratangiye kuvuga.  Ariko biramucanze  ukuntu ahise  ahinduka ako kanya ntacyo aravuga.
.
Amilia arebye umugabo abona aracyamwitegereza.
Amilia ati” Ese  ko undeba cyane sinkubwiye  ngo tubireke.
.
Tole  nawe  ntiyaba akibitinzeho, aza  kwicara  kugitanda. Amilia ahita ahaguruka.  Tole areba kuruse  barimo z’umwe  kwicara  undi agahaguruka biramucanga.
Tole ati” Ese   hari ikihe kibazo utatura  ngo uvuge??
Amilia  ati”Ntakibazo gihari. Ahubwo uraza kumeza??
.
Tole  yumva icyo kibazo abajijwe biramusetsa, ariko arenzaho amureba  mu maso
Aramubwira ati” Ndaza  kureba niba ari ngombwa
Amilia  ahita ava mu cyumba yihutayane, Tole arabibona ko hari ikibazo ariko ntiyabitindaho arongera yisubirira  kuri chat  kuvugana na Sonns.
.
Amilia aza  mu cyumba akunda gusengeramo  yegamira  kumuryango yufata kumutima asohora  umwuka.
Atekereza neza  ko hariya ubwo yaratangiye gutomboka yaragiye kwitwara nabi. Avuga ko  kubera  uburakari yaragiye  kubura  ubwenge..
.
Hashize akanya ava muri icyo cyumba aza  kureba ko umukozi asoje gutegura ameza.  Abona  yasoje , arimo kugaburira  na’abana.  Agaruka mu cyumba areba Umugabowe ati” Ameza arateguye.
Tole aramureba ati” Urakoze.
Amilia yigira  mu buriri aryma areba hirya ariyorosa,  undi arahindukira aramureba azunguza  umutwe  maze arahaguruka ava mu cyumba aza  muri salo.
.
Aza  kumeza.  Ameza arateguye ariko ayicayeho wenyine. Afata isahani ararura atangira  kurya.
Arimo kurya yibuka uko biba bimeze  iyo arikumwe  na Sonna.  Sonnna afata isahani akamwarurira  amwitayeho cyane.  Nawe agacishamo akabikora. Bakarya baganira baseka  bahuje umutima
.
Amaze  kubyibuka areba ibiryo arimo kurya muri uwo mwanya, ahita acika apeti.  Avugana na Sonna  gato  kuri Call. Bamaze  kuvugana aza  kuryama. Amilia nubwo aryamye afunze amaso  ariko burya aracyari maso ntabwo asinziriye. Umugabo nawe ajya mu gitanda akuraho ishuka araryama. Aryama ateye umugongo Amilia. Amilia we aryamye agaramye.
Iminita  iratambka.  Amilia  nawe arabyumva ko nubwo umugabo aryamye ariko atahise asinzira.
Amilia avuga mu ijwi rituje ati”  Ese  kuki utakifuza  umugore wawe??
Tole aramwumva avuga ariko aricecekera.
Amilia  yumvise batamusubije arongera asubiramo ikibazo amubajije ati” Ese kuki utakifuza  umugore wawe??
Tole ati” Ni ngombwa  ko mbanza  kumwifuza se??
Amilia ati” Umbabarire ahari mbajije ubusa. Goodnight
Tole ati”Nawe ijoro ryiza..
.
Buracya  nkuko bisanzwe.  Buri wese  abyuka yitegura   kujya mu kazi ke. Ntakuvugana byinsh.
.
Tole ava mu rugo ajya ku kazi ke. Amilia nawe ategera abana aragije nawe atega moto imujyana ku kazi.
.
Amilia ageze  ku kazi ntiyaza mu nzu y’abarimu ahubwo ahita ajya kureba umuyobozi w’ikigo.
Umuyobozo w’Ikigo aramureba abona  ko   atameze  neza.
.
Amilia aricara.
Umuyobozi aramureba ati” Amilia  ufite  ikihe kibazo?? mazi iminsi mbona utameze  neza.
Amilia ati” Konji zanjye  nemerewe  ntanimwe  nigeze  nkoresha. Narinje kugusaba ko izo konji  mwanyemerera  nkazifatira  icyarimwe  kubera  ko nkeneye gutuza  no kuruhuka.
Umuyobozi abitekerezaho ati”  byaba ikibazo umaze  igihe utigisha. Yaloraturaguhamo iminsi mike muriyo.
Amilia ati’ Nabwo ntakibazo muraba  mukoze.
Umuyobozi ati” Iminsi itatuiraba  ihagije. Right??
Amilia arahaguruka ati” Murakoze   cyane  pe ndayikoresha uko imeze.
Umuyoboi ati” Kandiwiyiteho yane wongere umere neza ugaruke ku  murongo vuba.
.
Amiliaasohok  muri office aragenda.
.
Kurundi ruhande, Sonnaaje kureba  Tole muri Offie amuzaniye agakwa uko bisanzwe. Tole ahaguruka aho  yicaye amusanganirana Ubwuzu amwakira  ikawa.
Sonna araseka ati’   Ntabwo bisanzwe.  Ubundi nakuzaniraga ikawa nkayishyira  umeza  yawe utiriwe  wowe  uhaguruka.
Tole amureba mu maso ati” Ubu nanjye mfite icyo nakuzanoye.
.
Sonna amatsiko arazamuka aba menshi muri we. Tole agaruka hafi y’ameza  afungura akabati akuramo umukuhe uhenze   cyane  agaruka imbere ya Sonna.
Tole ati” Hindukira. 
.
Sonna arahindukira, maze Tole amwambika uwo mukufe utunzwe n’abake.   Sonna ahindukirana ibinyamuneza  byinshi cyane muri  we areba Tole umugabo udasanzwe  yitomboroye.
.
Kurundi ruhande  Amilia agarutse  mu rugo nyuma yo kubona akaruhuka. Akigera  mu rugo afata machine ye yicara hanze mu busitani  afungura    machine arangije ajya kuri internet  kuri soial  media  atangira  gushakisha Sonna atangira kumwigaho.
.
Udakwa na ep   24

Comments