logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 51

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Mu rugo rwa Briana mu masaha y’ijoro we na Jamali bari kumeza barimo kurya. Jamali afite apetit yitaye kubyo ari,o kurya.
Naho Brian ararya rwose bitamanuka , akitegereza umugabo we akamwibazaho byinshi.
Jamali arebye abona Briana amuhanze amaso.
Jamali ati” Niki ko utarimo kurya ukandeba gusa??
Briana ati” Ikibazo cya mama.
Jamali ahita arakara ati” Ariko se ubwo ufite ubwenge bungana iki?? Wowe abantu bari kumeza mazeukazana ibbazo?? Ubu uyu niwo mwanya wagombaga kuzana ibibazo bya mama wawe??
Briana ati” Nonese Cher abaye ariyo saha akeneye gutabarirwaho??
Jamali ati”Nonese yakubwiye ko agiye gupfa??
Briana ati” Ariko hashize iminsi itatu tuzi ikibazo afite.
.
Jamali apetit iracika maze arahagaruka ati” Urabikoze ntiwashakaga ko ndya ngaho irya.
Briana ati”Sorry cher sibi. Ariko nawe ntukivumbure.
Jamali ati” Ngo njyewe ndivumbuye. Cyangwa ahubwo wowe ukoze ibyo washakaga.
.
Jamali agenda n’akajinya kose. Briana arumiwe nawe. Jamali agiye kwinjira mu cyumba aragaruka areba Briana.
Jamali ati” Ubwire mama wawe abe yihanganye gato. Ndebe uko nzasohora amafaranga yo kumufasha.
Briana ati”|ok.
.
Jamali aragenda.
Briana yibaza iminsi ishize ategereje ubufasha bw’umugabo ngo atabare mama we. Maze atakereza icyarikuba iyo Luwero ataza kuba ahari agafasha mama we. Yumva ahubwi anicushije amagambo yabwiye Luwero.
.
Amasaha aricuma buracya.
Briana akangutse abona Jamali asoje kwiteguraagiye mu kajya mu kazi.
Briana ati” Ese cher waretse koko nanjye nkasubira mu kazi. Nzajya nirrwa hano kugeza ryari.
Jamali ati”Oyaaa wowe uri umugore wanjye w’icyubahiro.akazi kawe ni ukuba hano mu rugo nataha nkaza nkusanga.
.
Jamali afata agakapue ke maze arigendera.
.
Daria aza gusura Briana. Briana amutegurira aka Juice aramuzanira aramuhereza.
Daria ati”Urakoze.
Briana aricara.
.
Daria ati” None se bimeze gute??
Briana ati” Uko wansize.
Daria ati” Ndabona n’ubundi utushimye.
Briana ati” Sha wapi pe. Niba ari aruku uburyohe bwo kugira umugabo bumera sinarikubushaka rwose.
Daria ati” Aiko siko abagabo bose bameze. Ikiba gikenewe ni ukumenya ngo umuntu wanyawe aba arinde.
Briana ati” Jamali yariyaranyijeje ko tuzita kuri mama. Ariko kuva namubwira ikibazo mama afite, ariko ntakintu aragikoraho.
Daria ati” Umugabo ufite amafaranga. Ariko ntuhangayike namenye ko Luwero yafashije mama wawe.
Briana ati” Nanjye ndabizi yarakoze.
Daria ati” Uziko yagurishije imodoka ye kugira ngo akunde yite kuri mama wawe. Ese Brian niki cyatamye utabona ko Luwero ariwe wanyawe koko! Kuki abantu twiruka dusiga urukundo ruri hafi yacu tukirua inyuma y’Umuyaga.
Briana ati” Ariko njye Jamali naramukundaga. Ntabwo numvaga namuhemukira.
Daria ati” Ese koko iyo utekereje neza wumva waramukundaga cyangwa nuko wabonaga ari umusore mwiza w’ibogari ukumva wishimiyekuba urikumwe nawe??
Briana ati” Simbizi kuko umutima wanjye usigaye unambwira ibitandukanye..
.
Daria ati” Umva uyu munsi ndashaka ko tuva hano nkakujyana tugatembera basi ukanaruhukamo mu mutwe.
Briana ati” Ubuse twajya he??
Daria ati” Twajya ahatandukanye, cyagwa ukaba wajya no kureba mama wawe. Ubundi wari wanamusura.
Briana ati” Ubwp urumva nahagarara imbere ya mama nihakanye koko! Dari mama namuteye agahinda
Daria ati”Nyamara nibyo nakubwiraga. Itegure tugende ntabwo tubura ahantu twajya.
.
Kurundi ruhande Jamali arikumwe na Lucas hari akbaro basohokeyemo n’abandi basore barimo kunywa amayoga.
Lucas ati” Jamali buriya ntiwakabaye ujyana n’Umugore wawe aho ugiye .
Jamali aramuseka ati”Ariko uri ikimara! Ni gute nakwikurikiza umugore?? Cyangwa ari wowe wabikora??
Lucas ati” Njyewe numvaga uburyo ukundamo Briana, nkajya ntekereza ko azajya iteka ryose aba ari iburyo bwawe.
Jamali araseka ati” Rega gushaka umugore ntakindi umuntu aba agamije uretse kugira umuryango ukitwa Umugabo. Ariko ntabwo wakwikurikiza abagore ahu ugiye hose. Ubuse yajya atuma ukora ibyo ushaka kwikorera.
Lucas araseka ati” Sha abagabo tugira ingeso.
Jamali ati”Niko tumeze.
Lucas ati” Ubu tayali yabaye Umugore wo mu rugo??
.
Jamali arebye inyuma ye abona hari agaobwa kahicaye nako kaje kunywa bahuza amaso maze Jamali akicira isiri agakobwa karaseka.
.
Hashize akanya Jamali abona kagakobwa karasoje icyo kanywaga ko karisohokeye. Barongera bahuza amaso maze Jamali aba arahagurutse aragakurikira bagera hanze aragafata
Jamali ati” Bite ko uhise ugenda??
Agakobwa kati ati” Njyewe ntabwo nkunda gutinda mu kabari icupa ryanjye rimwe riba rihagije Jamali we.
Jamali aratangara ati”Uzi izina ryanjye gute??
Jamali ati”Umugabo w’umukire ni gute yaba atazwi.
Jamali araseka ati” Ndakwishimiye cyane.
Agakobwa kati ati”Unyishimira gute kandi ufite Umugore??
Jamali ati” Rega Umugore aba ari uzaba nyina w abana banjye gusa ntakindi. Ariko Umukobwa nkawe niwe uba ukwiye kuba iruhande rw’Umugabo nkanjye iteka.
.
Agakobwa karaseka gahindukiye kabona Briana umugore wa Jamali ariumwe na Daria bahagaze hafi aho. Ndetse Briana yumvise amagambo Umugabo we yavuganaga nako gakobwa.
Jamali abona karangaye ntabwo kacyirimo kumureba maze nawe arahindukira ngo areba ibyo karimo kureba abona Umugore we Briana.
.
Udacikwa na Episode ya 52

Comments