logo

NEW TALENTS

Stories Group

FROM ZERO S01 Ep 41

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FROM ZERO
.
Episode 41
.
Duheruka, Crea yishimiye kongera kwibona agarutse iwabo.
.
Story by Chris nandi Ishomwe.
.
Crea ahagarara umwanya munini cyane yitegereza iwabo aho yakabaye ari nu myaka ibiri irenga yose afungiranye kwa Muganga.
Yongera kumva umutima utera, ibyiringiro byo kongera kubaho muri we, agenda yumva. Bigaruka gake gake.
.
Sifa uhagaze inyuma ye amwitegereza cyane, nubu ntabwo arumva ukuntu byashobotse  Crea akaba agarutse ari muzima.
Gusa muri aka kanya umutima we urimo guterana akanyamuneza. Arumva yaturika akarira kubona Crea yari yararahiriye kwitaho agarutse ahagaze imbere ye.
.
Crea ashaka kwicara, ariko ntabwo arafatisha intege. Sifa arabibona neza maze aramwegera gato amufata mu maboko amufasha kwicara. Barebana mu maso. Buri wese yazenze amarira mu maso.
Sifa avuga mwijwi rito ryuzuye ikiniga ati" Umbabarire.
Crea amusubizanya umutima w'ubwitonze ati" Ntakosa ufite mu kuba utaruzi neza aho kiriya kibi cyanjye.
Sifa yuzuye amatsiko ati" Imana nigitangaza nubu ntabwo ndimo kubasha kubyiyumvisha.
Crea ati" Sifa tujye twizera Imana igira inzira zayo zitangaje. Kandi igakoresha abantu utatekerezaga.
.
Kurundi ruhande, Rome yicaye mu modoka wenyine, ari mu muhanda. Amaboko ye afashe kuri Vola , arumva umutima we wuzuye irungu. Arimo kunaga amaso burikanya kuruhande Crea yari yicayemo ubwo bagarukanaga mu mujyi. Mu kandi kanya intekerezo zirahinduka yibuka isura nshya yabonye Crea.  Yabonye isura itandukanye niyo yaramaze iminsi abona ari kumwe nawe. Byamuteye ubwoba no kubyibazaho.
.
Yibuka aho yabonye abasore bajyana Dr Fabien. Akata umuhanda agenda yerekezayo. Aho aje Dr Fabien ntabwo amerewe neza yahondaguwe bihagije. 
Rome ahagaze, abasore bambaye imbunda hose kumurembo barahari. Yibaza uko aribubashe kwinjiramo kuko akeneye kuvugana Dr Fabien akanareba uko ameze.
Abasore bamusaba kugumisha imodoka kure. Nawe arabumvira aparika kure, avamo aza abegera.
Abasore bamubaza icyo ashaka.
Rome ati" Narikumwe na President Crea, nshaka kureba wa muntu twazanye hano.
Abasore bamuhakanira ko bidakunda.
.
Rome ati" Ese hari icyo mwamukoreye ?
Abasore bati" icyo kibazo ubaza ntabwo ari ibikureba. Musore muto va hano wigendere nibyo byoza.
.
Kurundi ruhande mu kazu ko gubatirwamo ibibazo. Uwariwarigize President ukomeye wigihangaye ntakorwaho. Yicaye aho yamanjiriwe amapingu aziritse amaboko ye. Arimo kwibona neza ukuntu isi ihindukana umuntu mu kanya gato nkako guhumbya. 
Abagomba kumuhata ibibazo barinjira. Gusa Paru agira kwihagararaho muri we. Arisetsasetsa ariko bimwe byo kwikomeza.
Baricara batangira kumusomera ibyaha byose. 
Paru abaseka abakangata ati" mwibuke ko ndi President.
.
Baramuseka. Kuko barabona ko ari bimwe byo guta umutwe, Umugabo asamba arwanira icyubahiro cye.
Paru ati" Mukomeze museke ariko muraza kubura akazi kanyu.
Umushinja ati" Paru watuje ko ibyawe byarangiye. Ubu aka kanya uri rubebe ntanakimwe ufite. Ubutegetse warufite urabizi ko wari warabwibye. Wabutwaye kumbaraga. Ese ibyaha ufite wobwira ko biza kukorohera ?
Paru arabyibuka byose neza, yibuka ubugambanyi bwe bwose kuva kwigangiriro agihura na Crea akamubeshya urukundo kandi  afite ibindi yaragamije.
.
Twigarukire kwa President. Sifa azanye Crea mu cyumba cye. Amaso ya Crea yongera kubona amabara meza n'ibyiza byose byari bigize icyumba cye. Areba uburiri bwe , yibuka ibihe yagiranaga n'umugabo we azi ko amukunda.
Sifa uhagaze inyuma ye we aze neza kandi aribuka neza amashusho yaramaze iminsi muri iyo nzu. Aribuka neza uko Paru yabaga aryamanye na Lessy bishimisha uko babishaka aho. Gusa yigira inama mu mutima yo kutagira icyo abwira Crea kuko bibabaje cyane.
Crea arahindukira aramureba bisa nkaho hari ibyo afite byo kumubaza.
.
Sifa arabibona asaba mu mutima we ko yaba atagiye kumubaza ibyaberaga aho.
Crea ahita abimubaza ahubwo ati" Sifa ntiki ntazi kandi umbwize ukuri.
Sifa umutima we urakonja ati" Crea mbere yo kugira byinshi nkubwira numvaga bikenewe ko wabanza ugafata igihe cyo kuruhuka akamera neza.
Crea ati" nararuhutse bihagije.
Sifa atekereza ikindi cyatuma atabwira Crea ibyaberaga aho. Crea nawe arabibona neza ko hari ibigoye Sifa kuba yavuga.
Crea aramubwira ati" Sifa umutima wanjye witeguriye kubyumva.
.
Kurundi ruhande Rome ari mu nzira zimusubiza iwabo. Agera iwabo akonje cyane. Yinjira mu nzu. Inzu yuzuye irungu gusa 
Yibuka umwuka mwiza warugihari ubwo Crea yaragihari. Aza mu cyumba Crea yaryamagamo cya mushiki we. Abona Crea aharyamye araza yicara iruhande rwe.
Crea aramubaza ati" Kombona wuzuye irungu kumaso kandi nkufite. 
.
Crea amufata mu kiganza. Rome ahita abona ko yari wenyine ntamuntu uhari.
.
Udacikwa na Episode 42

Comments