Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dusize Varu akatiwe, Roxy agiye kumuraza nabi.
.
Story by chris Nandi Ishimwe .
.
Varu yitegereza Roxy cyane. Roxy nawe arabibona ko ababaje umugabo we. Ariko abagore ni abahanga ahita ashaka uko akemura ikibazo ahubuka aho yicaye amwicaea hejuru kumaguru aramusoma.
Roxy ati" cher urabizi neza ko nkunda. Nizere ko ibi utagiye kubifata nabi.
Varu ati" harya ngo twarauvuganye.
Roxy arahinduka ati" ugiye kunyihakana se ?
Varu ati" sinumva ukuntu twaganiriye ikiganiro nkicyo.
Roxy araseka ati" abagabo niko mu mera Ntabwo waba ubyibuka kubera ko mu mitwe yanyu muba mufite byinshi byo gutekereza.
.
Varu agerageza kwibuka igihe baba barabivugiye . Roxy arabibona ko umugabo atarimo kubyumva vuba .
Roxy ati" honeye twabihisemo kubwo ibyiza hagati yacu.
Varu ati" none kuburyo dukoresha agakingirizo?
Roxy ati" yego. None uburyo twakwirindamo butari ubwo ni ubuhe?
Varu ati" ess ubundi tubyaye kare bikava mu nzira ntabwo aribyo byaba ari byiza.
Roxy ati" oya kuri njye wapi. Ntabwo igihe cyaba iki? Kandi please nyumva.
Varu aramureba.
Roxy amusoma kwitama ati" urakoze honey.
.
Varu aramureba. Roxy ahita ajya mu gitanda . Varu arahagaruka
Roxy ati" ugiye he bea !
Varu at" ndaje ngiye hanze.
.
Varu ava mu cyumba aza muri Saro. Arumiwe ntabwo yumva ukuntu umugore amajoro abiri akurikirana.
Areba ahari frigo ajya gufata Ako kunywa aricara aranywa . Roxy we ntibyatinze arisinzirira.
.
Amasaha aricuma
Varu akireba hasi.byaribyakomeye yazamutse azi neza ko hari icyo aza kwikorera. Yishakamo gutuzaaaa. Abonye yongeye kumanuka maze agaruka mu cyumba nawe araryama.
.
Amasaha aricuma buracya.
Juliana ari mu gikoni arimo guteka. Arimo gutegura amafunguro menshi Kandi atandukanye. Agatelephone ke karasona.
Aragafata aritaba ati" mama bite ko wampamagaye cyane.?
Mama we ati" ahuwo se wabaye ki ko utarimo gufata telephone.
Juliana ati" mama sinaraye nkubwiye ko uyu munsi Kwa Boss bafite abashitsi???
Mama Juliana ati" wihangane nabyibagiwe .
Juliana ati" Mureke rero nkore akazi ka bandi.
.
Atandukana na Mama we akomeza akazi yiririmbira. Juliana n'umukobwa uba wifitiye moral mu kazi ke.
.
Kurundi ruhande Roxy nawe ari mu cyumba ajya afatiramo fresheri arimo kwikoraho. Arimo kwita kusura ye. Niyo arimo gukora. Afite ibintu ajya asiga mu maso bikamara akanya. Ngo bituma akomeza kugira uruhu rwiza.
.
Varu we yarakiryamye. Kandi saa tanu zageze. Hashize akanya arakanguka arebye mu isaha abona ni saa tanu z'amanwa.
Arabyuka aza ku idirisha areba hanze abona mu gikari Juliana arimo gukora anabyina music arimo kumva muri ecouter yambaye. Varu arebye uburyo Juliana arimo kubyina biramusetsa.
.
Tugaruke kuri Roxy aracyikoraho.
Hashize akanya telephone ye y'agatangaza irasona. Arayifata aritaba
Roxy ati " Karame Abbas.
Abbas ati" bite se ?
Roxy ati" ni sawa cyane. Honey moon ikomeje kuryoha.
Abbas ati" bivuze ko se ikiraka kibonetse gikomeye utagikora?
Roxy ati" ikiraka giteye gute?
Abbas ati" ni biroro bikomeye bya Fashion bizabera South Africa ejo. Kandi company yateguye iyo company bahisemo wowe. Niba waza mu kazi wambwira?
.
Roxy ati" ngo ejo?
Abbas ati" yes. Arabyumva ute ? Niba ubyemera aka kanya uraza duhite tumanuka africa yepfo.
Roxy abitekerezahoooo.
Abbas ati" Kandi haraza kuba hari ama television akomeye.
Roxy amaze kubitekerezaho ati" ntakibazo.
Abbas ati"nkunda ko uri classic.
.
Ako kanya Varu aba arinjiye aho muri icyo cyumba Roxy ajya yitunganyirizamo. Araza aramwegera amuha aka bizoux kwitama.
Varu ati" urasa neza mwamikazi wanjye.
Roxy ati" urakoze cyane nawe my king.
Varu ati" uraka uramurika.
Roxy ati" Cher mba nkwiye gusa neza nkaba ishema ryawe.
Varu ati" wowe uremwe mu bwiza n'ubundi.
Roxy araseka.
Varu ati" noneho guseka kwawe byo nagahebuzo.. umva abashitsi bagiye kugera hano.
Roxy ati" no bande bakubwiye ko bari hafi.
Varu ati" hafi ya bose.
.
Roxy ati"bea Njyewe ngiye gufata urugendo.
Varu ati" ngwiki! Ibyo uvuze n'ibiki rA!
Roxy ati" hari Andi mahirwe mbonye muri South Africa Kandi sinayitesha.
Varu ati" cher ibyo uvuga ntabwo bibaho urabizi neza. Hashize iminsi mike dukoze mariage. Turi mugihe cya honey moon. Ikindi tugiye kwakira abashitsi bagize uruhare mu bukwe bwacu. Hagiye kuza inshuti zacu zose. Baje kureba urugo. None ibyo uvuga n'ibiki. Wihangane ibyo sinabyumva .
Roxy arahaguruka ati" beako numva ushaka gutangira kumbangamira. Urugo ugiye gutangira kurusumbusha inzozi zanjye?
.
Varu ati" oya sibyo ariko shira mu gaciro. Humura hari show nyinshi uzitabira ariko to day ni umunsi wowe wihariye.
Roxy ati" Cher namaze gufata ticket y'indege.
Varu arakaramo ati" ntabwo biza gushoboka.
Roxy ati" ariko nawe ntabwo uza kumpagarika kumbaraga.
Varu aramureba.
Roxy ati" Honey twavuze Mbere hose. Ko uzabaha inzozi zanjye.
Varu aramurebaaaaaa.
Roxy ati" am sorry. Nawe waza kwita kubashyitsi ntabirenze.
Varu aramurebaaaa.
.
Udacikwa na Episode 9
Comments