Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duherukana Veronica amena ikawa kuri Britanny, watashye akabibwira musaza we, na we akarengera Veronica amubwira ko ubwo ari we wamwanduranyijeho.
Numvaga nishimye kuko nari nabashije gucecekesha iriya njiji ngo ni Britanny. Gusa ubwo byageraga mu ma saa yine nijoro nibwo nahamagawe na John niryamiye nambaye agakanzu ndarana. Yambwiye ko aje kundeba ahagaze ku muryango nuko ndasohoka njya kumukingurira
*Veronica:* Yewe ga John. Ubu se mvuge mwaramutse? Nako ni mwaramutse. Ngutekere iki cya mu gitondo se?
*John:* Vero, mbabarira ureke kunzomera. Nagize akazi kenshi cyane, hari amasezerano nagombaga gusinya
*Veronica:* Ariko wari kumbwira. Nagutegereje umunsi wose
*John:* Ntacyo ibyo tubireke byarangiye. Niko se urumva abantu bose uzabashimuta? Ese ubundi ni nde wakubwiye ko iwanjye hahindutse gereza?
*Veronica:* Umva John, ibyo tuzabigarukaho. Ahubwo mbwira amakuru make waba wamenye kuri Britanny
*John:* Yewe uriya mukobwa ntawe umuvuga nabi rwose. Nta muntu bararwana, ntaragera mu rukiko na rimwe ngo wenda anaburane atahe cyangwa atange ubuhamya, nta nda aratwara wenda ngo anayikuremo, muri make ni isugi hose
*Veronica:* Sha aho ho waba umbeshye rwose kuko uko mubona ntiyabura ingeso mbi zimurangwaho rwose. Umwana wakuriye mu mafaranga kuriya akaba yitwara kuriya sinzi niba abantu baguhaye amakuru batakubeshye pee
*John:* Nari ntarasoza. Nakomeje gushaka amakuru nsanga kuva agize imyaka 16 akoresha ibiyobyabwenge, iwabo bakoze uko bashoboye ngo abicikeho byaranze, gusa ubu afite umuganga iwabo umwitaho umunsi ku munsi ngo amufashe kubicikaho, gusa ntibirakunda.
*Veronica:* Nari mbizi rwose ntabwo uriya mukobwa yabura akantu kadasanzwe abonekaho. Ndabona ari we ngiye guheraho, nkamubakiza na bo bakabona ko bajwemo kandi uwaje ataje yoroshye. Uriya mukobwa akwiye gupfa
*John:* Urumva uzabikora gute se?
*Veronica:* Uzi ko ntibutse kukubwira. Ejobundi nzajya iwabo mu birori, nzagenda mperekeje Brad. Urumva ko noneho nzabasha guhura na Celia imbonankubone, iryo joro nzasiga mbakoreye agashya batazibagirwa rero
Gahunda yanjye yose uko iteguye nayiganirije John tuyunguranaho ibitekerezo, kugeza ubwo tunaniwe ahitamo kurara iwanjye. Ariko ntimugirengo twararanye, oya yaraye ukwe. Ubwo nahise nanjye nitegura gahunda yanjye yo gutangira kubakoramo kandi niyemeza gutangirira kuri Britanny, nubwo ntaramenya neza uburyo azapfamo.
Nasohotse kumena imyanda byari nka saa yine za mu gitondo ni bwo nabonye Brad. Bimaze kuba nk’umuco mubona buri gitondo kandi simbabeshye rwose uyu musore nishimira kumureba. Yaje ansatira afite akantu mu ntoki
*Brad:* Bite se Vero
*Veronica:* Ni byiza Brad
*Brad:* Iki gitondo se bimeze bite?
*Veronica:* Eh wana ndumva mbyukanye imyuka rwose nta kibazo. Icyo se ufite ni igiki mu ntoki
*Brad:* Ni agapapuro njyanye ahantu gushaka shenete ya mushiki wanjye
*Veronica:* Yakubwiye se ibyacu uko byagenze ejo?
*Brad:* Umva ibyo byihorere ahubwo reka ngende
*Veronica:* Ubanza iyo shenete idasanzwe
Yahise afungura telefoni anyereka ifoto y’iyo shenete. Yari shenete ya diamant, nziza cyane,
*Veronica:* Yooo. Ni nziza cyane ndumva mugiriye agashyari maze
*Brad:* Ni we yakorewe nyine ubu ngiye kuyizana urumva ko bitoroshye. Reka ngende rero ubwo turasubira mu kanya
Yahise agenda ariko nanjye iyo shenete yasigaye indya mu bwonko simbabeshye pee.
Ahubwo nahise nunguka agatekerezo, ntekereza ukuntu iyo shenete yahinduka intwaro nifashisha mpangana na Britanny
Nahise nsubira mu nzu nihuse mfata telefoni mpamagara John
*Veronica:* John namaze kumenya uburyo bwiza bwo kwicamo Britanny
*John:* Ngukundira ko utekereza byihuse rwose. Ngaho mbwira uko uri kubipanga
Namusobanuriye uko gahunda yanjye ipanze ako kanya ahita yumva biri bukore ahita anyoherereza Leon yihuse cyane. Mu minota mike Leon yari angezeho
*Leon:* Mabuja, boss yari anyohereje ngo uranshaka
*Veronica:* Yego ni ko bimeze. Noneho dore uko gahunda imeze. Muri ako gacupa aguhaye harimo amazi aroze avanzemo ubumara bukaze cyane. Brad nagera hano ndagenda murangaze, uko mba mvugana na we nawe urajya mu modoka ye, ukuremo shenete avuye kugura ubundi uyisigeho yose ayo mazi, ubundi uyisubize ahayo wigendere. Gusa ukore uko ushoboye byihute kandi ntihagire umuntu ukubona.
*Leon:* Yego mabuja. Ibyo biroroshye kuri jye rwose
Twaricaye dutegereza kumva imodoka ya Brad iza ariko turarambirwa. Byageze saa sita zirarenga bigera saa kumi, saa kumi n’ebyiri Brad atarahinguka. Umuntu wagiye saa yine kuzana shenete, izi saha aracyari hehe?
Gusa ubwo byageraga hafi saa moya nagiye kumva numva imodoka nsohotse mbona ni Brad. Nahise mbona ko gahunda igiye mu buryo
*Veronica:* Umva rero Leon, iyi gahunda igenze nabi umenye ko ari wowe byakoraho, uyikore neza kandi witonze.
Brad yasohotse mu modoka n’agapfunyika mu ntoki
*Veronica:* Braaaaad
*Brad:* Eh, Vero ubaye iki ko uri kumpamagara?
*Veronica:* Ni byiza nako ndumva ntazi uko meze
*Brad:* Ni iki wabaye mukobwa mwiza?
*Veronica:* Sinaguhisha rwose pee. Hari umusore wambeshyaga ko ankunda uyu munsi rero yari kuza tugasangira nuko ku munota wa nyuma ambwira ko atari buze. Kandi kurya njyenyine rwose ni ikibazo. Hari icyo byagutwara uje tugasangira?
*Brad:* Ariko imboga zibona abana koko. Abandi turarwanira no kubona watwemerera gusangira naho we arakinisha umutima wawe. Erega va ku giti dore umuntu. Muri uyu mujyi wose ni jye musore rukumbi wo kwizerwa, ushaka wareka nkaba ari jye nitwarira umutima wawe rwose ukarekana n’iyo njiji.
Yahise asubiza ka gapfunyika mu modoka nuko arankurikira twinjira mu nzu.
Akanjye nari ngakoze. Ubu hasigaye aka Leon.
*_Eeeeeh. Ubu se Britanny kuki ari we bahereyeho koko? Ese nibikunda ntibazumva ko ari musaza we cyangwa aho shenete yaguzwe babikoze? Ese bidakunze bwo? Agace ka 15 ntuzagacikwe_*
Comments