Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
.
[ niba ugira impuhwe ndakwiginze fasha uyu muntu.
.
Imanzi Egide Niyonsenga
yaranyandikiye ati:"
Nakoze impanuka mu mwaka ushize mvunika akaguru nakaboko mvurwa akaguru gusa akaboko Kari katarakira? Gusa ikibazo mfite Niki: Docter yambwiyeko mukwezi gutaha nzakorerwa operation Kandi mituwere yanjye yararanjyiye ntamafaranga mfite yogutanga nifuzaga ko bishobotse wamfasha uko ushoboye.
.
ndakwiginze niba ufite umutima ufasha mureke tumufashe n'ukuri. Niba bikurimo wanyuza ifashanyo yawe kuri izi nimero.
0781935617. ]
.
duheruka Natasha ari gutibika ubwo yaramaze kubona abasore batatu xyz. Ese aba basore haricyo batwara natasha? Ese kuki natasha ahunze?
.
Inkuru ya Navio kki dable le. Ndabiginze niba twifitemo urukundo dufasha uriya mugenzi wacu. Mbahaye ikaze.
.
X yahise yegera z aramubwira ati:" ibyo mbonye nawe urabibonye?"
Z ati:" nange ndacyabyibazaho niba ari ukuri."
Y ati:" natasha yarageze aha ariko ahise abura na none."
X ati:" ese yaba abagendamo batabizi?"
Z ati:" mutuze ubwo nabyo turabivuga."
.
sasa bidatinze Jado na jack ndetse na abaminisitiri barabegereye Jado ati:" basore amazina yanyu ni ayahe?"
Z ubanza ariwe mukuru aramusubiza ati:" twite x,y,z."
Jado ati:" x,y,z?"
Z ati:" yego."
Jado ati:" ngaho mutubwire natasha twamufata gute?"
Z ati:" mu twizere twe dufite imbaraga nki za natasha. Twamufate ndetse tubanje ku mubereka."
Jado ati:" mwabikora mute?"
Z ati:" igitangaje Natasha abagenda mo , ababamo ndetse nibyo mukora byose cyangwa ibyo muteganya abimenya mukibipanga."
Mike waruri aho hafi atagira kugira ubwoba ngo akebuke arebe Natasha bazanye, aramubura. Nawe ahita ava aho asubira inyuma."
Jado we ati:" bishoboka bite? Wanyereka ako kaginga ngo ni natasha nkagaca umutwe?"
.
.
sasa kurundi ruhande mike yaje kureba natasha asanga yambariye urugamba ati:" bite se ko wambaye iyo myenda?"
Natasha ati:" bariya basore ndabazi. Ndetse bafite imbaranga nkizange rero hari aho ngomba kujya."
Mike ati:" aho twajyana niba ntakibazo."
Natasha ati:" niba bikurimo ntakibazo."
Mike ati:" nange nditeguye twagenda."
sasa natasha amufata ukuboko bahita batumbagira."
.
.
sasa tugaruke ahari umwami na x,y,z. Umwami aracyafite amatsiko y'ukuntu bafata Natasha,
X ati:" mube mutuje gato hari ikemenyetso numvise cyuko agiye guca hano."
bose baratuza amaso bayahanga ikirere.
haciyemo akanya kanini bakireba mukirere Jado agiye kuvuga baramucecekesha mukanya nkako guhumbya bibonera natasha arikumwe nundi batazi mukirere batambuka bagenda. Bidatinze X,y,z bakuramo inkota nabo baratumbagira barakurikira."
mu kirere mike ati:" bisa nkaho dukurikiwe dukore iki?"
Natasha ati:" wowe tuza ureke kwibaza byinshi maze ubindekere nzi icyo nkwiye gukora."
Mike ati:" bari hafi kutwegera."
.
kumbe kuruhande rwaba x,y,z nabo bari kumufuduko udasanzwe bakurikiye. X ati:" ntibisanzwe natasha kuki ari kugenda gacye kandi aziko twamukurikiye?"
z ati:" namwe mugabaye umuvuduko byashoboka ko ari agatego."
.
sasa Natasha we ati:" maji ni ibasha gukotorora indi maji. Bisabako umwe abari usanze agakoresha ubwenge bwa muntu niwe utsinda kuko ukoresha maji gusa ntabasha gukotorora undi kuko nawe aba ayifite. Uzi icyo giye gukora giye kugusigira njye pirate abe ariwe ukujyana aho tugiye njye giye kureba uburyo mangana naba."
Mike ati:" urabikora utese?"
yumva natasha ntasubije ubwo amenya ko yagiye."
.
.
Sasa tugaruke ibwami, abaminisitire n'umwami bateraniye mu nama yihutira.
Innocent ati:" nyagasani, natasha atugenda mo akatuba mo. Siko bavuze?"
Jado ati:" none uragirango bigende gute?"
Innocent ati:" reka dukore ibarura ubwo natasha agiye ntawe uri aha ibwa umusivire udakwiye kuva aha ibwami nitumubura araba ariwe natasha."
Jado ati:" icyo gitekerezo ni kizima koko. Mubikore vuba ahubwo."
.
.
sasa kurundi ruhande mike akiri mukirere yamenye ko arikumwe na Natasha wapirate kuvuga yatuje yabiretse arakebukuka areba inyuma. Abona xyz baracyamukurikiye akiri aho yumvise hari ikimushika mukanya nkako guhumbya yibona mu ishyamba asanga natasha aramutegereje.
Mike ati:" n'ibiki bibaye?"
Natasha ati:" twe banyabo twibereye aha bo bakurikiranye bafeke."
Mike ati:" tugiye he?"
Natasha ati:" hari aho tugiye wowe nkurikira."
Mike ati:" rero twogere tuguruke."
Natasha ati:" oya nogeye nkakoresha imbaraga bahita bamenyako bariya bakurikiye ari aba feke. Ubu turagenda kandi dukore nkabantu basanzwe.
.
.
sasa kurundi ruhande x yitegereje abo bakurikiye ati:" natasha kuki ntakintu ari gukora?"
Z ati:" bureka nkwereke .
afata umwambi yitonze apima natasha arekura imyambi ibiri icyarimwe arayimuhamya akimuhamya bimwe bya feke bihita bimanuka hasi, xyz nabo baramanuka bakigera hasi basanga barashe ibyatsi.
z ati:" yihinduranyije."
y ati:" ariko uko bimeze kose aracyari muriri shyamba."
x ati:" kuki tutabahiga?"
Z ati:" mureke ahubwo tubikore.
.
sasa batagiye guhiga mu ishyamba bakomeza begera imbere. Natasha na Mike bo baje hamwe umuryango wa james uba.
uko bakahageze Mike abona Angela ati:" ntibishoboka, bishoboka bite ko angela yapfuye akaba ari hano Kandi umurambo we ukiri ibwami ariho na wusize?"
Natasha ati:" uwa pfuye ni uwafeke."
Mike ati:" biratangaje. Byose ni wowe wabikoze."
akiri aho Kamari aba abagezeho ati:" bite kuri aha Natasha?"
Natasha ati:" ndakurikiwe kandi nkurikiwe naba fite imbaraga nk'izange."
Kamari ati:" uyu ninde?"
Natasha ati:" umwana wa Innocent."
kamari ati:" abo bagukurikiye bavuye he ?"
Natasha ati:" i bwami."
bidatinze umuryango wose waraje batagira kuganira bakiri aho xyz bagera aho bari.
.
.
kumbe kurundi ruhande ibwami Abaminisitiri bakoze ibarura ryihuta bidatinze bazana raporo ku mwami.
Innocent ati:" abatari aha ibwami kandi batemerewe gusohoka ni Uwera wa mukobwa wazanywe na Jack ndetse n'uruhungu rwange Mike?"
Jado ati:" uwera? Ubwo niwe natasha. N'ubundi uriya mukobwa sinamwizeraga kuva na kera. Ndetse nashatse kumufata ubwo nahamagaye izina natasha akikanga. Naragaruka mumufate."
.
.
sasa kurundi ruhande X,Y,Z bageze aho umuryango wa james wose uri bakuramo inkota, Peter na natasha nabo barahaguruka bazikura mo ubundi biha ikibuga................
......................
................................loading episode....38
.
ese hagati yaba X,Y,Z na Peter na Natasha ni bande batsinda abandi?
Uwera aravumbuwe arasubira ibwami ate?
utuzacikwa ni ikurikira ariko ndabiginze mureke dufashe mugenze wacu ubabaye.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::::|
Comments