logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
      ∆∆ episode 29∆∆
.
Twaherutse, Cloy arimo abona uko amaraso  yiruka mu minsi ya Ruby.
Sasa uko akomeza kubona uko amaraso agenda muri Ruby bigatuma nawe yiyumva ukundi. Ruby we akomeza kumubwira inkuru zitandukanye anamusaba imbabazi z'uburyo mbere ngo yamutesheje agaciro.
Kumbe Cloy ntabwo akirimo kumwumva, arimo kwiyumvira uko amaraso yiruka imbere muri Ruby
Hashize akanya Ruby abona kubona ko Cloy arimo kumwitegereza cyane.
Ruby aramubaza ati" ese hari ikihe kibazo kindiho?
Cloy akomez kumureba gusa ntiyasubiza.
.
Ruby ati' basi reka dutangire bushya sibyo?
Cloy ntabwo amwumva, ahubwo arimo kumva  inyota iri imbere muri we irushaho kugenda izamuka.. 
Gake gake atangira kumva umubiri we uzamura imbaraga nyinshi zimuhatiriza. Agera aho atangira kuboneza neza uko amaraso atemba nka mazi mu mitsi ya Ruby. Abona arasa neza ba na ya Juice Katiana yajyaga amuha.
.
Kurundi ruhande Julia arimo agenda agana kuri class ye agiye kwinjira arongera arahindukira areba uko Ruby ahagararanye na Cloy.  Biramurya cyane.
Atuka Ruby ati" ikimara kibeshya gusa.
Saranda aba ageze kuri Julia , areba aho Julia ahanze amaso. Abona Ruby arikumwe na Cloya.
Saranda agarura amaso kuri Julia ati" ihangane. Mwana. Uriya mukobwa afite icyo ubura. Nyashi zitwara burikimwe urumva wahangana nawe.
Julia arabyumva maze ahita yikora inyuma ku kibuno.
.
Saranda aramureba araseka ati" wikwirirwa wirushua uhakora. Urabizi neza ko ntakintu kiriho. None niki Ruby yaba akireba kuri wowe.
.
Tugaruke kuri Velas na Amelia..  baracyahagararanye bavugana.
Velas ati" Amelia niba uri umukunzi wanjye. Sinabura kukwitaho kuri buri kantu kose. Kimwe nuko nawe wabikora.
Amelia ararakara ati'" aho rero uzaba utangiye gushaka kumbangamira, kuko nubwo ndi Umukunzi wawe ntabwo ndi Umwana wawe.
Velas ayo magambo armubabaza.
Amelia ati" hari prevacy y'ubuzima bwanjye kandi nawe ufite iyawe.
.
Amelia agiye kwigendera Velas amufata akaboko aramukurura.
Velas ati" Amelia bariya bakobwa batazakujyana mu byifuzo by'ibintu udakeneye.
Amelia ati" Inshuti zanjye ntabwo ari abantu babi.
.
Amelia aramwiyaka aragenda.
Velas avuga yamuriye cyane ati" ndagukunda. Kandi nkunda uwo uriwe.
Amelia aramureba gusa.
.
Kurundi ruhande. Cloy asa nutangiye kubura kwihangana imbere muri we .  Arumva imbaraga nawe atazi zitangiye kumusunikiriza
Atangira kwegera Ruby cyane. Ruby abibonye we mindset ye ihita ajya ahandi yibwira ko umukobwa yaba ashaka kumusoma.
Nawe aratuza. Cloy amugeramo neza. Neza neza imibiri yabo irahura. Abandi barabibona.
James ati" murebe we ! Sibwo ruby abonye umwana bagiye gusomana 
.
Sam nawe ahindujiye arabibona.
.
Cloy  uko yakaguye muri Ruby. Ruby nawe aramufata neza aramwiyegereza. Kumbe Cloy yatangiye kureba ijosi rye. Arasa n'ushaka kuriruma. Ararireba neza meze yegeza umunwa ku ijoso rya Ruby  agiye kumuruma ako kanya Velas avugira iruhande rwabo.
Cloy ntiyaba akirumye ruby.
Velas arabareba ati" mwiyubahe rwose.
Ruby ati" wowe se kandi ugize ikihe kibazo?
Velas ati" ntacyo nuko mbagiriye inama nk'inshuti yanyu. Nibibi gusomanira mu ruhame 
Ruby aramuseka ati" wowe uzahera muri gakondo kugeza ryari?
.
Cloy ahita yigendera. Agenda agana muri toilet.
Ruby areba Velas nabi ati" uri umusenzi man
Velas ati" gute se ?
Ruby ati"  reba uko uba wangirije gahunda y'umuntu
Velas ati'" man biriya warugiye gukora ni ukwitesha agaciro
.
Ruby amureba nabi ahita agenda.
.
Tuze kuruhande muri Class aho Gentile yicaye. Yicaye wenyine. Arimo gutekereza ukuntu nabo bagiye kuzabona ibibuno..maze agaseka.
Atangira kwibona afite Nyashi. Arimo atambuka mu muhanda abasore bose bahindukira. Yamara kwibona gutyo agaseka.
Aravuga ati" cyakora mana yanjye hazashya.
.
Tuze mu bwiherero. Cloy ari imbere muri toilet. Hashize akanya aho mu bwiherero haza undi mwana w'umukobwa witwa fanny. Ajya mu yindi toilet. Cloy asohoka muyo yarimo maze aza aho bakarabira intoki, arakaraba yireba. 
Hashize akandi kanya Fanny nawe arasohoka. Abona Nyashi za Cloy arazitegereza cyane.  Cloy arabibona ko arimo kumureba.
Fanny yegera Lavabo ngo akarebe. Areba Cloy 
Aramubwira ati" Cyakora wa mwana we uteye neza sana.
Cloy ati" urakoze.
Fanny ati" nimwe mufite isi kbsa..
Cloy ati" ariko nawe ubishaka wagira Nyashi.
Fanny ati"  Gute se ko numvise ko bihenda bisaba amafaranga menshi.
.
Cloy asoza gukaraba maze aramureba ati" mbere byarahendaga pe! Bikiza. Ariko aho bigeze bisaba ubushake gusa.
Fanny yumva aratunguwe ati" ubushake gusa gute se ?
.
Cloy agiye kumusobanurira neza,   aba atangiye kongera kubona uko amaraso agenda mu mitsi y'uwo mukobwa. 
Kandi uko abireba birimo gutuma yiyumva ukundi. Yegera umukobwa. Fanny abona Cloy arimo kumwegera. Biramicanga.
Cloy ati" ese naguhobera.
Fanny yumva ari ibisanzwe arabyemera.
.
 Cloy aramuhobera. Uko yakamuhobeye maze aramuruma cyane ku ijosi. Umukowa aratabaza.
Udacikwa na Episode 30

Comments