logo

NEW TALENTS

Stories Group

WHAT IS FAMILY EPISODE 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Ruger abona akazi kwa Leya ataha yishimye. Kurundi ruhande Leya nawe yasigaye aseka.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Ruger atahane akanyamuneza kenshi  mbere yo kugera mu rugo abanza kunyura muri  Alimantato agura  agakeke n’utundi two kury dutandukanye maze abona gutaha . ageze mu rugo  abana  bamusanganira  ku muryango  baramuhobera.
Mally ati”: Dadi twaritugukumbuye.
Ruger ati” Nanjye nabakumbuye bana banjye.
.
Abana bafata ibyo yarazanye, Liana nawe aba aje muri saro areba Umugabo we yishimye  cyane maze    Ruger nawe aramusanganira ateze amaboko Liana amugwamo barahoberana  bahana aka bizoux.
Ruger ati” Honey byabaye nabashije kubikora.
Liana ati” Wabonye akazi gashya.
Ruger ati”Cyane.
.
Liana arishima maze Ruger ahita amuterura amushyira iya marere. Doa na Mally barabibona nabo bahita aza imbere ya papa wabo ngo nabo abatereure  nkuko abikoreye  mama wabo.
Ruger nabo arabaterura.
.
Ruger ati”Muri aka kanya rero tugiye guserebura.
Liana ati” Ndabona wazanye keke.
Ruger ati” Yego twishimire akazi gashya nabonye.
.
Liana ajya  kuzana plato ayishyiraho azana n’icyuma agihereza   Ruger.
Mally ati” Mama tugiye birthday yande??
Liana at” Cher  tugiye kwishimira akazi gashya papa wanyu yabonye.
Dona ati” Imana ishimwe yahaye akazi papa!
Ruger ati” Yego Imana ishimwe. Ngaho mwese muze dukatire rimwe.
.
Bose bafata ku cyuma maze  bakatana keke. Buri wese afata  arafata maze atangira kuyirya.
Dona ati” Iyi keke iraryoshye..
.
Liana na  Ruger bakarebana.
Liana ati”  ubu byose bigiye  gutangira kuba byiza.
Ruger ati”  Byose  bizagenda biba byiza gake gake.
Liana ati” Reka ntegure ameza turye abana baryame kare.
.
Liana ajya mu gikoni Ruger aza kumufasha bategura ameza.  Bararya basoje kurya Ruger ajya kuryamisha abana. Liana nawe aza mu cyumba cyabo asasa neza ntabwo yari yabonye akanya ko gusaa neza.
Ruger amaze kuryamisha abana aza mu cyumba asanga Liana arimo gusasa amufata mu nda amuturutse  inyuma.
Ruger ati” Ndagukunda cyane.
Liana ati” Ndabizi urukundo rwawe rubasha kungeraho rwose. Kandi nanjye ndagukunda.
.
Liana arahindukira barebana mu maso.
Ruger amuha amafaranga.
Liana ati” Aya mafaranga??
Ruger ati”Ejo uzajye muri saro. Ndaza no gushakisha vua ariya mafaranga wagujije onnette umwshyure birangire.
Liana ati” Ntakibazo cher!
.
Ruger  ajya kuruhande gukuramo imyenda , Liana aramureba ati” Nonese ako kazi wabonye kameze gate??
Ruger ati” Ni ahantu ngiye kuba nkuriye umutekano waho wose.
Liana ati” Woweee ndumva ari akazi keza.  Umushahara se??
Ruger ati” Ni 400k
Liana ati” Wawooo ayo mafaranga hari ikinini agiye guhindura.
Ruger ati” Cyane. Kandi noneho n’akazi narimfite nako ndagakomeza.
Liana ati” Niko bimeze se??
Ruger ati” Cyane.
Liana yumva akanyamuneza muri we kazamuka hose yumva ati” Bivuze ngo mu kwezi ugiye kuzajya winjiza 500K
Ruger ati” Yego.
.
Liana ati” Ubuzima bwacu bugiye guhinduka.  Natwe tubeho tube abantu. Kandi nanjye cher  vuba nizera ko nzabona akazi.
Ruger ati” Wowe ntugapanike igihe kizagera  ukabone.
Liana ati” Imana  idukomeze natwe  iduteze intambwe.  Natwe tube  umuryango ufatika ugaragara. Agasuzuguro gakurweho.
.
Bajya  mu buriri bararyama.
.
Umunsi ukurikiyeho Ruger ajya mu kazi ko kuri company uko bisanzwe agenda agemura  ama juice yabo ahategayjwe uwo munsi hose.  Asoje ako kazi saa  kumi nimwe  akavamo maze aza   gutangira ko kwa Leya. Ahagaze asanga Leya arahari.
Leya ati” Ruger ni karibu.
Ruger ati” Murakoze  ubu ngiye  gutangira akazi kanjye
.
Leya ati”Yego ariko banze uze hano.
.
Baza mu nzu Ruger abona amaze ateguyeho ibyo kurya byiza.
Leyaati”Ni karibu kumeza.
Ruger ati” Ibi se n’ibya ryari??
Leya araseka ati” Simbizi twebwe hano ntabwo turira kumsaha. Igihe umuntu akenereye kurya ararya
Ruger ati” twe rero ni ukurira ku masaha. 
Leya ati”  kurira kumasaha singombwa. Igihe umuntu aba akenereye kurya aba agomba kurya. Cyereka wenda igihe ibyo kurya biba bidahari. Ariko hano wanjye  birahari bihagije.  Rwose ujye urya uko ubishaka.
Ruger araseka
Leya ati” Ko ubiseka.
.
Ruger ati” Ntakibazo.
Leya ati” Maze nagutegereje ngo dusangire.
Ruger ati” Njyewe se kandi??
Leya ati” Yego. Rega kenshi hano  mba ndi njyenyine kumeza. Iyo mbonye rero umuntu twasangira mba ngize amahirwe akomeye kuko nibwo mbasha kurya neza.  Ahubwo uzajya  unsangiza kenshi .
.
Ruger arabyumva, ntiyasubiza.
Leya aramureba ati” Ko ucecetse urahakanye uremeye??
Ruger ati” Guhirira na Mabuja kumeza igihe kinini ntabwo aba ari ibintu byoroshye.
Leya ati” Iryo zina rya Mubuja rikureho niba ariryo  ribangamye.
Ruger araseka.
.
Bakomez akurya baganira.   
Ruger ati’ Ese  yakunda ko muba mumpaye avance kumushara ko hari utubazo nshaka gukemura??
Leya ati” Ibyo sikibazo.
.
Amafaranga yaramuhaye,  Ruger  nawe aza kuyaha  Liana ngo agende yishyure amafaranga ya Onnette yariyagujije agiye kuvugurura intebe. Liana nawe amafaranga yahise ajya  kuyishyura Onnette  birarangira.
.
Ruger akomeza akazi ke, iminsi irashra indi iratambuka. Sasa  kubera akazi kenshi Ruger  yatangiye kujya abura umwanya  uhagje  wo kubana n’umuryango we.  Bitangira kujya bibangamira Liana ariko ntabitindeho cyane kubera ko yarazi akazi ku mugabo uko kameze.
N’igihe Ruger yabaga atashye , yatahanaga umunaniro ukabije cyane agahita aryama. Kandi akanazinduka agenda. Abana batangira kujya bakumbura papa wabo. Liana nawe nuko akajya akumbura Umugabo.
.
Ibihe bikomeza kwisunika. Akazu gato babagamo bakavamo bajya gukodesha inzu nini igaragara.  Ubuzima bugenda buhinduka  gake gake. Gusa niko Ruger akazi karushagaho kumutwara  cyane.
.
Liana yakenera  umugabo ko bakora sex, Ruger agataha yananiwe  ntibibe bishobotse ko byabaho..
.
Ruger ari  mu kazi kwa  Leya   ,  Liana aramuhamagara kuri telephone , Ruger aramufata baravugana.
Liana ati” Cher umeze ute??
Ruge ati” Meze neza rukundo rwanjye.
Liana ati” Cher  uyu munsi nizere  ko uri butahe??
Ruger ati”Yego ndataha.
Liana ati” Bea nukuri ndagukumbuye cyane. Basi wihangane utahe kare gato kumasaha wajyaga utahiraho uyu munsi. Basi ugera hano saa  tanu.
Ruger ati” Ndaza  kugerageza bea
Liana ati” Ndawizeye kandi wumve   ko  nkutegereje.
Ruger ati” Ntugire ikibazo I promise.
Liana ati” Sawa bea ngaho wiyiteho.
.
Liana   arumva yatse  cyane afite ubushake bwinshi bwo kuza kubonaa n’Umugabo we. Umubiri we wose urimo kwaka.  
Yarategereje ntiyaryama ari nako areba  ku  isaha buri kanya. Agiye kumva yumva  Ruger aratashye   arishima muri we  cyane . n’ubushake muri we muri we yumva burushijeho kuba bwinshi cyane kubera icyo azi kigiye kuba.
.
Ruger  araza amusanga mu cyumba asanga Liana yambaye  ubusa, Liana ahita amuhobera  cyane barasomana.
Liana ati”Narinkumbuye cyane bea ntiwabyumva.
Ruger ati”Nanjye narinkumbuye  cyane.
.
Liana  yahiye cyane  ati’ Urakoze kunzira cher  umugore wawe  yaragukeneye cyane.
 Ruger aramufata  ati” Urihangana  chou!
Liana arikanga.
Ruger ati”   Nzi neza icyo ushaka ariko ndananiwe  cyane  kuburyo bitaba. Kandi ndizera ko unyumva neza.
Liana biramubabaza ariko arabyumva.
Ruger ati” Bea nizere ko  ntakubabaje kandi nkubwije ukuri sinshaka ko bigenda nabi.
Liana acka  intege ati” Ntakibazo  niba unaniwe kandi ndakumvise. Ahubwo ngwino uryame uruhuke.
.
Ruger ariyambura maze ajya mu  buriri araryama.  Aryama ateye Liana  Umugongo. Liana aramurebaaa, ategereza ko ari bunahindukire akamupfumbata araheba. Liana abura  ibitotsi arara intekerezo ze  ziri kure  cyane.
.
Udacikwa na Episode 6

Comments