logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 11

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Dusize Varu yacanganyikiwe  kubera ibibaye.
.
Story by chris Nandi Ishimwe.
.
Varu  aragaruka  yicara muri Saro. Mushiki we Ness aramureba maze aza hafi ye aricara. Mama wabo nawe aba agarutse mu nzu aricara.
Mama Ness ati” Varu nubwo ndimo kubivuga ukarakara.
Ness areba Mama wabo ati” Ariko se mama wowe wagiye wihangana.
Mama ati” Nihangana iki. Reba igisebo umuhungu wanjye igize imbere y’abagabo bagenzi be. 
Varu aramureba ati” Mama wakwihangana basi ugaceceka.
Mama ati” Ahaaa reka nceceke da!
Ness ati” Rata Brother ihangane.ubundi kuki Roxy  yagiye ati” 
Varu ati” Yagiye nyine. Kubera ko yagombaga kugenda.
Ness ati” Brondumva agashiha kazamutse.
Varu ati” Wihangane niba  nkubwiye nabi.
.
Paru asoje kuvugana na Julina agaruka kwicara aho yicaranye na Frick
Frick ati” Man abandi batashye bageze mu ngo zabo  naho  wowe unkereje ngo uvugana  n’Umukobwa wo mu byondo.
Paru ati” Njyewe umukobwa urenze ndamureba nkamumenya.
.
Naru inshuti ya Varu nibwo yahagera arinjiye azi  ngo mu nzu harimo abantu benshi atungurwa no gusanga ari mbarwa.
Naru ati”  Yewe ntainze bingana iki ra.
.
Varu aramureba Naru arabegera arabasuhuza.
Naru ati” Nakabije se.
Varuati” Oya mwana ibyo nagutumye se bigenze bite.
Naru ati” Naguhagarariye neza my G.
Varu ati” Wakoze cyane.
Ness ati”Wajya kumeza ukarya.
Naru arahaguruka aza kumeza Juliana aramufasha.
Naru ati” Juliana akazi se umaze kukamenyera.
Juliana ati” Ntakibazo.
Naru ati” Uzitware neza hano hantu uzahakura umugisha,..
.
Paru na Frick nabo barahaguruka baza gusezera Varu n’Umuryango we.
Varu ati” Mwakoze kuza man.
Paru ati” Varu wihngane. Kandi nturakarire abantu buriya kuza by’ababaje.
Varu ati” Ariko nabo bitwaye nabi.
Paru ati”Ntabwo abantu bvose bakira ibintu kimwe.   Bumvise ko umugore wawe yabasuzuguye.
.
Mama Nessa ati”Nanjye ndikumwe na bariya bantu.
Ness ati” Ariko se mama!
.
Mama nawe arahaguruka ati” Ness haguruka dutahe.
Ness ati” Natwe se turagiye kandi??
Mama ati” Ubwo niba usigara  njye ndagiye.
Varu areba Mama we ati” Mama umbabarire unsabire imbabazi na bariya bantu mwazanye.
.
Mama Nessa  nabo barataha. urugo rusigayemo Varu, Naru na Juliana. 
Naru ati” Varu ngo ariko byegenze nabi.
Varu ati” Madamu yagiye South Africa abantu barakaye.
Naru ati”Man ariko birumvikana pe!  Ibaze kugira ngo abantu babe barabateguje baje kureba urugo. Kandi uzi neza ko banakubaye hafi mu bukwe hanyume bumve  ngo umugore yahise afatiramo izindi  gahunda.
Varu ati” Nonese narigukora iki man.
.
Amasah aricuma igihe kiragera na Naru arataha hasigara  Juliana na Varu wenyine. Juliana nawe asuka ako kunywa maze aza kwicara muri Saro.
Juliana areba Varu ati” Boss wihangane. Kanjye ndumva ntanikosa wakoze. Ahubwo aba bantu bari baje nibo bafite ikibazo.
Varu ati” Ariko ndabumva.
Juliana ati”Yego. Ariko se ikibazo cya Danger nikihe?? Niba batabonaga Roxy ikibazo cyari ikihe ko wowe waruhari. Ubundi njyewe nzi ko umugore n’Umugabo aba ari umuntu umwe. Umugore uba umubona mu mugabo n’Umugabo ukamubona mu mugore. None ko wowe waruhari ikibazo cyari ikihe. Njye numva byari gusa nabi cyane gusa igihe mwabuze mwese.
Varu arabyumva.
.
Bakomeza kuganira.
Juliana ati” Njyewe nduma udakwiye gukomeza kugira ikibazo.
.
Varu akomeza kunywa aka wine ke.
Juliana aramureba ati” Nonese ubundi kubera iki Mabuja we  yagiye akagutererana gutya. Umbbarire kuba mvuze kuri mabuja.
Varu ati” Yagiye kwita ku nzozi ze.
Juliana ati” Nonese wowe ntabwo uba mu nzozi ze??
Varu arabyumva.
.
Varu ati” Juliana wakoze cyane kandi witwaye neza.
Juliana arishima ati” Murakoze gushima amashimwe yanyu ageze kumutima wanjye.
Varuati” Wahabaye  rwose.
.
Bajya kuryama.
Varu ageze mu buriri afata  telephone yandikira Roxy amubaza uko ameze niba yanagezeyo. Ategereza ko Roxy amusubiza  araheba.
Arakomeza aricara arategerezaaaa kugeza igihe Roxy amusubiriza. Amasaha aba menshi ategereje bigeze aho agatotsi karamufat ahirima kuburir gutyo.
.
Bucyeye mu gitondo abyutse nibwo Roxy amuhamagaye kuri Video Call
Roxy ati”Hello darling.
Varu ati”Umeze ute.
Roxy ati”Meze neza. Wowe bimeze bite I miess you
Varu ati”Me too. Ni joro nategereje ko unsibiza ndaheba.
Roxy ati”Nagezeyo nananiwe  cyane honey umbabarire.
.
Roxy ati” Ejo se byagenze gute??
.
Next Episode 12

Comments