Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
[6/18, 09:32] chris nandi: THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode 30∆∆
.
Cloy akomeza kuruma Fanny amunyunyuza amaraso. Fanny nawe arimo gutaka cyane yabuze ubwikura Cloy.
Kurundi ruhande ariko Velas arimo kuza hafi ya toilet z'abakobwa, yategereje Cloy kuva kare kuko yumvaga ashaka kuvugana nawe.
Ageze hafi yaho wrahagarara cyane ko atemerewe kuba yakwinjira muri toilet z'abakobwa. Arahagarara. Hashize akanya yumva urusaku rwa Fanny atabaza. Areba hurya no hino ashaka kureba ko hari aba securite bari hafi yabwira ngo bagende barebe ikibaye cyane ko byumvikana ko ntamusore wapfa kwinjira muri toilet z'abakobwa.
Abona ntawe abona maze afata icyemezo yemere kwinjira ajya kureba ikibaye. Mu kwinjira abona Cloy yafashe Fanny arimo guhekenya ijosi rye. Velas arikanga agwa mu kantu! Maze agenda yihuta cyane afata cloy amukura kuri Fanny anaga kuruhande...
.
Fanny yuzuye ubwoba , afite n'ibikomere by'amanyo aho Cloy amurumye. Velas aramufata areba uko abaye.
Cloy aho aguye kuruhande hashize akanya aba agarukanye ubwenge intekerezo ze zigaruka ku murongo.
Abona kumunwa yuzuye amaraso. Arikanga mawe aribaza ikibaye n'ibyo akoze.
.
Velas aramureba.
Ckoy aba arahagurutse. Famny arikanga agira ngo agiye kongera kumurama maze ahita yiyaka Velas ni mbaraga nyinshi ahita yiruka cyane ava muri toilet.
Velas afata Cloy ati" ukoze ibiki biriya bigenze gute ?
Cloy nawe arasa nytazi uko bigenze.
.
Fanny ageze hanze ya Toilet, arira afashe ku josi aho akomerekejwe.
.
Kurundi ruhande Katiana. Yicaye muri Class nawe hari icyo yumvise. Arahaguruka areba ham,e arebye mu idirisha. Abona hiryaaaa. Abona fanny afashe aho yarumwe ndetse hari abanyeshuri batangiye kugenda bamwegera bamubaza ikibaye.
Katiana ahita asohoka mu ishuri vuba na bwangu. Aza hanze agana aho Fanny ari.
.
Tugaruke muri toilet.
Velas ati" Cloy, nsubiza.
Cloy aramureba gusa mu maso aho kuvuga
Velas aramufata ati" urakomeza undebe gusa? Uriya mukobwa mupfuye iki kuburyo mugeze aho mu raana ukamuruma kuriya.
.
Cloy yibuka uko yabonaga amaraso ya Fanny, maze akumva inyota irazamutse. Amaze kubyibuka. Yumva ibyo ntafite uko yabibwira Velas. Ndetse ahubwo ntanubwo yanabivuga.
Unwo areba Velas aramubeshya ati" Kariya gakobwa niko gatangije byose.
Velas ati" Gute se?
Cloy ati" twari dusanzwe dufitanye amakimbirane. Ariko arantutse maze kwihangana kwanjye biranga ubwo turwana gutyo.
Velas ati" maze ukamuruma kuriya se?
.
Cloy ahita afata Velas ati" Velas uri inshuti yanjye. Mfasha uriya mukobwa ntajye kunteza Abayobozi
Velas ati" ubuse ntiyagezeyo. Kandi kuriya umugize sinzi ko biza kokorohera.
Cloy arikanga ati' mana yanjye ndakora iki?
Velas ati" ntabwo wagombaga kurwana nawe.
Cloy ati" ubu agiye kugenda ambeshyere.
Velas ati" wakabaye wabaye umukobwa yfute ubwenge nturwane nawe.
.
Tugaruke hanze. Katiana ageze imbere ya Fanny. Asamga abandi banyeshuri bari batangiye kumubaza ikibaye nuko bigenze.
Katiana aramufata ati" Umva habaye iki?
Fanny agiye kumusobanurira. Katiana ahita amufata akaboko aramukurura agenda amujyana kuruhande.
Katiana ati" reka tubanze tugende bagufashe.
Fanny ati" Uriya mukobwa yarameze nk'inyamanswa.
Katiana ati" uravuga nde se ?
.
Katiana abasha kumukura mu bandi banyeshuri.
Fanny ati' nonese aha niho unzanye ?
Katiana ati" ngiye kugufasha umererwe neza ?
Fanny ati" ugiye kumfash gute se? Njyewe ndashaka kujya kurega Cloy
Katiana ati" nyine reka mbanze kufashe hanyuma ujye kumurega.
Fanny ati" Nyine ugiye kunfasha iki?
Katiana ati" uburibwe ufite.
.
Fanny aramureba.
.
Ubwo abandi banyeshuri basigaye barimo kwibaza Umuntu Fanny yavugaga umugize kuriya. Kuko aramurumye bikomeye.
.
Tugaruke kuri Cloy na Velas.
Cloy ati" Velas nsezeranya ko uza kumfasha ukavuga ko uriya mukobwa ariwe wanyatatse mbere ?
Velas ati" urashaka ko njya kubeshya koko!
Cloy ati" ariko uri inshuti yanjye.
Velas ati" Yego kuba inshuti yawe ariko, ntabwo bisobanuye ko najya kuba umunyabinyoma.
Cloy amureba nabi ati" urambabaje.
Velas ati" wowe uragenda wisobanure. Uretse ko nyine ukoze nabo ntabwo wagombaga kwangiza uriya mukobwa kuriya.
Cloy ati" ikibazo nuko ariwe baribwumve gusa.
.
Tugaruke kuri Katiana na Fanny
Katiana amureba cyane mu maso. Ara gije akora aho Cloy yamurumye. Ako kanya hahita huma nkaho ntacyabaye.
.
Katiana arangije gukora ibyo araseka. Hashize akanya. Fanny nawe araseka areba Katiana aribaza ati" ngeze hano gute we !
Katiana ati" ko numva bigutunguye se warurihe?
Fanny ati" njyewe narindi muri toilet.
Katiana ati" Hari icyakubayeho se ?
Fanny ati" hari icyagombaga kumbaho se ?
.
Tayali ahise yibagirwa icyabaye.
.
Udacikwa na Episode 31
Comments