logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka, Juliana bamuha amafaranga menshi cyane yahindura ubuzima bwe bukoraha byibura.
.
Juliana yicaye mu cyumba cye mu masaha  y'ijoro arimo kureba ya envelope irimo akavagari kamafaranga bamuhaye.
Hashize akanya arahagurutse maze aza muri saro afite ayo mafaranga.
Roxy yicaye muri saro.
Juliana aza imbere ye ati" mabuja hari icyo nshaka kukubwira.
.
Varu nawe aba aratashye yinjiye  mu rugo asanga Juliana avugana na Roxy.
Roxy ati" niki ushaka kumbwira.
Juliana amuhereza ya envelope irimo amafaranga undi urayifata abona ni amafaranga ati" none aya  mafaranga.
Juliana ati" ayo ni amafaranga nahawe na Amilia.
Roxy ati" Amilia wuhe.
Juliana ati" ntekereza ko umuzi.
.
Varu ati" buriya se Amilia si umwe ukora nk'ibyo ukora.
Roxy ati" ok. Namwibutse. None yaguhaye amafaranga ashaka iki?
Juliana ati" yashakaga ko najya muha amakuru yawe. Cyane cyane amabi yagusebya.
Roxy biramubabaza ati" uriya  mukobwa arashaka kundwanya akanshira hasi.
Varu atangazwa nibyo juliana akoze.

.
Juliana ati" ni amafaranga menshi yahindura ubuzima bwanjye. Nemeye ndayafata. Ariko nayafashe nshaka  kuza kuyaguha ukazayagira ibimenyetso kubera ko nubwo nkeneye ko ubuzima bwanjye bwazaba bwiza  kurushaho ariko ntabwo buzahinduka bivuye mukugambana no guhemukira abandi. Uretse ko nanagambaniye abantu nkamwe mwankunze mukampa akazi naba mbaye ikigwari. Naba mbaye  ikiremwa kibi cy'umwijima.
Varu amukomera amashi.
.
Roxy ati" Juliana uranyemeje pe !
Varu ati" nakubwiye ko Juliana ari umukozi  mwiza udasanzwe uzishimira.
Roxy ati" Juliana urakoze cyane . Unyeretse  ko uri umuntu wo kwizerwa.
Juliana ati" murakoze.
Varu ati" Juliana ukoze kumutima wanjye. Nubwo ubikora hafi ya  buri munsi.
.
Roxy yumva iryo jambo maze areba umugabo we ariko ntiyabitindaho. 
Varu ati" arakoze cyane.
Juliana ati" aka kantu unkoreye ndaje nkakwiture.
.
Juliana ati" reka mbategurire ameza.
.
Bidatinze Roxy na Varu baje mu cyumba.
Varu ati" honey rero hari ikintu nshaka kukubwira kandi  umbabarire unyumve duhuze.
Roxy ati" Rega honey ni wowe  muntu nakumva.
Varu ati" nateguye umusangiro na bariya bakire bari bagiye kwigendera kandi byari kuzagira ingaruka ikomeye kuri company.
Roxy ati" Ntakibazo . Nibwo ariko bameze nk'abana bashizemo ko nabasuzuguye.
.
Varu ati" ibyo tubireke . Nemeye kumvikana nabo kubwo ibyo nshaka. Aka kanya  ninjye ubakeneye.
Roxy ati" ntakibazo.
Varu ati" nateguye  ko byaba ejo. Wihangane ugomba kuba uhari.
Roxy ati" honey ejo!!!.
Varu ati" ugiye nanone kubihakana se ! 
Roxy ati" ok nzaba mpari.
Varu aramufata ati" Rega honey niyo kaba Ari akazi wabonye gakomeye gute ntabwo Kaba gakwiye gusumba umuryango. Umuryango n'ikintu cy'ingenzi.
.
Roxy aramwumva.
.
Bidatinze umunsi uragera. Roxy arahari. Arimo gufatanya  na  Juliana. Juliana arimo guteka. Roxy nawe agategura ibindi. Uwo mwanya telephone irasona. Roxy arayifata aritaba. Hamwe bamuhaye akazi bamubwira ko bakeneye guhura nawe bakagira ibyo bavugana.
.
Roxy ararebaaa. Kandi ntayandi mahitamo. Aza kureba aho Varu ari.
Roxy ati" honey ugiye kwihangana gato.
Varu ati" kuki umbwira ngo nigangane habaye  iki?
Roxy ati" bariya bantu tuzakorana barashaka ko tuvugana ariko ndahita ngaruka.
Varu ati" ese baragutungura kubera iki wabahakaniye  ukababwira ko udahari ?
Roxy ati" oya honey reka njye kuvugana nabo ndahita ngaruka I promise !
Varu ati" honey wabirets.
Roxy ati" honey reka njyeyo ndagaruka kugihe nukuri.
.
Varu aramureka aragenda.
.
Amasaha arisunika abashitsi Varu yatumiye baraza. Baza Roxy ataragaruka. Varu aza mu cyumba afata telephone akajya ahamagara Roxy ariko ntamufate. Amuhamagara inshuro  20 ariko ntiyamufata.
.
Varu nanone biramucanze.
.
Udacikwa na Episode 22

Comments