Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Igihe cyarageze maze Kadafi afata urugendo rusubira ku ivuko. Ntabwo yari asubiyeyo burundu ahubwo yari agiye kureba umwana we n’uwo bamubyaranye ndetse yari yiteguye ko agiye kwirega no kwemera icyaha ku babyeyi cyangwa abarera Gasaro maze akanatangira inshingano ze nka se w’umwana.
None se uwavuze ko ukuri ari ikinyoma gihuriweho na benshi buriya ntiyaba yari yashishoje ra?
Ariko nanone ku bya Kadafi ntabwo twabihuza dutya na cyane ko uretse we gusa abandi bose barabizi ko nta kuri kurimo mu byo abwirwa
Tugerageze twishyire mu mwanya we, ibaze ufashe urugendo uzi yuko ugiye mu birori naho ugiye kujya mu nzu y’imbohe. Ese wakiyumva ute?
Dukomeze
Ubwo Kadafi mbere yo gufata urugendo yari yabanje guhamagara Boateng ngo bavugane anamubwire urugendo rwe rwose uko ruteguye
Boateng: salama musaza ariko ngo ugiye gutezamo
Kadafi: umva kapo umutoto atumye njabuka umupaka neza neza pee. Burya amaraso si amazi papa wanjye
Boateng: ndakubona rwose witeguye gukikira umwana wawe. Man ibi bintu biba ari danger kandi ni amahirwe agirwa na bake tu
Kadafi : ahubwo umva papa wanjye nimara kwambuka umupaka ndaguha signal ubundi nawe witere icyangwe maze uze umperekeze. Nizere ko wamaze kunshakira umusaza turi bujyane ubundi akamvugira ikinyarwanda cya sana kirimo ikibonezamvugo gisobanutse ku buryo turi buhave ntawe uritunyujijemo
Boateng : umva umusa, jyewe deal yose nayikoze fresh ubu ibintu byose biri ku murongo turatambuka bafotora neza neza ubundi nitugerayo bahindukire baturebe bati burya wa mutotot ntabwo yabyaranye na nyakabwana. Nizereko impano za fresh wazikozeho turi bumutemo akemera na we akavuga ati ahubwo ntunsiga turajyana
Kadafi : ibyo bindekere musaza kuko ubu ni nka ya ndirimbo ya wa mukecuru ngo twaza mwajya he ko twaza twambaye nanjye rwose naje nambaye. Ahubwo dusubire mu kanya maze kwambuka umupaka kuko ubu bus yo nyicayemo neza rwose.
Bamaze kuvugana ubundi Boateng aba ahamagaye mukuru we amumenyesha ko umusore yamaze kwitegura ndetse anaje, amubwira isaha ahagurukiye ndetse anamubwira imodoka imuzanye iyo ari yo
Ubwo Kimonyo na we nta kindi yakoze ahubwo yahise amenyesha abashinzwe umutekano byose uko bimeze na cyane ko yari yiyemeje gufatanya na bo ngo ukuri kugaragazwe.
Ku mupaka hahise hategurwa uburyo Kadafi ari butabwe muri yombi ariko bitegurwa mu buryo bw’ibanga kugirango ataza no kuvaho akeka ko ibintu bitameze neza.
Ku rukiko kandi bari bamaze kubona koko ko ya nyandiko yasizwe na Gasaro ari umwimerere bagendeye ku buhamya bwatanzwe n’abo biganaga, mukuru we ndetse banarebye mu makayi ye yandikagamo ku ishuri maze banapimye basangaho ibikumwe bye byerekana koko ko urwandiko ari we warwanditse atari uruhimbano
Ni nacyo cyatumye bemera koko ko bishoboka ko Kimonyo yari yazize ubusa maze biyemeza gufatanya na we kugaragaza umunyacyaha wa nyawe maze ukuri kukajya ahabona
Ariko bakomeje kugira amatsiko yo gushaka kumenya impamvu yari yatumye Kimonyo atavuga ukuri mbere hose, gusa kuko yumvaga kuvuga ukuri kundi na byo bishobora kubarwa nk’icyaha na cyane ko burya guca inyuma uwo mwashakanye bigize icyaha, abanza gutinya kubivuga ariko nyuma amenye ko byitwa icyaha iyo uwaciwe inyuma ari we ureze, arerura avuga ukuri kose uko byagenze n’icyabimuteye
Abari muri icyo cyumba ni ukuvuga abamwunganira mu mategeko n’abakozi b’urukiko baraturitse baraseka barakwenkwenuka kwibaza uburyo umuntu ashobora kwemera kuba yafungwa imyaka 25 yose ngo arimo gushaka kudasenyera inshuti ye. Gusa ku rundi ruhande byabakoze ku mutima babona ko burya umuntu ashobora kubaho afite akageso kamunaniye ariko akaba afite umutima wa kimuntu kandi akaba atifuza kuba yateza ibibazo bagenzi be kabone nubwo we byamugiraho ingaruka nyinshi kandi zitari nziza.
Tugarutse ku mupaka ubwo Kadafi yahageraga yatanze ibyangombwa bye barabisuzuma nuko abona batangiye kongorerana bahererekanya ibyangombwa bye. Nk’umuntu utari ufite icyo yishinja ntabwo yigeze abyibazaho cyane gusa umwe mu bo bari kumwe mu modoka ubwo ni uwari amuri inyuma ku murongo yaramukomanze undi arahindukira
Kadafi : bite se ko unkomanga ?
Umugenzi : man nta cyaha wasize ukoze mu gihugu ?
Kadafi: reka reka nta cyaha nakoze. Kubera iki se ubimbajije
Umugenzi: none se ni ubwa kangahe unyuze ku mupaka?
Kadafi: ni ubwa kabiri. Nambutse ngenda none ndagarutse hashize imyaka itanu
Umugenzi: sha ibyawe nyamara bishobora kuba atari byiza na gato kuko rwose ndabona wagambaniwe
Kadafi: ngambanirwa na nde ariko ko uri kuntera ubwoba?
Umugenzi: njyewe umupaka nywukoresha byibuze gatatu mu cyumweru ngenda ngaruka kubera ubucuruzi bwo nkora ariko abantu benshi basuzumiye ibyangombwa ukabona babyibajijeho akenshi barabasigarana kandi nyuma amakuru usanga avuga ko bafashwe bagafungwa kubera ibyo bashinjwa.
Kadafi yahise atekereza ku byo yakoreye Gasaro ubwo yambukaga igihugu atekereza ko wenda byaba ari byo kibazo ariko nanone akurikije uko yavuganaga na Gasaro kuri telefoni akumva yuko uko byamera kose atigeze amurega.
Umugenzi: wa musore we wakishakiye uko ubacika ko bagiye kugufunga koko?
Kadafi: ariko se ushaka ko ncika kandi nta cyaha nishinja? Ubundi se ubu wageze hano ku mupaka wacika ute cyangwa wacikira hehe?
Yabaye akiri kuvugana n’uwo mugenzi ubundi abona umupolisi araje amufata ukuboko amwereka aho aba yicaye mu gihe bagisuzuma ibindi byangombwa by’abandi bagenzi.
Nibwo Kadafi yibwiye koko ko bya bintu bishobora kuba ari ukuri ariko ntabwo yibazaga uburyo yaba yarezwe cyangwa se ashinjwamo.
Ubwo abagenzi bandi ibyabo byamaraga gusuzumwa bakaninjira imodoka ikagenda isize Kadafi ubwoba noneho bwatangiye kumuzamuka ubundi atekereza ko ake gashobotse
Nibwo hahise haza abandi bapolisi babiri umwe afite amapingu arayamwambika maze undi azana ibipapuro amwicara imbere
Polisi: ni wowe Kagenza Louis bakunze kwita Kadafi?
Kadafi : yego ni jyewe
Polisi : wavuye mu gihugu ryari ?
Kadafi : ubu hari hashize imyaka itanu irengaho amezi make mpavuye
Polisi: wari waragiye gukora iki
Kadafi: ni ugushaka imibereho byari byaranjyanye gusa nta kindi
Polisi: ese uribaza twakwambikiye iki amapingu?
Kadafi: ntabwo nakimenya ahubwo ndakeka mushobora kuba mwanyibeshyeho ahari.
Polisi: ntabwo twakwibeshyeho ahubwo urashinjwa ko wavuye mu gihugu utorotse kubera icyaha wari wakoze. Ese urabyemera?
Kadafi: oya ntabwo mbyemera kuko sinigeze ntoroka rwose pee. Nagiye ari akazi ngiye gushaka ibyo bindi muvuga sinzi ibyo ari byo
Polisi: kwemera icyaha no kutagora ubutabera byatuma ugabanyirizwa igihano. Naho kugorana bituma uhabwa igihano kiremereye. Rero ibyo ngiye kukubaza bindi ubanza utekereze neza mbere yo gusubiza kuko ibisubizo uri butange hano bizakoreshwa mu rubanza rwawe. Uriteguye gusubiza ntangire nkubaze noneho?
Kadafi yahise abona koko ko bya bintu nta mikino irimo, ariko akibaza uburyo umuntu bavuganaga ejo baseka yishimiye kuza kwe yaba ari we wamutanze
Kadafi: nditeguye
Polisi: urashinjwa gufata ku ngufu umukobwa witwa Gasaro. Wamara kubikora ugahita utoroka. Urabyemera?
Kadafi: ibyo byo ndabyemera ariko ejo twaravuganye ambwira ko yambabariye ndetse …
Polisi: uvugana na we gute se kandi yarapfuye yiyahuye kubera ubugome wamukoreye?
Kadafi: ngo yagize ate? Noneho mwinsetsa. Jyewe twaravuganye ejo ndetse ubu nje kureba umwana twabyaranye?
*Ese namenya ukuri kose ari bubashe kubyakira? Agace ka 21 ntuzagacikwe*
Comments