logo

NEW TALENTS

Stories Group

UKURI KWIHISHE - Part 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UKURI KWIHISHE - Part 1
Ubwo yari kumwe na bagenzi be, Kimonyo ntabwo yiyumvishaga yuko bishoboka ibintu yari amaze kubwirwa
Ntabwo biba byoroshye kuba wari ufunzwe waranakatiwe imyaka 25 maze ukumva nyuma y’imyaka 5 gusa ngo urafunguwe uhawe imbabazi.
Yarabitekerezaga akumva ntabwo ari kubyakira neza gusa nanone byari ukuri koko yari afunguwe ku mbabazi zatanzwe n’umukuru w’igihugu.
Nyamara nanone mu mutwe we hakomezaga kuzamo byinshi akibaza ntabashe kubibonera igisubizo kirambye, burya imyaka itanu utari kumwe n’abawe cyangwa na sosiyete biba bisaba nanone igihe ngo ubashe kongera kumenyera ibyaho byose kandi neza

Iryo joro yaraye atekereza byinshi mu mutwe we, arara yibaza byinshi ku mugore we n’abana be ariko ntacyo icya ngombwa ni uko isheni yari icitse kandi akaba agiye kongera gutangira no gusubukura ubuzima.

Bukeye yabyutse kare azinga utwe neza ubundi imiryango ya gereza irakingurwa, Kimonyo asohoka yemye kandi atuje rwose nk’umuntu wese uciye ishene
Ageze hanze ya gereza yahasanze inshuti ze magara eshatu, zari zaje kumwakira.
Abo nta bandi yari mukuru we Gatare, umuturanyi we Gasana ndetse na Sikubwabo bakunze kwita Gacupa kubera adashobora kurirara

Yarababonye bahita baza bamusanga baramuhobera cyane, bishimye kandi rwose bigaragara
Gatare: zana ngutwaze mwana nubundi nahoze ngutwaza na kera uri uruswende. Ariko se man iyo bakurekeramo ko mbona ari bwo wari utangiye kubyibuha?
Kimonyo: nubundi barambwiye ngo ningera hanze nkabona Gatare ari we uje kunyakira mpite nigarukira. 
Barabisetse ubundi ahita agera no kuri Gasana
Gasana: man nari nkumbuye gukina nawe billard ubundi nkagutsinda inzoga zikanyica nazihaga nkazihera gacupa.
Kimonyo: ubu noneho ubumenyi mfite ni bwinshi ntuzongera kuntsinda ntabwo bishoboka rwose. Uranzi ariko we? Ubu mvuye muri universite national mwana. Ariko se ko mbona mwashaje bite? Uzi ko Gacupa yazanye uruhara men?
Gacupa yahise akora mu mutwe we ngo yumve ko rwaje koko
Gacupa: wa muswa we uracyasererezanya nka kera burya? None se kuki udasohotse wambaye uniform ngo ujye untizaho nanjye ntsape bro?
Bahise bose uko ari bane bafatana urunana ubundi berekeza aho Gasana yari yaparitse imodoka ye, dore ko asigaye yaragafashe ugereranyije na mbere Kimonyo atarafungwa
Kimonyo ariko bageze ku modoka azunguza umutwe arabareba
Kimonyo: nari nzi ko basi na we yaje mwamusize mu modoka
Amarira yenze gushaka ku matama ariko ariyumanganya nk’umuntu w’umusaza
Gasana: umva bro, jya uva ku b’isi kuko burya si beza na gato man. Wowe tuza upfushe tu. Icya ngombwa ni uko isheni icitse ibindi bizaza nyuma
Kimonyo: wenda kunsura nabireke ariko nanamenya ko nafunguwe kweri ntiyaje kunyakira koko? Cyangwa ahubwo…

Bagenzi be ntabwo bashakaga yuko ibitekerezo bimubana byinshi mu mutwe nuko bashaka uburyo bahindura ikiganiro
Gacupa: akira banza usome ndabizi wari ugakumbuye
Kimonyo: iyi ituruka hehe ko ari ubwa mbere nyibonye?
Gatare: umva uyu muswa ntabwo azi ko mu Rwanda basigaye benga agahiye ka fresh. Man iyo ni made in Rwanda ariko wagirango neza neza ni kakandi batekeraga mu kabande iwanyu
Kimonyo yasomyeho arikunkumura
Kimonyo: mwana iyi si kanyanga basutsemo bakabeshya ko ari liquor koko?
Gasana: nkiyibona nanjye ni ko nabitekereje ariko wapi rwose ni umwimerere muzima pee. Uri kumva kameze gate se bro?
Kimonyo: ahubwo se ko mushaka kunyicisha inzoga murakeka nariye?
Gasana: none se urabona turi kugana hehe? Tugiye kubanza kukondora ubundi wumve uko nyagasani agira neza. Ahubwo se we, ubu ntabwo bakumennye umwoyo ngo ko muri gereza bimeze nabi
Kimonyo: sha uwari kwibeshya akanankoraho nari kuyivuna burundu. Jyewe ntawigeze ankoraho na gato rwose ndi muryerye. Urabona se ngenda nabi
Gasana: ubu se ntukumbuye koko kwitera umuntu cyangwa wajyaga ukarasa?
Kimonyo: ese man uzi ko ubyiruye? Ese amakuru y’abana bagera ku ki? Ubushize baraje na nyina kunsura mbona nudakangara hakiri kare baramukubyariza mu rugo uriya mukobwa 
Gasana: umva nanjye nsigaye mureba nkagira ubwoba pee. Ari gukabya kuba inkumi kandi noneho imyambarire yabo na yo ishobora gushotora benshi pee. Umukobwa uba ari mu rugo ukabona asohotse yambaye ka mucikopa n’isengeri niyo haba hari abantu se, narahannye nararushye

Gatare: erega murabarenganya umuntu agendera ku byo abona natwe mu gihe cyacu se ntimuzi ko twambaraga twigana abagezweho mu bindi bihugu cyane cyane ku babashaga kureba za televiziyo. Uribuka za bandana mu mutwe cyangwa ku kuboko? Kandi se shahu nyine ko ntacyo wabihinduraho tugomba kubyakira nyine. Ariko nk’ababyeyi tuba tugomba gushyiraho akacu maze tukagerageza guhana no gutesha. Ubwo rero Imana ijye idufasha ikore ibyatunaniye ntakundi.
Gacupa: ese ubundi ko mwahinduye ikiganiro kandi Kimonyo atarasubiza niba akumbuye cyangwa tumenye ko yabaye inkone byarangiye?

Kimonyo yazunguje umutwe 
Kimonyo: sha ibyo byihorere uririra nyina ni umubuze vuba. Ibyo bintu sinzi niba binabaho rwose pee. Ubu ntakubeshye rwose sinzi uko nabisobanura cyangwa se nabivuga ariko ntabwo ibyo biri mu bimpangayikishije. Ikibazo mfite ni kimwe kandi mwese ntawe ufite igisubizo cyacyo
Gasana: ushaka kuvuga se ko ikibazo ufite ari inzara? Humura tugezeyo aho dufatira icyokurya no kunywa ubundi wirwaneho musaza.

Bavuye mu modoka maze berekeza mu kabari gafite na resto ubundi baricara batanga commande yo kurya no kunywa maze bakomeza gusangira ari na ko baganira. Gusa buri mwanya Kimonyo yanyuzagamo akimyoza ubundi akazunguza umutwe ubona rwose hari ibyo atiyumvisha neza mu mutwe we. 
Yageze aho arambika ikanya hasi ubundi yishima mu mutwe arushaho kwimyoza maze amarira amuzenga mu maso
Gasana: umva bro ndabizi ko uri kwibaza ku mugore wawe, ndabizi ko uri kwibaza ku buryo wafunzwemo ariko ibyo ba ubishyize ku ruhande maze ufate ifunguro unyinywere dore wari ubikumbuye. Sibyo?
Kimonyo: mba nibutse man nkumva agahinda n’umujinya biraje. Ikibazo noneho kindi mfite buriya ntabwo mukizi mwebwe. N’ubundi ntabwo nagizwe umwere ku cyaha bandeze ahubwo nahawe imbabazi bivuzeko icyaha nafunzwe nzira n’ubundi kikindiho. Ibaze noneho kuba umugore nishakiye maze imyaka itanu yose muri gereza atarangeraho, nanafungurwa koko ntaze kundeba. Ese ubundi ko mutambwiza ukuri, aracyaba iwanjye cyangwa yaragiye? Ese aracyanderera abana neza? Ubu se ntawundi mwana yababyariyemo koko?

Ibyo byose yabyibazaga bagenzi be bamukomeza ngo yihangane, bakamukomanga ku rutugu buhoro buhoro, 
Gatare: umva mwana, wihangayikishwa n’ibyo ahubwo igikwiye kuguhangayikisha ni uburyo uzatangira ubuzima ubundi ukiteza imbere naho ibyo mu myaka itanu ishize byihorere ntacyo byakumarira
Kimonyo: buriya rero hari byinshi mutazi ndetse n’abanshinje n’abaciye urubanza batari bazi, ariko ubwo mbashije kujya hanze ubu ni cyo gihe ngo ukuri ngushyire ahagaragara kandi rwose noneho bagenzi banjye muri gereza banyigishije byinshi kandi nshobora kuzajuririra icyemezo cy’urukiko ukuri kukajya ahabona. Gusa mumbwire niba umugore ahari cyangwa adahari

*Ese uyu mugore bite? Ahuriye hehe se no gufungwa kwe? Uku kuri se koko kuzamenyekana? Agace ka 2 ntuzagacikwe*

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.