logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE 
 .
Episode 17.
.
Twaherutse Tole agiye kureba Sonna asiga abeshye mu rugo ko asubiye mu kazi hari report ikenewe cyane yagiye adatanze 
.
Story by chris nandi ishimwe.
.
Bidatinze Tole ageze aho Sonna aba. Asanga rwose Sonna ahagaze hanze yaramutegereje arebye kunzu ye abona hari umwijima gusa koko nkuko yabivugaga 
Tole ava mu modoka.
Sonna ava aho yicaye aramanuka araza amusanga imbere y'imodoka.  Ahita amufata ku bitugu ahuje amaboko yombi amuha aka bizoux .
Sonna ati" intwari yanjye izira kugihe.
Tole araseka ati" nonese byagenze gute ? 
Sonna ati" nanjye simbizi.
Tole areba mu bandi baturanyi ba Sonna abona bo baracanye bafite umuriro ntakibazo bafite.
.
Sonna ati" ubwo nageraga mu nzu nacanye amatara yanga kwaka.
Tole ati" ahari haba hari ahagizi zirikwi 
Sonna ati" ibyo sombizi rwose.
Tole ati" harya wahamagaye aba REG  bakubwira ngwiki?
Sonna araseka ati" urabizi ibisubizo bya bariya bihora ari bimwe.
.
Bava hanze baza mu nzu. Tole agerageza kuza gucekinga bike azi ngo arebe ikibazo cyaba kirihe.
.
Acana itara rya telephone amurika mu nzu. Sonna ari inyuma ye. 
Tole ati" nihe se hari fisible se?
Sonna ati" hariya muri korodoro.
.
Bajyayo  baza kureba. Tole amurika kuri fisible ( banza iryo zina naryanditse nabi mwihangane) amuritse arebye abona Fisible yamanutse.
Tole ati" Ninde waba wamanuye fisibile yawe se ko mbona ariho ikibazo cyari kiri ?
.
Fisible arongera arayizamura bacanya amatara birakunda .
Tole ati" ninde wari wamanuye fisible yawe.?
Sonna amusubiza atamureba mu maso ati" simbizi. Harya buriya ntibijya bibaho ko yakwimanura.
Tole ati" biragoye.
Sonna ati"  ikiza nuko uje ukabasha kubikemura.
.
Sonna ahita  ahindukirareba kuruhande  aseka.   Tole arabibona ati” Sonna urimo guseka ibiki??
Sonna ati” Ntacyo.
Tole arahaguruka aza  iruhande rwe  amureba mu maso ati” Ni wowe  wabikoze.
Sonna   agiye ghakana akoresheje umutwe,
Tole ati Wimbeshya  ni wowe  wabikoze.
.
Sonna ati” Yego.
Tole ati” Kubera  iki??
Sonna ati” Nashakaga ikintu cyatuma nkubona.
.
Tole  yumva kuba    umukobwa  yamwifuje ari byiza  cyane bimunejeje.  Akoza  ibiganza  kumatama ye gacye yoroheje cyane.
Tole ati”  Sonna ntabwo byari kugusaba ko ushaka impamvu.
Sonna ati” Narinzi ko baza  kuba  bigoranye. Nagombagagushaka ikintu cyatuma wemera  guhaguruka.
Tole  amufata neza  mu maso  ibiganza byombi kumaso ya Sonna amureba mu maso ati” Bisonuye  ko ubwo  utigeze wizera ijambo ryanjye.
Sonna ati” Ndakwizera. Ariko ufite umuryango.
Tole  araseka ati”  Bivuze  ngo ubw watekereje igisubizo ndaguha.  Nkubwra ntiSonna wihangane dore amasaha yakuze  kandi ndikumwe  na Family yanjye barankeneye.
Sonna ati” Yego.
Tole araseka ati” Sonna maze  kugukunda  birenze kuburyo  ikintu  umbwiye kitakinsaba gutekereza  kumahitamo.
.
Sonna     ahita amusibukira, Tole aramufata neza. Barasomana
Tole ati “ Ngaho mbwira  ikintu gitumye  unshaka cyane aya masaha??
Sonna ati” Numvaga nshaka kuba ndikumwe  nawe. Niba hari igihe nsigaye ngira   kinezeza  nkumva nguwe  neza n’igihe ndikumwe  nawe.
Tole ati” Ese  kuki wowe wumva  umutima wawe  witaye kumugabo kandi wubatse.
Sonna aya hasi amureba mu maso atuje ati’ Tole ntakubeshye mba  numva ntacyo bimbwiy. Icyo  mpa agaciro ni uwo mwanya tuba turikumwe.
 Tole biramunezeza.
.
Sonna amufata akaboko aramujyana amuzana mu gikoni.
Sonna ati” Ndashaka  ko dufatanya guteka. 
Tole amureba  mu maso.
Sonna ati” Ntabwo uzi guteka right?
Tole ati” Yego.
Sonna ati” Ni ikosa ariko  bibaye na  byiza  cyane  , kuko uretse kuba turaza  kuba dufatanya  ndaba ndimo no kukwigisha
Tole ati” Nanjye ndabikunze  cyane.
.
 Ubwo batangirira mu gutegura ibyo guteka byoze  baza  gukenera.  Ari nako baganira  bitandukanye baseka,  bagacishano bagasomana.
Sonna ati” Kuki utazi  guteka Tole??
Tole ati” Sinigeze  mbikoraho na mbere.
Sonna ati” Wihangane iryo ni ikosa nshira  kumugore  wawe.
.
Tuze mu rugo kwa Tole. Amilia  na Miliana bari kumeza. Barimo kurya baganira.
Amilia ati” Urebe ko aza kugaruka.
Miliana ati”  Amilia umugabo wawe arimo  kugucika.
Amilia ababaye cyane ati” Ibyo ndabizi.
Miliana ati” Ubundi byatangiye ryari? Byatangiye gute??
Amilia ati” Ntabwo hashize  igihe kinini.  Milia mfite umubabaro kuko ntabwo narinarigeze  ntekereza  ko Tole azahinduka gutya.
.
Miliana ati” Ese mwigeze  narimwe  mwicara  ngo muganire??
Amilia ati” Uriya mugabo yamaze  kuba undi muntu ni  umugabo wuzuye  ibinyoma utagisigiranye n’ukuri nakumwe.
Miliana ati” Nonese  ubu urimo gutejereza  iki??
Amilia ati” Urumva natekerea iki??
Miliana ati” Ni wowe ugomba gutera  intambwe  bwa  mbere  kugira  ngo ukemure   iki kibazo cy’urugo rwawe  rurimo kugwa.
Amilia ati” Miliana aho urasonura iki??  njye nakora iki??
Miliana amureba mu maso ati” Ba  umugore w’umunyabwenge. Aho  kuba Umugore  gusa.
.
Udacikwa  na Episode ya 18

Comments