Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twasize Veronica na John bari kwa Carmen aho yari amaze kubabwira ko azi uburyo bakoresha bakinjirira umuryango wa Celia neza.
Namwitegereje mu maso. Mu kuri yari amaze kuvuga ibyo nifuza. Kugira ngo ngere ku ntego yanjye ngomba kwinjira mu muryango wabo.
*John:* Aho ushaka kuvuga iki ubwo?
*Carmen:* Brad, umwe mu bahungu ba Celia aroroshye kumufatisha kuko akunda abakobwa byasaze kandi ntawe baba bafitanye ubushuti bukomeye. Rero kumunyuraho ngo ugere muri uriya muryango biroroshye cyane.
*Veronica:* Harya Brad ni wa wundi w’inzobe ufite amaso meza?
Uyu yari anafite impanga ye, Brandy kandi rwose ntibasaga na gato nubwo ari impanga. Na mushiki wabo bavukiye rimwe ari batatu witwa Britanny. Na mukuru wabo Fernando ariko we afite umugore ni na we ukora mu bucuruzi bwa nyina.
Ubusanzwe ubarebye ni abantu bashyize hamwe ariko nzi neza ko nzabasha kubinjiramo nitonze. Kubana na Celia bisaba kuba uhuje imico na we rwose, kandi abana be nta kuntu baba batameze nka we.
*Carmen:* Yego ni umusore ufite igihagararo cyiza. Kandi ni we wageraho byoroshye kuko Brady ahorana na nyina kandi urabizi Fernando arubatse, ntabwo kubageraho bo byoroshye.
*Veronica:* Ese ubundi ko numva byose wabipanze ku murongo ucyeka ko nkeneye ubufasha bwawe cyangwa inkunga yawe?
*Carmen:* Brad akunda siporo kenshi akunze kujya muri gym ku rya gatanu, niba ushaka uko wahura na we, aho ni ahantu heza ho guhurira.
Nitegereje John mbona ameze nk’aho atari gushira amakenga uwo mukecuru. Nanjye nibajije uko nzahura na Brad bizwi n’undi muntu nkumva ibyari ibanga bizaba bigiye ku karubanda. Nubwo yambwiye ko Celia yangwa na bose, ariko sinahita nizera umuntu duhuye bwa mbere ngo menye ko tuzashobokana cyangwa ibye bizangeza ku ntego yanjye.
*Veronica:* John ngwino tugende nta mwanya wo kwangiza hano mfite
*Carmen:* Angela, umenye ko ugiye mu isenga y’intare, kandi Celia ugiye kwishoraho umenye ko na we atoroshye.
*Veronica:* Ibyo ngiyemo ndabizi. Uriya mugore yangije ubuzima bwanjye nanjye nzashirwa nangije ubwe. Ntazi icyo nshoboye. Kandi ikindi nawe uzongera kunyita Angela nzagusyonyora. Urumva neza.
*Carmen:* Ukuntu nyoko yitondaga ntiyari kubyara imbabura nkawe. Nako nawe si wowe ni isi yaguhinduye.
Natekereje kumubaza ibyo azi byose ku muryango wanjye ariko mpitamo guceceka nkabiharira undi munsi. Numvaga ntashaka kumuguma iruhande kuko sinari nzi ibyo agamije cyangwa yifuza mu kuri.
*John:* Nizere neza ko uzi gucunga ururimi rwawe. Umenye ko ugomba kuba uri muzima ngo ugere ku ntego zawe zose.
Nasohotse kwa Carmen nongera kwitegereza ahahoze ari iwacu. Nibutse ko data yamaraga umunsi wose ari gushaka ibizatunga urugo naho mama akirirwa andera. Ijoro rimwe nyamara ubwo yari maze kundyamisha ni bwo byose byahindutse, ibyari ibyishimo bihinduka kwigunga no kubabazwa bikomeye.
Ibitekerezo nabikuwemo n’ikiganza cya John cyankorakoye mu mugongo
*John:* Bite ko mbona utari hafi hano ugeze hehe?
*Veronica:* Yewe tuve hano n’ubundi si ho nzahera nihorera
*John:* Humura bizakunda kandi bizagenda neza cyane. Ibyo bakoze bazabyishyura byose
Nikije umutima nuko twerekeza ku modoka, tugana aho ncumbitse. Gusa nagombaga kuganira birambuye na John ibyerekeye uriya mukecuru Carmen.
Twinjiye mu nzu nuko dutangira kuganira.
*John:* Mbwira vuba mfitanye inama n’abaterankunga mu kanya ndi kwihuta
*Veronica:* Nawe rwose. Abo bacuruzi b’urumogi se ntibakurindira iminota mike
*John:* Ngaho mwbira ntacyo. Bimeze bite se?
*Veronica:* Uriya mukecuru nshaka ko umucungira hafi. Simwizeye na gato rwose ashobora kubwira byose Celia kuko uko namubonye sinzi
*John:* ndaza gukora ubushakashatsi kuri we n’ahahise he, wowe ntugire ikibazo ibyo bindekere nzabyimenyera rwose.
*Veronica:* Ni byo koko ashobora kuba adakunda Celia ariko nanone akaba atakihangana abonye ndi kurimbura umuryango wose mpereye ruhande.
John yikije umutima, azenguruka muri salon afashe mu mifuka byerekana gutekereza cyane bidasanzwe, numva nanjye ndahangayitse kuko ubusanzwe John yoroshya ubuzima
*John:* Ntacyo ndabishinga umwe mu basore banjye witwa Leon, azabyitaho amakuru yose azayaduha.
Yanyitegereje mu maso, nk’ushaka gusoma intekerezo zanjye. Gusa ubu sinari ndi gutekereza ahubwo nari mpangayitse. Mu kuri twagombaga gucungira hafi Carmen ngo atatuvamo cyangwa akatwicira gahunda.
Gusa nakomeje kwibaza ukuntu uyu mugore anzi akanamenya ibyerekeye umuryango wanjye byose, ibi ni byo byambereye ihurizo rikomeye. Gusa ngomba gukora uko nshoboye kose nkamenya neza uyu muntu.
Icya ngombwa ni uko gahunda yanjye yihutirwa yari uguhura na Brad kandi nari namaze gupanga neza uburyo biri bugende ku buryo ndi buhure na we. Uretse kuba umusore w’ibigango kubera siporo, ibyatumaga abakobwa bamwirukaho, jyewe icyari kindaje ishinga ni ukumugeraho kandi akankunda, atazi gahunda zanjye mfite.
Ijoro rimwe ubwo nari maze gukora meditation, najimije amatara nuko ndebye imbere y’inzu hakurya mbona amatara y’imodoka. Narebye ku isaha nsanga ni saa sita mu gicuku.
Imodoka iparitse imbere ya wa mugore nanga urunuka, mu masaha y’igicuku? Nahisemo gucunga neza ibiri kuba byose ngo nongere amakuru ku yo nari mfite
Celia yasohotse mu nzu, yinjira muri ya modoka. Uyu mukecuru se w’akagome na we ashobora kuba afite ihabara ry’umugabo? Nategereje kubona umuntu utwaye ya modoka ariko nyuma y’akanya gato Celia yarasohotse ya modoka ihita igenda, gusa sinabashije kubona uwari ayitwaye.
Nariruhukije nsubira mu nzu gusa simbabeshye nakomeje gutekereza ku byo maze kubona, numvaga hari ikintu kindi kibyihishe inyuma, kandi numvaga ngomba kukimenya neza.
Bukeye narabyutse ntegura ikawa. Nari nkeneye ka caffeine ngo nitegure neza kuza guhura na Brad, amaraso atembera neza. Sinari kubasha kwihorera neza ntazi neza uyu muryango, ni yo mpamvu nemeye gukora uko nshoboye ngo mpure na Brad.
Ku bwo gufashwa na John nari nzi neza gahunda zose za Brad. Yabyukaga saa moya akoga, agafata ibya mu gitondo mu ma saa mbili. Kenshi atongana na nyina kuko ntibajya bahuza. Ava mu rugo saa mbili n’igice agiye muri siporo.
Namaze kunywa ikawa yanjye, nuko ndambara isaha natekerezaga zigeze, ni ukuvuga izo Brad agira muri siporo, aragenda nanjye ndamukurikira, kuko nari namaramaje.
Ubwo yaragiye aparika imodoka ajya gukora umubiri. Umwe mu bo twari dufitanye gahunda, Leon, yaragiye ngo akomeze akurikirane gahunda ze zose
Nari nkiri mu modoka ntegereje ko Brad asohoka muri salle ya siporo nibwo telefoni yanjye yasonnye.
*_Uyu se ni nde umuhamagaye kandi yifitiye gahunda arimo? Ese ubundi ubu biri bumuhire cyangwa birapfa? Agace ka 5 ntuzagacikwe_*
Comments