logo

NEW TALENTS

Stories Group

NATASHA S01 EP14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka jack ahamagaye izina natasha. Ese mama natasha wacu baba bamuvumbuye? Baramutse bamuvumbuye se mama we na ange batabarwa bate?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. Uramutse waracikanwe wakanda aha :
.
.
ukore #like na #share kuri iyo page dore ko ari naho wasanga izindi nkuru zange.
.
dukomeze.
.
jack akimara kumva ibyo papa we amubaza yahindukiye inyuma abona natasha ari kugenda niko kumuhamagara ati:" natasha?
natasha yahise yikanga ubwoba buramwica gusa icyari ikigenzi no kwereka abo ko atariwe natasha ntakindi yakoze uretse guhindukira asa nkuwikanze nyine ahita aza yiruka ahobera jack asa nkumwihisheho.
jack ati:" ugize ikihe kibazo?
natasha amusubiza arira ati:" ndakwiginze nyiza natasha.
jack ati:" natasha se arihe?
natasha ati:" numvise umuhamagara numva ndamuzi ndakwiginze nyiza.
jado biramucanga ati:" umuzi he se uwo natasha?
natasha ati:" niwe wanyiciye ababyeye ni umugome ni umutindi.
jack ati: ngaho humura rata, ntawuhari nakinaga.
natasha wari watagiye kurira amureba mumaso ati:" yanyiciye ababyeye arambwirango aho tuzahurira azanyica.
jack ati:" uwabikumbwiye ameze ati?
natasha arabanza arihanagura ati:" sinzi nimba mwibuka neza, gusa icyo nibuka aba yambaye ibyenda byimikara umubiri wose aba afite inkota ni imyambi mumugongo agenda yihuta kuburyo utamubona."
jack amaze kubyumva akebuka se ati:" papa urumva ko rero atari uyu. Uyu yitwa uwera.
jado ahita ahereza natasha ikiganza ati: utubabarire dutumye wibuka ibyo ahahise birakubabaza.
natasha nawe amuhereza ikiganza dore kandi ngo jado arishisha atugurwa nuburyo umukobwa yorohereye mukiganza yanareba nukuntu arimwiza amaso aherayo.
natasha ati:" ntampamvu yo kutsaba imbabazi byarabaye nyine.
jack arabibona ko ise yarobye niko kuvuga ati:" papa uriya se ko mutamwishe?
jado arareba mumutima ati nindamuka byemeye ko narigiye kwica umuntu, ndaba ngaragaye nabi imbere y'umukobwa mwiza nkuya arahita amfata kimwe na natasha wamwiciye ababyeyi.
jack ati: papa kuki mutamwishe?
jado ati: nge ntabwo nica abantu wa mwana we narindi kumuganiriza ahubwo babe bamurekuye abe atembera aha ibwami.
jack arikanga mumutima ati:" papa ko nkwiyiziye ,ibyo bintu uri kubikura he?
jado we ahita akebuka areba felex amucira isiri.
kumbe natasha ari kumwikura byanze jado aracyamufashe.
natasha ati:" wandekura nimba ntakibazo?
jado ati:" eeh, burya narinyigufashe.
ahita amurekura aragenda felex nawe asubiza mama peter muri gereza natasha arabibona jack nawe akomeza ajya imbere natasha asigara inyuma mumutima ati:" noneho bari bamfashe kari kabaye. Ariko buriya ibyo mbabwiye barabyizeye bizatuma batogera kunyeka vuba.
.
.
sasa kurundi ruhande peter we ari munzira aza ibwami birumvikana agomba kugenda urugendo rurerure.
kurundi ruhande kandi poul nawe aho yicaye yibaza kumukobwa yiboneye hari undi mukobwa nawe udafite icyo abaye w'imibiri yombi mumaso hagufi ariko atari cyane si muremure arariganiye araza amwicara iruhande mu ijwi rituje ati:" sheri, ufite kibazo ki ko uri gutekereza cyane?
poul asa nkuwikanga ati: ese nate, uri hano?"
natete ati:" aho narindi nahoze nkureba , mbona ibitekerezo byawe biri kure  nyekako utameze neza."
poul ati:" ntakibazo mfite humura. Gusa gize namahirwe kuba uje aha.
natete ati:" wanshakaga?
poul ariruhutsa ati:" nari gukumbuye cyane kuburyo nyine ntari meze neza none ubwo uje ndakeka giye gutuza.
natete aragije aramwegera ati:" nange nari nkukumbuye numvaga ntatuje.
poul amufata kurutugu amureba mumaso avuga yoroheje ati:" sinzi impamvu nkukumbura kandi tuba twahoranye buri kanya mbandi kugutekereza ho aho ndi hose unza munekerezo tsigaye numva buri gihe twabonana. Ariko sinzi nimba wabyemera.
natete ati:" neza ibyo uvuze bijya gusa ni nzoze narose,
poul ati:" warose gwiki.
natete ati:" narose twabanye undi iruhandi mfite akana kacu uganiriza nkuku gasa hashize akanya ndakubura ukigenda nahise nkukumbura kandi twari kumwe muri uwo mwanya ."
poul ati:" nshimishwa nu ko unkunda kuko iyo duhuye nabuze amahoro ndatuza  nkunda iyo turi kumwe wishimye nkuku kuko byatuma nanga ibyo mfite byose ariko ugahora wisekera."
natete ati:" kuba nkufite ibyo gusa nabyo ubwabyo biranshimisha.
.
.
sasa kurundi ruhande natasha na jack nabo bicaye hamwe baganira byinshi bitandukanye kuko jack yarafite byinshi akeneye kumumenyaho niko kuvuga ati:" umbabarire sinarinzi ko ababyeyi bawe bapfuye.
natasha ati:" ibyo kenshi gerageza kubyiyibagiza ariko bikanga iyo numvishe abantu bavuga ikerekeye kuri bo ndababara cyane kuko ababyeyi bange bubatse amateka kuri nge adateze kuzasibagana.
jack ati:" ndabyumva. Ariko ukwiye kwiregagiza ibyabaye kugirango wubake ubuzima buhora bwishimye.
natasha ati:" nubundi ndagerageza.
jack asa nkushaka guhindura ikiganiro ati:" aaah, nonese niba ntakugoye , ufite imyaka ingahe?
kuko nge ndabona tugana kandi turi mukigero kimwe.
natasha asekamo ati:" nubundi kuba turi mukigero kimwe bivuze ko turanagana.
jack ati:" ubwose waba ufite makumyabiri ni tatu ko ariyo nange mfite?
natasha ati:" ahubwose sinumva tugana? Gusa nge ndaburaho iminsi.
jack ati:" ndumva ari byiza.
.
bakomeje kuganira bigeraho barahaguruka baragenda ariko natasha asaba jack ko yamureka akaba yitemberera aho ibwami wenyine akarushaho kuhamenya. Jack nawe ntiyabyaga gusa amuha conditiôn ati: uraza kutsanga hariya mama yatwakiriye.
natasha nawe ati: ntakibazo. Ese uriya ni mama wawe?
jack ati:" yego niwe ndetse nuriya mugabo wagushuhuje niwe papa.
natasha ati:" ufite ababyeyi beza.
jack ati: nawe uri mwiza bihagije.
natasha asekamo bidatinze baratandukana bagitandukana mwibuke ko afite inshingano zo gutabara mama we na ange yahise akata asubirayo  yiruka aragenda asanga harinzwe na abarinzi babiri abajyamo arabasinziriza aratambuka arakingura.
mama peter ati:" urakora iki wamukobwa we?
ange ati:" aje kudutabara nubibona se?
natasha ati:" wabimenye rata ahubwo muhaguruke tugende barahagurutse barasohoka natasha  abajya imbere baca iyinyuma kumbe peter nawe byasaga nkaho yahageze yasimbutse urugo natasha ahita amugeraho peter akibona ange agenda yiruka amusanga ahita amuhobera atitaye ngo mama we ari kumureba ahita amusoma ati:" nari nkukumbuye mukunzi."
ange ati:" nange nari nkukumbuye.
natasha ati:" umva peter va muribyo mugende bataza bakadufata.
peter ati:" ariko narindi kumusuhuza.
kumbe uko bari gutinda baba rinzi bari barinze gereza barakagutse basanga imfugwa zagiye barabura abandi barinzi noneho haza zi igicucu cy'umutuku.
natasha arabyumva ko batabaje ati:" peter mugende vuba ba bimenye muraganirira hanze.
peter ntakindi yakoze uretse kurira urugo yicara hejuru afata mama we aramuzamura amumanura inyuma azamura na ange amushyira inyuma ati:" mube mugenda ndaje ndabasanga mu ishyamba aho imbere.
peter aragije agaruka imbere ati:" wowe se ntuza ngo tujyane?
natasha ati:" nge namaze kubaka uburyo bwo kuguma aha. Genda ubabwire ko meze neza.
kumbe uko bagutinda ingabo zi igicucu cy'umutuku ziri kuza zigana aho bari.
peter we ati:"  nonese ni bakuvumbura?
natasha ahita afata inkota ya peter yikata gato kurutugu ava amaraso ati:" wowe genda nge nzi icyo ndibukore."
natasha we yahise ahava peter asigara amukurikiza amaso abika inkota agihindukira ngo nawe yurire urugo za gabo zi igicucu cy'umutuku ziramuzeguruka...............
.................
........................loading episode...15
.
ese aha peter arahikura?
natasha we ni bamukeka?
mama peter na ange baratabawe ese bo baragera iyo bajya amahoro?
utazacikwa ni ikurikira.
.
|::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::::|

Comments