Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dukomezanye na Veronica_*
Nari maze kubona intwaro nyazo zimfasha gushyira hasi umuryango wa Celia. Ibyabaye byose ubundi byari ukwinjira mu mukino, ubu navuga ko ari bwo agakino gatangiye. Ubu noneho ngomba gushoza urugamba rweruye ngahangana na Celia nta gukebakeba kandi uzashaka kwitambika wese azashyirwa ku ruhande nta bintu byinshi.
Ubu mu masaha make amafaranga yose ari kuri konti za Celia mu Busuwisi aravaho ajye kuri konti nafunguje. Biratuma acyeka ko Owen ari we ubiri inyuma ubundi ajye kumuhiga. Nzaba na we mwihoreyeho ntamukozeho kuko na we yaremeye agambanira data ibyari ibye abishyira mu maboko ya Celia. Namurangiza mufate video ubundi nanjye nyoherereze ubushinjacyaha, babe bamubitse.
Nari ndi gutekereza kuri ibyo ni bwo nabonye Wellars aje iwanjye nuko ndamusanganira muha karibu
*Veronica:* Ni amahoro se?
*Wellars:* Iteka nibaza igituma uba wenyine mu nzu ingana gutya. Ntunagira inhsuti zigusura koko mu minsi mikuru?
*Veronica:* Niba uzanywe no kubaza ibitakureba nakugira inama yo kumvira mu rugo.
*Wellars:* Ntabwo nashakaga kukurakaza. Ikinzanye ni ibyerekeye urupfu rwa Britanny
*Veronica:* Wahora n’iki ko yapfuye akiri muto
*Wellars:* Yego kandi urupfu rw’amayobera. Ubu rero nubuye ikirego nshaka kumenya neza urupfu rwe. Ese nta makuru wampa?
*Veronica:* Yewe yapfuye maze iminsi mike ngeze ino ntabwo nari muzi bihagije, nta makuru nabona
*Wellars:* Basaza be bampaye agakufu yapfuye yambaye nshobora kukifashisha ubu mu iperereza
*Veronica:* Nubundi ntiwatangirira ku busa wenda na ko kazakugeza ku bindi. Gusa sinzi impamvu uri kumbwira ibyo byose
*Wellars:* Nagirango niba hari amakuru na make wagira kuri Britanny uyampe, nta kindi. Niba ntayo reka ngende ubwo nugira icyo umenya uzambwire.
Yaragiye nanjye nitegura kujya kureba Leon kuko yagombaga kumbwira byinshi kuri John, na musaza wanjye.
Ntaragenda ni bwo nahise mbona Brad aza iwanjye ari kwambuka umuhanda ndahagarara ngo numve ikimugenza.
*Brad:* Wiriwe Veronica. Ko wabuze?
*Veronica:* Sha iyi minsi mfite akazi kenshi sindi kuboneka
*Brad:* Harya uri gutabara isi?
*Veronica:* reka ngende ndi kwihuta, nishimiye kukubona
*Brad:* None se uwakubaza ikibazo. Clark ko ubizi afite umugore, ubwo umushakaho iki?
*Veronica:* None ibyo bikurebaho iki? Nta cyabaye rero tuza wishime gusa kinabaye ntabwo byaba bikureba kuko nturi fiyanse wanjye urabizi
Nahise natsa imodoka ndagenda ngera ahantu Leon afungiye Amber.
*Veronica:* Amber ari hehe?
*Leon:* Ari muri cave hasi.
*Veronica:* Nshaka ko umurekura. Ubanza isomo ryarumvikanye noneho. Noneho tuvuge ku bya Sebastian ahubwo.
*Leon:* Mu kuri John yansabye kureba Sebastian ariko sinabashije kumubona. Ashobora kuba yarahinduye amazina cyangwa se yarapfuye.
*Veronica:* Icyo nshaka kumenya ni aho John ahurira na musaza wanjye
*Leon:* John afite aho ahuriye n’umuryango wawe erega, mu buryo buziguye. Yahoze akorana na so, nuko rimwe so ashwana na we nuko atega imodoka ya John hapfiramo mushiki wa John. Umunsi uraswa burya John yari yaragiye kunamira mushiki we. Nyuma rero yamenye ko musaza wawe ariho ashaka kuba yamwikiza, ariko undi ararusimbuka hagwamo umugore we.
*Veronica:* None ushaka kumbwira ko John ari we watwitse inzu yacu?
Mu gihe navuganaga na Leon, aho Amber afungiye munsi yacu yakomeje gusakuza asaba ngo tumukingurire
*Veronica:* Mbabarira ubanze umucecekeshe ari kuntesha umutwe
*Leon:* Reka mbyiteho ndaje.
Yahise apfuka mu maso afata imbunda aragenda. Mu kanya gato rwa rusaku sinongeye kurwumva ahubwo nahise numva isasu. Nikanze Leon arashe Amber ako kanya negera idirishya ngo ndunguruke ndebe ikibaye. Nahise numva umuntu anturutse inyuma
*Amber:* Utuje, witonze hindukira. Sinitaye kuwo uri we ariko ikosa rito ndahita nkubarura umutwe
Nahise numva ijuru ringuyeho, sinibaza uburyo Amber yaba ashoboye gucika Leon rwose. Ibi ni iki koko?
Nahise nikorera amaboko nuko ubwo nari ngiye guhindukira ngo ndebe ko naza kwirwana ho nahise numva urusaku inyuma yanjye mpindukiye mbona Amber ari hasi, Leon ari hejuru ye n’icupa mu ntoki. Amber yari yakomeretse bikabije ku rutugu, icupa ryamumenekeyeho.
*Veronica:* Ese ubu koko agucitse ate ku buryo anakwambura imbunda? Ubu iyo ataguhusha ntituba dupfuye twese koko?
*Leon:* Ninjiye yikinze ku gikuta ahita ansingira naho imbunda yo ntiyandashe twayirwaniye ndi hasi irirasa ahita ayifata ariruka.
*Veronica:* Nizere ko atamenye kuko aramutse yamenye ntabwo wankira
*Leon:* Mbwira mpite murangiza dore yaguye igihumure gusa
*Veronica:* Oya musinzirize ubundi ujye kumujugunya kwa Celia.
*Leon:* Mabuja unyihanganire
*Veronica:* Ngaho dukomeze ikiganiro. Mbwira niba John ari we wanyiciye ababyeyi
*Leon:* Oya si we, iwanyu bishwe na Celia na Victor.
Numvise muri jye nanze John bidasubirwaho, nifuzaga kumva John ubwe anyibwirira ibya musaza wanjye kuko ashobora kuba azi neza aho aherereye.
Nahise njya mu modoka nerekeza kwa John
*_Dusubire kuri Celia_*
Amasaha yakomeje kwicuma nanjye nkomeza kwifungirana mu biro ntegereje Clark.
Mu rugo hari hatuje, Fernando na Brandy bari ku kazi, naho Brad yari yasohokanye n’agakobwa ari gutereta iyi minsi dore ko na we atajya yiburira.
Uyu na we ntaramenya ubuzima. Atandukanye na Veronica batamaranye kabiri none acomekanye n’indi nshinzi y’umukobwa. Nzaba mbona abo bakazana niba batazambera nka Julia.
Nakije mudasobwa nsanga hari email nakiriye ariko ivuye ku muntu ntaramenya. Nabaye ntarayisoma ni bwo nahise numva umuntu akomanze. Nagiye gukingura nsanga ni Clark
*Celia:* Nta gakuru k’umugore wawe?
*Clark:* Nubu sindamenya rwose aho aherereye
*Celia:* Ni ngombwa kumushaka ariko se buriya gahunda zindi zo bite?
*Clark:* Erega nabuze aho nahera rwose. Kuko warananije ntiwampaye aho gutangirira
*Celia:* Najyaga ngirango uri umuhanga mu gushaka naho uri umuhanga mu kwica gusa no kwiruka mu bagore?
Ako kanya twumvise ukomanga nuko njya gukingura nsanga ni Amber urambaraye imbere y’umuryango.
*Clark:* Noneho uratahutse?
*Celia:* Ntubona ko nta bwenge afite ariko? Nawe ngo aratahutse?
*Clark:* Uranteye sindi muganga
Yahise akuramo ikoti arirambika ku ruhande, azinga amaboko y’ishati yari yambaye nuko aterura umugore we amujyana mu nzu
*Celia:* Yabaye iki?
*Clark:* Ndabona yahohotewe uko byamera kose. Amber cherie kanguka
Nahise mfata ikirahure cy’amazi mena mu maso Amber ahita akanguka
*Amber:* Mundeke nisohokere se nyine
*Celia:* Umva tuza uri mu rugo iwanjye kandi reka kurira
Yahise araranganya amaso abona umugabo we nuko aratuza
*Clark:* Amber mugore mwiza, wabaye iki
*Amber:* Umva baranshimuse, bangirira nabi. Nako bari banyishe ahubwo sinzi uko nageze hano
Yari akiri kudusobanurira undi muntu arakomanga njya gukingura. Nakubitanye n’umusore uri mu kigero cya Brad wanjye
*Celia:* uri nde ko ntakuzi?
…: Nitwa Ryan, kandi duhuje umwanzi ni cyo kinzanye.
*_Email Celia atarafungura, Ryan kuza iwe, Amber gushimutwa, Veronica kumenya ukuri. Agace ka 74 ntuzagacikwe_*
Comments