logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka, Ruger na Liana batavugana neza.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Liana ahita aryama. Ruger aramurebaaa , Umugore we yarahindutse yabaye undi muntu. Arabona atakiri wa mugore babanaga bahuje muri byose banyuzwe nibyo bafite
.
Liana rwose aranisinzirira arafurura ibyo kuba Umugabo ahari yaje ntanakimwe bimubwiye. Ruger arumirwa.
.
Yibuka cyera ukuntu mbere yo kuryama babaga bakina mu buriri bameze nk'abana bato.
.
Ruger nawe araryama.
.
Mugitondo bucyeye Ruger akangutse abona ari mu buriri wenyine. Arabyuka aza hanze abona Liana arimo kwita ku modoka ye.
Ruger aza hafi ye. Abana nabo baraho barimo gukina.
.
Ruger ati" ufite imodoka nziza.
Liana ati" yego nubwo atari nziza cyane.
Ruger ati" Kandi nabwo urumva ushaka indi ?
Liana ati" Umuntu aba akaneye ibirenze.
Ruger ati" Abantu bamara ubuzima bwabo bwose bakeneye ibirenze kubyo bafite ugusanga ahubwo bitumye bibagirwa kubaho bagapfa n'ubundi bacyifuza ibindi.
Liana ati" ubwo se ibyo ubivugiye iki?
Ruger ati" ntacyo mfuye kubivuga gusa.
.
Liana ati " ok
.
Ruger yitegereza Liana. Liana yabaye undi ntatinya kwambara akantu karaho hafi kwambara ubusa rwose.
.
Liana ahindukiye abona Ruger arimo kureba uko yambaye.
Liana ati" niko ko undeba cyane.
Ruger ati" Buriya niba wambara gutyo uri umubyeyi,Molly azambara gute nk'umukobwa?
Liana ati" ubwo uratangiye ?
Ruger ati" Liana nuko mvuga ukavuga ngo ndatangiye ! Ariko tekereza neza umbwire ngo abantu bakubwiye ko kwambara ubusa gutyo bikubereye ni bande ni bantu ki?
Liana ati"  Ruger ufite uko wumva ibintu kandi sinshaka kubitonganiraho nawe.
.
Ruger ati" Liana koko ushize mu gaciro ubona ibintu bitarimo kuzamba! Ibyo dushaka nibyo turwanirira kugeraho ubona bitarasenye umuryango wacu. Family yacu ntubona ko irimo gutandukana ? Mu byo wakwifuza byose niki wabonye kiruta family. Reba byose umaze kugeraho ariko se wabonye byarongeyere iki cyangwa byarushije iki kuko twaritwibaniye imbere.
Liana ati" ngo byahinduye iki? Byahinduye byose wowe utigeze ubona nk'umugabo?
.
Ruger ati" Icyo byahinduye n'ugutandukanye umuryango. Family no kwishyira kwizana kwa Family byaraguye byose. Reba uburyo dusigaye dutatanye.
Liana aramurebaaaa ati" ese buriya twariho? Wavuga ko twariho gute abantu baturyanira inzara.
Ruger ati " twariho rwose Kandi turi umuryango ufite iby'agaciro. Byapfuye ahubwo igihe washatse kuzajya ubaho wigereranyine n'abandi uko babayeho. Wowe urashaka kubaho wemeza isi kandi byo n'ubundi ntabuzima bubaho..
.
Liana aramureba gusa yikomereza kwita ku modoka ye.
Ruger ati" Liana vugisha ukuri urebe uko dusigaye tumeze ? Umuryango wacu urimo kugwa.
Liana ati" ese icyo wita umuryango n'iki? (family)
Ruger ati" Family ninjye nawe n'abadukomako no kubaho kwacu mu mibereyo yacu yihariye imitima yacu iri hamwe kandi tunyuzwe. Family n'ugushyira hamwe muri byose ntawe ufite  icyo abazwa kugiti cye. Family ni cya kintu c'agaciro udashobora gutakaza ugisimbuje ikindi kintu
Liana ati" ariki iyo family ibasha kubaho nayo kubera ko hari ibintu bifatika gusa bituma babasha kubaho.
Ruger aramurebaaa ati" ubwo se wanyumvise ?
Liana ati" nakumvise.
Ruger ati" Liana ntabwo wanyumvise.
.
Kurundi ruhande mu rugo kwa Leya.
Leya ari muri dushe arimo koga.
Uwo mwanya hari umwe mu bakozi be umukomangiye maze ava muri dushe y'icyumba aza gufungura
Umukozi amuhereza ibyo azanye.
Leya amubaza niba ubimuhaye yagiye, uwo mukozi avuga ko agihari.
.
Leya ati" mubwire ndaje.
Umukozi ajya kubwira uwo muntu ngo abe ategereje.
.
Tugaruke kwa Liana yicaye imbere ya miriwari arimo kwitera makeup. Ruger ahagaze inyuma ye arimo kumureba.
Liana arabangamiwe ati" Ruger urambangamiye.
Ruger ati" mbere si ayo magambo wabaga uvuga.
Liana ati" ese mbere uba uvuga  n'ibiki? Aho mbere uba uvuga haba hararangiye Umuntu agakomeza imbere hashya
.
Ruger ati" Nyamara Liana barakwiye ko dufatirana tugarabara ibyacu birimo kugwa.
Liana ati" njyewe ntakirimo kugwa mbona. Nubwo ntacyo wamfashije ariko nabashije kugera ku nzozi zanjye n'izindi ndimo kubasha kugeraho .
Ruger ati" ntabwo nkubwiye nabi.
.
Liana amaze kwitegura arahaguruka afata isakoshi, Ruger areba.
Liana ati" ndagiye.
Ruger ati" Liana wamaze kwangirika.
Liana ati" sinzi icyo ushingiraho. Njyewe ndacyari Liana
.
Liana acaho aragenda.
 .
Tugaruke kwa Leya, asoje kwiyitaho yaje kureba uwaruzanye ibyo umukozi yaramuzaniye mu cyumba. Leya aza muri Saro abifite. Uwarubizanye yitwa Tom.
.
Leya aricara ati" Tom ibi unzaniye wabonye ari amakuru mazima ?
Tom ati" cyane. Ntabwo warebyemo se ?
Leya ati" oya.
Tom ati" wabanza ukareba.


Leya arafungura arebamo abona ni amakuru atandukanye ya Liana n'amafoto atandukanye yagiye afotorwa arikumwe na Landy ahantu hatandukanye.
Leya amaze kubibo araseka.
Tom ati" Uwo Landy asigaye afitanye umubano wihariye na Liana umugore wa Ruger.
Leya ati" mbega amakuru meza.
Leya ati" dis my poor Ruger.
Tom ati " uwo mugabo nta makuru yifitiye kumugore we.
Leya ati" Umugore aramuzenguruka bihagije naho Umugabo disi...
Tom ati" ndumva naragerageje Mabuja
Leya ati" cyane.
.
Leya ahita afata telephone ahamagara Ruger. Gusa Ruger ntiyamufata.
Leya ati" Igihe cyose uza kumfatira ntaribi. Ubu navuga ko mbonye impamvu zikuzaba mu nzira yanjye. 
.
Kurundi ruhande liana na Landy hari ahantu baje hakomeye hagiye kubera inama ikomeye cyane y'abakire n'abacuruzi bakomeye.
Liana na Landy buri wese akiva mu.modoka ye bararebana maze baraseka.
Landy ati" none!
Liana areba redcapeti yateguwe kunyurwaho.
.
Landy ati" none buri arijyana cyangwa turajyana?
Liana ati " wowe ushaka iki?
Landy ati" njyewe icyo nshaka urakizi.
.
Kurundi ruhande Ruger arimo kwigendera mu muhanda gake gake atembera bucye bucye ari nako atekereza kubihe bishya umuryango we urimo gucamo. Arimo agenda hari imodoka yaturutse inyuma ye irimo Berine na Nicole baramubona.
Nicole ati" uriya si Umugabo wa Liana ra!
Berine ati" nanjye ndabona ariwe .
.
Baparika  imodoka bavamo baza kumuvugisha.  Ruger nawe ababonye atungurwa no kubona bamugezeho.
Berine ati" Ruger ??
.
Ruger ati" bite muvuye he muturutse he?
Nicole ati " twari  inyuma yawe tugenda turakubura.
Ruger ati" ok amakuru y'iminsi se 
Berine ati" ni sawa cyane. Wowe ahubwo bite ko uri hano ugenda n'amaguru Kandi mwarabonye amafaranga ?
Ruger ati " ayahe mafaranga se ?
Nicole ati" musigaye mufite amafaranga menshi.
Ruger ati " wapi ntayo ariko turiho nyine.
.
Berine ati" ese ko urimo kubihakana, nukugira ngo utana uduhaye nk'ibihumbi 100k ahongaho??
Ruger ati" oyaaa ntacyo nabima rwose twasangira burikimwe.
.
Nicole na Berine barabyumva.
Kurundi ruhande Landy na Liana bagiye gufatana akaboko ngo batambukane hari Landy abonye hirya yabo arikanga. 
.
Udacikwa na Episode 27

Comments