Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
∆∆ Episode12 ∆∆
.
Duheruka Velas atunguwe no kumva Amelia amubaza niba amukunda.
.
Story by chris nandi Ishimwe.
.
Velas aramwitegereza cyane mu maso.
Velas ati" ndagukunda kandi ndagukunda iteka ryose.
Amelia areba kuruhande ati" ushobora kuba unkunda ku isezerano gusa.
Velas ati" ariko se uravuga ibiki?
Amelia arongera aramureba ati" Velas, hari igihe umuntu aba atakigukunda, ariko kubera isezerano yaguhaye gusa, akemera kugumana nawe. Adashaka ko yagaragara nk'umuhemu.
Velas ati" None ukaba wumva ko ntagukunda, nkaba nkiri kumwe nawe kubera ko ntashaka kugaragara nk'uwaba akugamaniye?
Amelia ati" byashoboka.
Velas ati" Amelia niki kirimo gutuma utekereza gutyo?
Amelia ati" Kubera ko ahari ntafite ibyo abasore bakunda kubakobwa.
.
Velas biramusetsa maze aramufata amuryamisha kubibero bye.
.
Twigarukire kuri Michel na Shema. Shema aracyari muri office ya Michel. Baracyarimo kwirebera kuri ya website ya The Night of Nyashi. Shema yatwawe ayunyamyemo cyane
Michel aramureba maze araseka ati'" Nukuri reba ukuntu washishikaye!
Shema araseka ati" Umva amaso ntabwo yahaga kureba ibi biremwa. Ahubwo mbaza ngo narindimo nkora ibiki?
Michel ati" ndakubajije.
Shema ati" maze kwandikira wa mukobwa.
Michle ati" uwuhe ?
Shema ati" Katiana!
Michel agwa mu kantu!
Shema araseka ati" wowe waramubonye urarangara. Reka njye nkweteke utwo ni korera.
.
Michel ati" Nyereka.
Shema amwereka chat amaze kwandikirana na Katiana. ( Wa mukobwa uteye bidasanzwe) Michel arumirwa.
Shema ati'" isaha n'isaha urabona ko nahura nawe.
.
Ako kanya Jane arinjira ahagarara kumuryango, baramureba.
Michel ati" Jane niki?
Jane ati' Ceo , arabashaka mwembi muri Office ye.
Michel ati" Sawa.
.
Jane aragenda.
Michel ati" Uracyeka aduhamagariye iki?
Shema ati" simbizi.
..
Twiyizire muri apartment Katiana atuyemo. Cloy yarakiri aho. Yasinziriye mu ntebe. Hashize akanya aba arakangutse. Abona Katiana yicaye mu yindi ntebe kuruhande.
Cloy ati" Agatotsi kamfashe ryari?
Katiana araseka ati" ntabwo wibuka igihe kagufatiye se ?
Cloy ati" Oya. Gusa ndumva nasinziriye bidasanzwe bitandukanye nuko najyaga nsinzira.
Katiana ati" Gute ?
Cloy ati" ndumva ntazi uko meze. Ndumva wagira ngo ndi ubusa.
Katiana araseka ati" Gute se ?
Cloy ati" Nyine ndumva meze nk'umugaga wagira ngo ntakintu nakimwe kiri imbere muri njye.
Katiana ati" nonese urumva hari icyo bigutwaye cy hari ikibazo ufite?
Cloy ati" Oya ntacyo, ahubwo ongera umpe kuri ya Juice.
Katiana ati" Ntakibazo ndaguha niyo utwara.
.
Katiana arahaguruka ajya kumuzanira.
.
Twigarukire kuri Shema na Michel bahagaze imbere ya Ceo wa Campany.
Ceo arabareba, arabitegereza cyane.
Michel ati" Nyakubahwa hari ikibazo gihari?
Ceo ati" Mwembi mu maze mbona hari ibintu muhugiyemo. Nibiki?
Michel na Shema bararebana.
Shema ati" Ubwo twaba duhugiye mu biki?
Ceo abareba nk'utabashyira amakenga.
.
Twigarukire kwa Amelia. Aracyaryamye kuri Velas.
Velas ati" nibiki uvuga udafite by'abakobwa abasore dukunda ?
Amelia amwegukaho ati" Nyashi.
Velas araseka ati" Amelie! Ibyo bya Nyashi n'ibiki?
Amelia ati" Chou, ntiwigire nkaho utabyitayeho. Ndabizi ko imiterere yanjye.....
.
Velas ahita amuca mu ijambo ati" Stop it. Njyewe nakunze uyu Amelia mbona. Uyu amelia ndimo kureba imbere yanjye
Amelia ati" yego, ariko iyo nza .....
Velas arongera amuca mu ijambo ati" Nyashi n'ibiki ariko? Amelia Imana wayishize he ? Kwizers no kunyurwa kwawe wabitaye he ?
.
Udacikwa na Episode 13
Comments