Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Click Man yibuka cyera afungiye ahantu mu batayu afunzwe anaganitse hejuru.
.
Written by Chris Nandi Ishimwe.
.
Click Man yarafungiye ahantu mu kagereza gato cyane kari mu buvumo bwo mu butayu. Muri icyo gihe ubwo yarahambiriye anaganitse yambaye ubusa, hari uwaje amumenaho amaze akoneje cyane ameze nka barafu.
.
Click Man arongera yibuka igihe kimwe mu gace kiwabo haterwa imyuka mibi yica ihitana abaturage benshi muri ako gace.
.
Amaze kubyibuka
Mama we aramureba ati’ Watekerezaga ibiki
Click Man ati’ Mama ni bimwe mu bihe bya kera nibutse.
Mama Click Man ati” Dore icyo nanze Uncle wawe agusubije inyuma.
Click Man atI”Mama ahari birakwiye ko nakumva icyo Uncle arimo kuvuga. Kubera ko nibutse ababyeyi benshi bapfuye, abana n’abasaza.
Mama Click Man ati’ Click Man ntacyo byatanga.
Click Man ati’ Mama n’ubundi gutya meze ntacyo biramira. Ariko wenda ubu ijwi ryanjye hari icyo ryatanga.
Mama we aramureba ati” Icyo nifuza nuko wabanza kubitekerezaho neza.
.
Click Man ararya.
.
Tuze mu rugo kwa Fanny muri ayo masaha. Papa wa James aracyahari.
Papa James areba Papa Fany ati” Kubera iki umukobwa wawe anyitwayeho kuriya.
Papa Fanny ati” Ihangane. Buriya ashobora kuba atashye atameze neza.
Papa James ati’ Cyangwa turimo guta igihe mwarambeshye.
Papa Fanny ati’ Tukubeshya gute ntago twakubeshye.
Papa James ati’ Uko mbibonye uriya nyago azigera aba Umukazana wanjye.
.
Papa Fanny arisetsa ati” Oya azaba we wigira ikibazo. Impamvu umubwiye umukazana ukabona ntago ahise abyumva nukubera ko ataba yumva ukuntu agiye kuzatandukana na mama we.
Paa James araseka ati’ Umukobwa ungana kuriya se aracyumva agishaka kubana na Mama we?
Mama Fanny ati” Umukobwa wanjye arankunda cyane. ndetse yajyaga avuga ko atazigera ashaka kubera njye.
Papa James araseka ati” Ubwo rero we na James bazaze kuba hano niba adashaka kuzakuva iruhande ajye akubona. Twe bazajya baza kudusura basi bamare igihe turikumwe nabo.
Mama Fanny ati’ banza ari uko bizagenda. Ariko nimuvuge murya.
Papa James ati” Nonese ntago agaruka hano?
Papa Fanny ati’ Oya aragaruka ntakibazo.
,Mama Fanny ati’ Reka murebe aze.
.
Mama Fanny ajya kureba Fanny, asanga Fanny yiryamiye yibutse inda ari muri telephone.
Mama Fannyati’ Fanny bite ko utagarutse kumeza.
Fanny aramureba ati’ Mama ibintu mukora ntago binshimisha, ubundi uriya musaza ninde wamubwiye nzaba umukazana we.
Mama we ati’ We niko yarabizi.
Fanny ati” Oya ubwo nimwe mwagiye muricara murabyemeza. Ariko reka mbabwize ukuri mwaribeshye cyane.
Mama Fanny ati’ Ngaho basi ihangane ugaragaze ikinyabupfura uze kumeza.
Fanny ati’ Njyewe ntago nshaka kumva amagambo ye.
Mama we ati’ Basi ujye umwihorera cyangwa upfe kumusubiza.
Fanny abitekerezaho ati’ Mama kuza hariya birangoye cyane.
Mama ati’ Ihangane pe? Bikorere njye ndakwinginze.
.
Fanny abitekerezaho, ageze arabyuka aremera ajya kumeza.
.
Tuze mu rugo kwa Click Man.
Click Man aje mu cyumba cye akuramo imyenda. Arangije yicara ku gitanda afata ya mpani yahawe na Fanny arayifungura arareba abona ni Box yanditseho amazina yabo bombi iramutangaza.
Ako kanya Fanny ahise amuhamagara kuri telephone aramuvugisha.
Fanny ati’ My Super hero umeze ute ntago wari waryama.
Click Man ati’ Ngiye kuryama.
Fanny ati’ Impano yanjye wayobonye gute?
Click Man ati’Iratangaje.
Fanny ati’ Umva nizera ko utaza kwikompurika iza kukunyura.
Click Man ati’ Oya ntakibazo nayishimiye.
Fanny ati” wamfasha ukayirarana se?
Click Man abitekerezaho
Fanny ati’ Wiceceka nsubiza kandi umfashe umpe igisubizo cyiza.
Click Man ati’ Sawa ntakibazo.
Fanny ati’ Wawooo ijoro ryanye rigiye kuba iridasanzwe. Urakoze cyane. kandi uze kugira ijoro ryiza.
Click Man ati’ Nawe.
Fann ahise amuha bizoux.
.
Amasaha aricuma buracya.
MamaClick Man aza mu cyumva cya Click Mana abona aracyaryamye aramukangura.
Mama ati’ Click uyu munsi ntago ukora
Click ahise akanguka vuba na bwangu.
Mama we ati” Wabaye iki?
Click ati’” Iri joro sinzi uko ryambereye
Mama ati’” Ryakubereye ribi
Click ati’’ oya ahubwo ryabaye iridasanzwe, ndumva narigiriyemo icyezer cyinshi.
.
Mama araseka ati’ Niki cyabayemo ra.
Click ati” Sinzi uko byagenze.
Mama ati” Cyangwa hari umuntu mwavuganye akuremera iihe byiza?
Click Man ati’ Njya kuryama navuganye na Fanny.
Mama araseka ati” Nyamara uriya mukobwa mbon ahishwemo ibanga ryawe muri we.
Click araseka ati” Cyakora nanjye nsigaye numva mukunze cyane.
Mama ati’ Wibihagarika reka umutima wawe utegeke igikwiye kuba.
.
Ntibyatinze yariteuye ajya mu kazi, ageze ku kazi akubitana na James nawe aribwo kwinjira mu kazi bararebana ariko ntibavugana. Kumbe Fanny yabarebaga nuko batamubonye. Fanny ahita akurikira Click Man amusanga muri Office ye.
Fanny ahise amufata aramuhobera cyane ahise anamusoma. Click Man aramureba.
Fanny amurebana ubwuzu ati” Click basi ijijishe unsome niyo yaba amasegonda 30 gusa. Kandi se nabyo birakunanira?
Click Mana abitekerezaho
Fanny ati’ Sha wakwihangane basi ijijishe sibyo.
.
Click Man aramurebaaaa, Fanny ahombeka amaso ati’Ndagutegereje ntegereje kumva iminwa yawe kumunwa wanjye.
Click ahise amusoma, Fanny yumva amashanyarazi aramufashe muri we birahinduka ahita amufata aramukomeza cyane.
Hashize akanya barebana mu maso.
Fanny ati’ urakoze cyane. ariko ntacyo bigutwaye warenzaho na kajambo keza.
Click Man ati” Ndagukunda nubwo bitakunda ko dukundana
Fanny agwa mu kantu ati’ Uvuze ngo cyangwa ndumviranye…
.
Utazacikwa na Episode ya 30
Comments