Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duherukana John agiye kubwira Veronica ibyerekeye Carmen, gusa ku rundi ruhande Brad yari yamaze kugushwa mu mutego atabizi.
*John:* Wa mukercuru yahoze akorera ba Kaba ndetse yari umwizerwa wa Celia, imyaka 15 ishize.
*Veronica:* Ngatangaye rwose. Nabibonaga ko hari ikintu ahishe, ni yo mpamvu tudakwiye kumwizera no kumwishinga
*John:* Tugomba kumucungira bugufi rero.
*Veronica:* Ibyo uvuga ni ukuri. Niba yarahoze ari umwizerwa wa ba Kaba, ubu si bwo twakumva ko atakiri we, wasanga hari byinshi agamije tutazi
*John:* Ibyo ngiye kubyitaho wowe bindekere nzabyikorera.
*Veronica:* Oya sha John wikumva ko uzabyikorera kandi nanjye ngo niyicarire ntuze. Oya ngomba nanjye gushaka nawe ugashaka amakuru tukayahuza.
*John:* Ubu iwe namaze kuhashyira abahaneka, amakuru yose isaha ku yindi bayangezaho, iturize
*Veronica:* Umva nshaka kumenya isaha arira, ibyo arya, ibyo agaburira injyangwe ze, ibyo yambara, abamusura, igihe ava mu rugo, igihe ahagarukira, mbese buri ntambwe ye yose.
*John:* Ese reka gutangira kuzamura ijwi nk’aho hari intambara turimo
*Veronica:* Umva ubu uwashaka kunyitambika wese niyo yaba wowe wanyitangiye ntitwakiranuka. None ngo ntuze?
*John:* Wimbwira utyo, kandi ngusabye gutuza, kwiyongerera stress ntacyo byakemura.
Numvise koko ntacyo bimaze kwirushya ubwonko. Uyu Carmen rero ashobora kuba ikibazo. Ubu arabizi ko mfitanye gahunda na Brad, namenya nte ko atahaye amakuru uriya murozikazi ngo ni Celia?
*Veronica:* Uzi n’ibindi. Shaka uburyo bwose bushoboka uriya mukecuru ava mu nzira. Nubundi arashaje reka tumwihutishirize urupfu.
*John:* Oya Vero, nta muntu uzica undi muri iyi gahunda. Wikoreshwa n’uburakari. Ibuka ibyo nakwigishije. *Tkereza mbere yo gufata umwanzuro*
*Veronica:* Nutabikora jyewe ubwanjye nzamwinigira n’amaboko yanjye abiri.
Ubu namaze kurya karungu narubiye. Rwose sinshaka umuntu witambika mu nzira yanjye, ngomba gusohoza ibyo nagambiriye kuva kera. Anyitambika mwikiza.
*John:* Oya nta muntu n’umwe uzaniga. Sinzakwemerera kubikora rwose na rimwe. (Ayo magambo yayambwiye andeba mu maso)
Namukuyeho amaso, nitsa umwuka. Ako kanya numvise umuntu asonnye. Ndebeye mu kirahure nabonye ari Brad. Uko nakabiketse, ni ko bigenze koko, umutego awuguyemo neza cyane.
*Veronica:* Nakubwiye kare kugenda uranga none dore ugiye gusabwa kwihisha. Ndabona cya kigoryi cyizanye.
Nikije umutima ndabanza ndatuza nuko njya gukingura, nasanze Brad ku muryango n’akamwenyu ku munwa.
*Veronica:* Sinakubwiye ko wasaze? Ubu ugeze aha ute? Ese ubundi wahabwiwe na nde ko muzi kuneka
*Brad:* Nshatse navuga ko wamfashije utabizi. (Ibyo yabivuze ampereza ibyangombwa byanjye)
*Veronica:* Ahubwo se ibyangombwa byanjye wabibonye ute?
*Brad:* Byari byasigaye mu modoka yanjye.
*Veronica:* Ibyo ndabyumva ariko se ni gute umenye aho ntuye?
*Brad:* Urumva nyine nagize amatsiko ndafungura ni bwo nabonye aderesi yose menya ko utaha hano uri umuturanyi
Nacecetse akanya gato nigira nk’aho ntunguwe kandi mbabaye ariko ku mutima nari ndi kwicinya icyara.
*Veronica:* Ariko nizere ko uri kwiganirira? Ngo umuturanyi?
*Brad:* Oya da. Iwacu ni muri ruriya rugo, ni ho umuryango wacu uba. Urabona ko duturanye rero.
*Veronica:* Ntibishoboka. Burya koko isi ni umudugudu bahoze babimbwira ngahakana none ndabyiboneye.
*Brad:* Jyewe ndumva ahubwo ari igeno kuko ibi ntibyapfuye kwikora
*Veronica:* Ibyo by’igeno sinjya mbyizera. Mbona ari ibintu byahimbwe ngo bijye bifasha abababaye bagire ihumure bumve ko nyine ari igeno batabihindura
*Brad:* Veronica, ndumva nizeye ko tuzongera tukabonana, tukaganira birambuye. Ubu nari nkuzaniye ibyangombwa byawe, reka ngende ni ah’ubutaha
*Veronica:* Yego urakoze cyane, tuzasubira buriya.
Namubonye agenda, ku mutima ndishima kuko umushibuka nari namuteze yari ahise awugwamo bidatinze. Uko napanze ibintu byose niko byagenze aha nahise niyumvamo intsinzi mu gihe gito cyane. Gusa siniyumvisha uburyo umusore mwiza nk’uyu yabyawe na shitani ngo ni Celia. Yego simukunda ngamije kwihorera ariko nanone sinabura kuvuga ko ari umusore buri mukobwa wese yakifuza. Ndacyeka no mu buriri asobanutse dore ko nabikoze kenshi ku ngufu, nako reka nigarure ibyo ntibyari birimo.
Naramwenyuye nsubira mu nzu nsanga John yavuye aho yari yihishe.
*John:* uzi ko uteye ubwoba. Ubeshya wumumirije ureba umuntu mu maso ku buryo atanacyeka ko uri kumubeshya pee.
*Veronica:* Buriya umwana agira umubyazi nanjye nagize umutoza mwiza kandi uwantoje uramuzi ntiwijijishe (navugaga we)
*John:* Ubu rero umaze gushyira itafari rya mbere ku byo kwihorera kwawe. Buri ntambwe isigaye yose nzagufasha kuyitera kugera ugeze ku cyo wifuje
*Veronica:* Urabizi ubu kuba ndi hano uyu munsi byose bituruka ku neza yawe n’ubufasha bunyuranye wampaye. Iyo tudahura ubu mba nkiri umuja wa za mugo n’ibindi biyobyabwenge, cyangwa se nkaba naranapfuye. Rero gahunda ni ntugasaza
John yanyitegereje atavuga. Yari abizi ko namaramaje nshaka kwihorera no kugirira nabi umuntu wese wampemukiye akagira uruhare mu rupfu rw’ababyeyi banjye. Niba narabashije kwihangana nkava ku biyobyabwenge nubwo bitari byoroshye, ibi si byo ntazageraho niyo nanyura ahakomeye gute
Twamaze andi masaha macye tuganira ku bya Carmen ndetse n’uko tuzabigenza ngo tumenye byinshi bimwerekeye.
Ubwo John yagendaga nagiye imbere ngo mukingurire ariko ubwo nakinguraga nahise nanone nkubitana n’ururabo rwa roza ariko noneho rutavuye ku giti ahubwo rw’urukorano rwa pulasitike, na rwo kandi rwirabura.
*Veronica:* John ndebera nanone urundi rurabo
*John:* Ibi se kandi byo turamenya bihamura iki?
*Veronica:* Ubu si ubwa kabiri mbonye uru rurabo se kandi?
*John:* Wasanga ari umukino wenda runaka cyangwa se ari umuntu uri kugukinisha
*Veronica:* Ankinisha se hano nziranye na nde? Uru rurabo wowe urabona ari gusa?
*_Ese wa mugani ni gusa? Ni Brad se waruzanye? Kandi se urwa mbere rukaba urwa nde? Hagati aho se uyu mukecuru bagambiriye kuneka we ahatse iki? Agace ka 7 ntuzagacikwe_*
*BIRAMAHIRE Francois Jassu*
Comments