logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 41

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 41 ∆∆
.
Duheruka abakobwa binjiye amazi.
.
Author : Chris nandi Ishimwe.
.
Abana ba babakobwa binjiye amazi. Bagenda bamanuka bacubiramo hasi. Nyuma y'iminota mike , bisanze bageze ahantu hatangaje cyane! Ahantu kubutaka bw'umutse cyane nkaho atari mu nsi y'amazi.  Ahubwo amazi ari hejuru yabo ameze nkurusenge.
.
Abana babakobwa barabibonye barabyitegereza barumirwa!.
Katiana abona ko bumiwe byabarenze.
Arabwira ati" ndabibona ko byabacanze. Ibyo murebesha amaso yanyu byabarenze.
Gentile ati" Rwose biraturenze.
Katiana araseka ati' ariko ubwo mugeze aha nizere ko mwamaze gutsina ubwoba imbere muri mwe.
Saranda ati" Ahubwo bisa nkaho aribwo tugeze mu bihe by'ubwoba.
Katiana akora kumutima wa Saranda
.
Amelia aritegereza ati" wa mugani aha hantu nihe? Ko twamanutse hasi mu mazi. None ni gute aho kugera ku indiba y'amazi, ahubwo amazi ari hejuru yacu n'ubutaka bukaba bwumutse cyane?
Katiana areka Saranda maze aza imbere ya amelia ati" mwe ibyo murebesha amaso, mubyizere uko biri gusa. Hanyuma imitima yanyu muyishyire  ku cyo mushaka gusa
Cloy arabareba ati" Ese ibyo Katiana avuga sibyo?
Julia ati" nibyo
Katiana ati' mureke dukomeze.
.
Barakomeza imbere. Uko bakagiye bagera mu ishyamba ry'ijimye cyane. Abakobwa bibaza ukuntu bavuye mu mazi mu nsi, none bakaba bageze mu ishyamba nonone. Ariko kuvlbera ko kataiana yabasabye gutuza bakareba gusa kandi bakizera ibintu uko babibona gusa baratuza. Bakomeza urugendo.
Nyuma y'umwanya bagenda hari bageze. Ahantu hari urugo ruri rw'agati muri iryo shyamba ricuze umwijima.
Abana ba babakoba bahagarara hamwe barareba.
Katiana arahindukira arabareba ati" turahageze aho gahunda igiye kubera.
Amelia areb ahantu baje muri we rwose ubwoba burazamuka ko bashobora  kuba baje mu kuzimu akurikije uko baje.
.
Katiana ati" Umuntu wese ufite ubwoba imbere muri we.  Hano biraza  kuba byamugora.
Cloy arabareba ati"  muranyizeye?
Gentile ati" turakwizeye.
Cloy ati" mutuze rero 
Julia ati" sawa.
.
Imiryango ya yanzu iri imbere yabo irifungura. Imbere harimo urumuri rw'inshi cyane. Katiana agenda imbere abandi nabo barakurikira..
.
Twigarukire ku butaka hejuru ku isi. Ni  mu masaha y'umugoroba. Velas yiyicariye muri coffe shop arimo kwisomera agakawa. Ariko ikiri mu ntekerezo se ni uburyo ejo yatandukanyemo ja Amelia nabi.
Hashize akanya, Solla nawe yinjiye muri coffe shop, aricara. Akimara kwicara aba abonye Velas bahuza amaso.
Solla ahita ahaguruka ajya kwicarana na Velas.
Velas ati"  Nawe se burya ukunda agakawa?
Solla ati" cyane.
.
Solla atanga comande ye bajya kumuzanira
Solla ati' ko wicaye wenyine...
Velas araseka ati" ariko wamaze kunyiyungaho.
Solla nawe aramwenyura ati" oya njyewe. Navugaga ko wakabaye urikumwe n'undi muntu wawem
.
Velas amureba ukuntu, iyo ndoro ituma Solla ahita agira iby yibuka.
Solla ati" am sorry , nibutse ko uwakabaye ari iruhande rwawe yagiye gushaka Nyashi.
Bombi baraseka.
Solla ati" ese ntabwo ukunda Nyashi? Ntekereza ko da wakabaye ubyishimira .
Velas ati' nyashi nibiki ubundi? Njyewe nkunda Umuntu.
Solla ati" ariko abagabo usanga., arizo bahanze amaso
Velas ati" Yego, kubera ko Satani arashaka kurimbura benshi anyuze muri iyo nzira yoroshye. Irari. 
Solla ati" Kandi koko ikibuno kizamura irari ry'abagabo.
Velas ati" cyane , hanyuma ku bakobwa n'abagore kikaba isoko y'ubwibone bukabije. 
.
Solla ati" ndatangaye! Ni ubwa mbere mbonye umusore ufite imitekerereze itandukanye.
Velas ati" ahari wenda hari n'abandi bameze nkanjye. 
Solla ati" Ariko se ubundi ikibuno nicyo cyakabaye imboni y'ubwiza bw'umugore ?
Velas ati" Njye suko mbitekereza. Sinumva ukuntu inyama n'amagufa,  aribyo byasobanura ubwiza. Inyama zibora amagufa akayonga. Ubwiza n'ubumuntu bwe bwi mbere. Kandi umuntu wimbere niwe muntu.
Solla ati" yego rata! Ariko hanze aha abakobwa barashize. Abadafite Nyashi bagiye kuzicwa na Depression.
Velas ati" nibo bayitera. Kubera ko baba batagishaka kubaho nkabo. Ahubwo bagashaka kubaho uko ababareba bashaka ko babaho.
Solla ati" ijambo ry'ubwenge rata!
.
Bakiraho baganira babona, hirya yabo gato, hari umuseriveri urimo gutoragura ikintu hasi yunamye. Ahena ateye ikibuno Umugabo uri hafi ye.
Solla araseka ati" ngaho
Velas ati " Tayali uriya yamaze kumurangiza
.
Koko babona uwo Mugabo atangiye gukora ku mabuno y'uwo mukobwa.
.
Twigarukire kuri ba Amelia bamaze kugera muri ya nzu. Bose bambaye ubusa buri. Bahagaze ku murongo umwe.
Katiana ahagaze imbere yabo ati" amateka y'imiterere yanyu y'imibiri agiye guhinduka. Nkuko twabivuze, mwaramaramaje kandi mukomeze mu maramaze. 
.
Imbere yabo bakobwa, hirya yabo gato hari igitanda bakoresha babongereraho amabuno bashaka. 
Aho hantu hahagaze abakecuru bakuze. Ariko banateye ubwoba  ukuntu.
Katiana areba abakobwa ati" uwa mbere atambuke.
.
Julia abanza imbere aratambuka.
Katiana ati" ni kihe kintu ukunda kurusha ibindi byose. 
Julia ati" mu bintu se gusa ?
Katiana ati" Muri rusange.
Julia ati" nkunda Mama wanjye.
Katiana ati" nonese uramaramaje kuri byose kugira ngo ubone Nyashi?
Julia ati" yego
.
Katiana ati" Genda uryame wubitse inda, hariya kuri kariya gatanda.
Julia aragenda akaruamaho yubitse inda.
.
 The next Episode 42

Comments