logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP74

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

*_Dukomereze kwa Celia_*




Nitegereje cyane uwo musore uza ambwira ko duhuje umwanzi. Izina rye ryanyibukije ikintu ndetse n’isura ye rwose, ni Jacob wibyaye rwose


*Celia:* Gute usobanura ko duhuje umwanzi?


*Ryan:* Umva niba ubishaka ndagaruka nyuma ya saa site tubiganireho cyangwa se nkumene ubwonko wa gakecuru we kacuze


Yabivugaga yantunze imbunda ubwo. Ayinshyira mu gahanga ansunikira mu nzu ngo tuvugane


*Celia:* Manura iyo mbunda tuvugane ariko


*Ryan:* Ceceka se. Ni kenshi natekereje kukwica urabizi ko ari wowe wishe data


*Clark:* Umva sha, tuza umanure iyo mbunda wikigira umuhatari hano


*Ryan:* Nakabaye naguturikije ubwonko Celia. Ariko ubu si cyo kingenza kuko hari ikindi gifi twafatanya gukuraho


*Celia:* Ushaka kuvuga iki aho?


*Ryan:* Nahereye kera nifuza kukwica kubera ibyo wakoreye data, nkagukurura nk’imbwa inyuma yanjye ariko ubu duhuje intego, ni cyo kingenza


*Celia:* Iyo ntego ni iyihe se?


*Ryan:* Wikihuta se nyine. Urumva rero uwo muntu namukubwira ukamwica nanjye ugahita unkurikizaho? Genda gake disi we


*Celia:* asyii wee. Ariko wa nyana y’imbwa we urumva uri iki? Urankangisha imbunda iwanjye none urumva jyewe nakizera ibyo uvuga?


*Ryan:* Mu kanya watitiraga none utangiye kuzamura intugu? Ni jye gusa uzi uri kuguhiga kandi mbere yo kumubwira ndabanza mbone kuri konti zanjye washyizeho amafaranga yose yahoze ari aya data, ubundi munampe Pablo. Ibyo nubikora ndamukubwira


*Celia:* Ko nshimye se amafaranga wenda byakumvikana, umwuzukuru wanjye we ajemo ate?


*Ryan:* Ubaze umukazana wawe. Hagati aho twese dushaka kwikiza umuntu umwe, niyo mpamvu dukwiye gufatanya


*Clark:* Ni iki kitwemeza ko utabeshya?


*Ryan:* Wowe sinakuvugishije ariko ushaka wafunga umunwa


*Clark:* Umva sha, jyewe nakumiza ishokoro ntunyizamureho


Gusa nakomeje kwibaza byinshi. Uyu mwana ko nishe se, kuki yaba yifuza kumfasha?


*Celia:* Ariko sinumva neza igituma ushaka kumfasha


*Ryan:* Wowe rero ntuzi ikipe uri gukina na yo, umuntu ushaka kumara umuryango wawe ni we nanjye nshaka guhitana. Ndamuzi wowe ntumuzi gusa afitanye isano ya hafi na bamwe mu bantu wahemukiye kera, ushaka washyira agapira hasi rero tugafatanya agakino


Yahise ampereza ikiganza, nk’ikimenyetso cyo gufatanya, nanjye ndambura ikiganza, dukorana mu biganza twiyemeza gufatanya


*Celia:* Gusa umenye ko ungambaniye abyishyura kwicwa, nawe rero ikosa rito nzakwiyicira


*Clark:* Jyewe simbona impamvu uyu tumukeneye ariko. Kuko nta n’aho twahera tumwizera


*Ryan:* Umva Celia abakozi bawe ujye ubigisha kumenya icyo bavuga


Mu mutima narasetse. Iyaba yari azi uwo ari kuvuga ko ari umwicanyi isi yose iri guhiga ntiyamuzamuraho intugu. Gusa kuko azadufasha kumenya uwo duhiga nta mpamvu yo kudaca bugufi.


*Clark:* Ariko aka gahungu ubu ntikazi ko nakabarura ubwonko koko?


*Ryan:* Umva akira aka gapapuro, ni nimero ya konti ijyaho amafaranga kandi igihe nzashakira nzaza gutwara umuhungu wanjye, Pablo.


*Celia:* Pablo abaye ate umuhungu wawe se?


*Ryan:* Kuko ni ko bimeze. Uzabaze Julia azakubwira amajoro twararanye uwo mwana akaboneka.


Yahise asohoka aragenda. Burya bwose Julia yabeshye Fernando bigeze aha koko? Yewe bino byo ntibintunguye nubundi Julia afite imvugo y’indaya ahubwo sinzi impamvu atajya gutega ku muhanda.




*Clark:* Celia ndagusaba kutifatanya n’uriya muhungu


*Celia:* Ba uretse. Umuntu umbwiye ko Pablo atari uwa Kaba sinzi niba yabeshya ibindi


*Clark:* Ibyo simbizi gusa icyo ngusaba ni ukutizera uwo mugabo


*Celia:* dore Amber arakangutse ba umwitaho ibindi ubindekere.


Nahise nzamuka mu cyumba cya Julia ubwo Clark na Amber bagendaga. Numvaga mfite umujinya udasanzwe kuko ntabwo bishoboka


*Julia:* Celia uranshakira iki mu cyumba?


*Celia:* Umva ibyawe byose byamenyekanye. Indaya gusa
Nabivuze mutera urushyi rwiza ku itama


*Julia:* Ibiki se wa gakecuru we?


Nahise mufata imisatsi musunikira ku rugi


*Celia:* Ntaho ujya utansbanuriye ukuntu Pablo atari uwa Fernando


*Julia:* Ibyo se wabikuye hehe


*Celia:* Umva ibyawe bigeze ku musozo kandi ukuri kugomba kujya ahagaragara.


Nahise musunikira hanze kandi ngomba kubwira Fernando byose ubundi uyu mugore ntiyongere kundarira mu rugo n’ubundi naramwirukanye kenshi aratsimbarara.


Twageze muri salon dusanga Fernando na Brandy bari muri salon. Nahise nsunikira Julia ku itapi hasi


*Celia:* Fernando muhungu wanjye nshaka kukubwira ikintu gikomeye


*Fernando:* Ariko se mama kuki uri guhohotera Julia?


*Celia:* Niko indaya zose zikwiye kugenzwa. Nakumenyeshaga ko Pablo atari umwana wawe, ibyo rwose ndabizi neza. 


*Fernando:* Ngo iki mama?


*Julia:* rata arambeshyera. Ibaze yankubise, yankurubanye none agejeje aho avuga ko Pablo atari uwawe ngo abone uko mva muri uru rugo. Kuva na kera ndabizi ntankunda na gake.


*Fernando:* Mama ni gute wabeshyera Julia? Utamushaka wamwerurira uti mvira hano ariko utabeshye


*Celia:* Sinkubeshya mwana wanjye, umubaze uwitwa Ryan, umuhungu wa Jacob. Ni we yabumburiraga amaguru akajya mu kirere nawe wasamye ngo uri za magabo


*Julia:* Sindi umubeshyi nkawe Celia. Ubuzima bwa Fernando bwose yabayeho umubeshya ngo uri nyina none ushaka kubisoresha kumubeshya ngo muca inyuma? Uwo Ryan simuzi rwose


*Celia:* Ndabona uburaya bwawe ari ndengakamere cyakora


Mbega Julia urira ay’ingona, umubeshyi ukomeye cyane!!!




*Fernando:* Umva mama nari ntangiye kukugarurira icyizere ariko ndabona rwose ugiye kubitoba byose


*Brandy:* Ese murashwana mupfa iki? Ikizami cya DNA kirahagije kubyerekana


*Celia:* Ako kantu mwana wa. Ikizami cya DNA ni cyo kizerekana ukuri kose.


*Brandy:* Icyo nanjye nahamya rwose Pablo si uwa Fernando. Indoro ye si iyacu rwose


*Celia:* Rata wowe urabibona


Ako kanya Brad yahise yinjira akubita urugi yarakaye cyane


*Brad:* Ese mama uranyanga kugeza aho ufunga amakarita yose nkoresha mbikuza?


*Celia:* Umva ceceka udatuma nyafungira icyo. Rwose ntayo nafunze


*Brad:* Nyamara konti zanjye zose nta mafaranga ariho n’amakarita yanjye ya banki yose arafunze ntakora


Siniyumvishaga ukuntu konti ze zose zaba ziriho ubusa kandi buri cyumweru hajyaho amadolari atari macye. Nahise njya mu cyumba mfungura mudasobwa ngo nanjye ndebe
Ubwo nafunguraga nanjye nasanze konti yanjye iriho ubusa!!!!!


Ntabwo niyumvishaga uburyo konti yanjye ndundaho amafaranga yaba itariho n’akadolari kamwe. Ibi ni ibiki koko? Ni nde wayatwaye ubu?


Oya wee. Hari uwayakuyeho kandi nimumenya ntankira pee. Ubukire bwanjye, amafaranga yanjye byayoyoka bite kok muri aka kanya gato gutya?


*_Tugaruke kuri Veronica_*


Nahise ngera kwa John numvaga mfite umuranduranzuzi kuko siniyumvisha uburyo yaba yaragerageje kwica musaza wanjye rwose.




Umujinya uvanze n’agahinda n’intimba byari mu mutima wanjye kuko rwose siniyumvishaga uko John yampemukira. Nasanze yiyicariye hasi ari gutumura itabi


*John:* Ese wagiye unteguza ko ugiye kuza hano?


*Veronica:* John ndumva nagusakuriza, nkakumokera kuko nakurakariye nanakwanze


*John:* Byagenze bite se kandi?


*Veronica:* Ese wumvaga uzambwira ryari ko uzi urupfu rw’ababyeyi banjye ndetse ko nanjye washakaga kunyica?


*John:* Umva tuza ibintu ntibyoroshye kandi uko ubicyeka siko biri. Reka ngusobanurire


*Veronica:* Ni byo koko ntibyoroshye. None ushaka guhakana ko washakaga kuzanyica?


*John:* Oya simbihakana gusa ni mu hahise ubu sinkigufitiye inzika. Nari nzi uwo uri we kandi nashakaga kukwihoreraho kuko nawe so yishe mushiki wanjye. Ubundi se wabibwiwe n’iki?


*Veronica:* Uko nabimenye si ngombwa


*John:* None urumva ufite ishingiro ryo kurakara se?


*Veronica:* John umenye ko ntasinze rero kurakara kwanjye si wowe ukumbuza cyangwa ukuntegeka, mfite impamvu zanjye


*John:* Umva Veronica uko ubikeka siko bimeze. Iyi myaka yose nayimaze ngufasha nirengagije ko uri umwana w’uwanyiciye mushiki wanjye, umwe rukumbi nagiraga. Ariko ubwo nahuraga nawe nagize impuhwe, niyemeza kukurinda no kukuba hafi. Wabaye inshingano zanjye kuva uwo munsi kandi ibyo nakoze byose byari ukukurinda no kurinda umubano wacu.


*Veronica:* None se kuki mbere hose utigeze umbwira ukuri koko?


*John:* Nangaga ko ibibaye ubu bibaho. Nari nzi ko ukimenya ukuri kose uzivumbura ukanyanga kandi sinabishakaga. Erega ufite imico ya so ndabibona


Ubu koko kwihisha ntibikwiye kurangira? Buri wese muri aka gakino yari afite amabanga, ndabona hageze ngo ibihishwe byose bijye ku mugaragaro


*Veronica:* John basi mbabarira umbwire ukuri. Kuki udashaka ko menya musaza wanjye?


*John:* Mu kuri musaza wawe impanuka yagize ntiyatewe na Celia, ni jye nayiteje. Icyo gihe nashakaga kwihorera ku muryango wawe nkuko nawe ubu wahagurukiye Celia.


*Veronica:* Nta bwireguro ufite. Washatse kwica musaza wanjye n’ubu uracyabishaka. John ibyacu birarangiye rwose ntuzongere no kunyegera.


*John:* Ariko Veronica ibi byose nabikoreye kukurinda


*Veronica:* Umva ntunyegere mbabarira


Nahise mpaguruka ndikubita ndagenda. Numvaga umujinya unyuzuye, agahinda no guhemukirwa. Ese ubundi John ni gute avuga ko yabikoreye kundinda?




Nageze iwanjye nsanga Clark ahagaze ku muryango wanjye. Ariko uyu ni ukuryoherwa gusa cyanga ashaka amakuru ahagije?


*Veronica:* Urakora iki hano se wowe?


*Clark:* Numvaga nshaka kuganira n’umuntu w’inshuti


*Veronica:* Nta nshuti ngira ubwo wayobye umuryango kandi simeze neza ntumbaze byinshi


Nahise ninjira mbona arankurikiye erega.
Nahise njya gushaka inzoga numvaga ari yo yamfasha iri joro.


Nazanye inzoga nasanga Clark ahagaze ku muryango adashaka kugenda.
*Veronica:* Umva Clark, ni ukunywa gusa waruha ugataha cyangwa ugahirima aho wicaye. Nta jambo nshaka kumva uvuga, ntunyegere ntunankoreho.


*_Ese Clark kwa Veronica nyuma yo gushimutwa kwa Amber ubu ni amahoro koko? Hagati aho Ryan amennye amabanga, Veronica yibye cash zose za Celia, John amenye ko Vero yamenye ukuri. Agace ka 75 ntuzagacikwe_*


Comments