Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 3

WHAT TIME TOOK FROM ME S01 Ep 3

Loading verse...
Episode 02 yarangiye Umugabo arimo afatwa amafoto atabizi mugihe we yakeka ko arimo gufasha bisanzwe. Ese aya mafoto yari agamije iki ? Twikomereze…
💞
💞
💞
Mbere yo gukomeza usoma iyi nkuru banza umenye ko wakanze #FOLLOW niwo musanzu wonyine turimo kugusaba ntakindi !!
💞
Dutangiriye kuri Isabella mubiro, We nkibisanzwe aba arimo gukora akazi ke neza cyane ko anagaha umwanya munini uhagije kuruta buri kindi kintu cyose ! Akiri aho phone we yakiriye amafoto ariko ntiyayitaho ahubwo akomeza kwikorera. Sangahe atari yakomangirwa maze uwinjiye amubaza ikimuzanye nawe ananirwa gusubiza arangije ati “ni iki ko utarimo kunsubiza ? Uramenya hano mfite akazi kenshi ko gukora” undi arangije ati “Madam ntabwo wari wamenya amakuru ari aha hanze ?” Isabella arasubiza ati “Ariko Janet uranyobewe ko ngewe ntamwanya ngira wo guhora ndeba phone ?” Undi ati “Madam kuri iyi nshuro biratandukanye rebaho nawe !” Isabella ati “uwo mwanya ntawo nabona mfite byinshi byo gukora!” Janet ati “umugabo wawe…” atari yakomeza Isabella ati “umugabo wanjye yagize iki ?” Janet ati “irebere nawe !” Sangahe umugore atari yareba phone agakubitana n’amafoto umugabo we agiye gusoma umuseriverikazi !!! Haaa kumbe amafoto bagiye bayakorera Edit ihagije kuburyo amafoto yafotowe Umugabo arimo gufasha agaragara ahubwo nkaho bari bagiye gusomana !!! Haaa dore Isabella ngo presure irazamuka .
💞
💞
💞
Bidatinze bwaje kugoroba Umugabo ataha murugo iwe nkibisanzwe . Kwinjira yasanze umugore muri sallon arangije aramusuhuza undi aramwihorera ! Umugabo ati “Chr ko utari kuvuga hari ikihe kibazo ?”
Isabella n’umujinya mwinshi ati “habaye iki ? Jordan ntanisoni kweli ? Aka kanya dukoze ubukwe uhise utangira kwigaragaza ntanamezi 6 arashira kweli !” Jordan arikanga arangije ati “nakoze iki se mugore mwiza ?” Isabella ati “ariko abagabo muri indyadya kweli, uzi neza ibyo uvuyemo uratinyuka ugashaka kumbesha kweli. Umva Jordan guhera aka kanya nge nawe basi !” Umugore ahita yikubita aragenda ajya kurara mucyumba cy’abashitsi !! Jordan we utazi ikirimo kujya mbere yasigaye yumiwe gusa . Niko guhamagara umukizi arangije aramubaza ati “ Angel ni ikihe kintu cyabaye hano cyatumye Madam arakara ?” Angel ati “ rwose nge ntacyi nzi , gusa kuva yava kukazi yaje arakaye afite umujinya mwinshi maze ngerageje kumubaza ikibazo afite aranyiyama !! Yagumye muri salon numva yimyoza arinako yitsa itima buri kanya” Jordan arangije ahita azamuka kucyumba Angel yiyugaraniyemo arakomanga ariko umugore yanga gukingura !


                       INYUMA Y’INDWI 3 

Jordan ari mubiro bye , intekerezo ze ziri kure cyane arimo arivugisha mumutima ati “Isabella ni iki cyaguhinduye kweli kugeza kuri uru rwego koko ? Nakubajije icyabiguteye ariko weho ntushaka kumbwira (bivuze ngo ntanubwo yanamubwiye impamvu). Isabella umutima wanjye ntacyaha unshinja nagukoreye kugeza ubwo utanashaka no kumbona !” Acyibaza byinshi Robert yarinjiye asanga arimo gutekereza cyane arangije aramukoma ati “bite mwana ko ndeba wagiye kure muntekerezo ?” Jordan arimyoza ati “sha Robert ibyange bimaze kuba birebire kabisa . Ubu tuvugana indwi igira 3 irikubise ntavugana n’umugore wanjye yewe n’uburyamo ni 2. Ava kukazi umukozi akamugaburira agahita yigira mucyumba cye akiryamira ,bwaca akabyuka yitegura ajya kukazi hAbe no kuba yamvugisha cyangwa ngo anansuhuze basi” Robert ati “ko ari ikihazo ! Ese wagerageje kumuganiriza byibura ?” Jordan ati “iyo anemera kumvugisha ahubwo cyangwa akanambwira ikosa nakoze nari gusaba imbabazi ubuzima bugakomeza none we habe no kumbwira ikosa nakoze” Robert ati “man ibintu ndumva byageze kurundi rwego . Kuki utabimenyesha ababyeyi bakabahanura . Wenda bo yababwira ikosa wakoze ukabona aho uhera wisigura” Jordan ati “icyo nagitekereje ariko Isabella sinzi ko yakemera ko Tujyana” Robert ati “mutegere noneho we abe ariwe uza abasange murugo iwanyu” Jordan ati “sha ibyange ni birebire , hari igie nibaza ko narongoye cyangwa nkiri umusore. Ibaze mumezi tumaranye n’umugore nabara inshura twaranguye amabanga yabubatse” Robert asekamo arangije ati “ushatse gusobanura iki ? Yego ibi byumweru 3 birumvikana kuko buri wese aryama ukwe ariko mbere mwararanaga. Gute mutabikora ?” Jordan ati “Isabella kuva twabana yarahindutse umwanya we wose awuhebera akazi , namukoraho ngo arananiwe , namusaba gusohoka akazi kakaba karamuntwaye none ubu ho ari kunshinja ikosa ntanazi” Robert ati “ Man birakomeye. Tumaho ababyeyi babahanure kabisa”
💞
💞
💞
Tuze kuri Jordan nyuma yo gucura akazi ari mumodoka ataha. Munzira hari umunyeshuri w’umukobwa yamusabye lift nawe arahagarara akingura imodoka umukobwa arinjira. Barimo bagenda Jordan ati “uzi ko twanibagiwe kwibwirana , Ngewe nitwa Jordan” Umukobwa ati “ nitwa Francine!” Jordan ati “ufite akazina keza” Umukobwa asekamo arangije ati “nawe izina ryawe ni ryiza” Jordan ati “harya wavuze ngo uri kujya he ?” Umukobwa aramusubiza ati “nubwo wandeposa hano singuteshe iyo wari wigiriye!” Jordan ati “hoya mbwora ntakibazo mpakunyuze!” Umukobwa aramubwira Jordan akomeza kumutwara !!!
💞
💞
💞
Bidatinze bwarakeye , Nkibisanzwe Isabella abyuka yitegura kujya kukazi. Yarangije kwitegura arangije asohoka mucyumba . Ageze kumuryango usohoka asanga harafunze ahindukiye inyuma abona Jordan niwe wicaye muri salon arufite! Ati “Isabella , uyu musi ntabwo uri bujye kukazi tutabanje gukemura ikibazo kiri muri uru rugo !!” Isabella arahindukira ati “Jordan mpa urufunguzo nigire kukazi ntakererwa!” Jordan ati “Isabella mugore wanjye ni iki cyaguhinduye koko ? Niba ari ikosa nakoze mbabarira twiyunge . Ubu buzima tubayemo ntabwo bubereye kubantu tugishinga urugo rushya!” Isabela ati “Jordan wabashije kumbesha uwo uriwe nisanga mukagozi kaboshye ubuzima bwanjye ntabwo nzongera gukora ikosa ryo kukwizera. Mpa urufunguzo nigire kukazi !”
Jordan ati “ mugore wanjye !” Isabella aĺti “Mwizina rya yesu ! Iyo mba nasubiza ibihe inyuma nabikoze kugirango umusi wubukwe bari kumbaza ko nemera 
kubana anawe nkabihakanire imbere y urusengero !”
Jordan yarikanze amenya ko ibyo arimo kwita imikino ko bikomeye umugore we atakimushaka . Arangije ashira urufunguzo kumeza ati “Isabella ufite amahitamo , nuramuka uhisemo urufunguzo ukagenda kwako kazi kawe ndabibara nkaho ushaka gatanya. Ariko nuhitamo kwicara ukambwira ikibazo ufite ndaza kukubabarira” Isabella yitegereza urufunguzo arangije yegura amaso areba Umugabo !!! …….LOADING EPISODE 04
.
.
ESE ARAHITAMO IKI ? UDACIKWA NA EPISODE 04 . BYE BYE NDABAKUNDA !! 

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane