Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Benia na Cleny bategereje Luwero inyuma kuri toilet. Barashaka gukorana nawe sex kubera ko bamaze kumenya ko ari umuhungu.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Baratagereje, barategereza.
Luwero nawe aria ho hafi arimo kubarebera kure yaho bari gato. Ariko ntamutima yumva afite wajya kubakorera ibyo bashaka.
Ariko nanone bikaba ikibazo kubera ko barahita bamuteza Ikigo. Arimo kurwana n’umutima we.
.
Mugihe abandi banyeshuri nabo bakomeje gufata amafunguro yabo.
Daria araranganya amaso hoseee abona nta Luwero abona. Abona kandi na ba Benia ntabo abona.
Fanny abona Daria yarangaye ati” Bite byawe ko amaso yawe arimo gushaka iki?
Daria ati: Simbona inshuti yanjye.
Fanny ati”Iyihe nshuti yaw era!
Daria ati”Leya.
Fnny araseka ati” Ngaho! Birangiye se ari wowe ubaye umu les.
Daria ati” Ntabwo ndi umu les wa muswa we!
Fanny ati”Leya agushishikaje bingana iki??
.
Hakuno, abakobwa bategereje none batangiye kurambirwa.
Benia ati” Uriya mutima arashaka kuza umuntu yahoze.
Cleny ati” Ko washyushye vip.
Benia ati” Njyewe mba ngomba kubona icyo nasezeranyije umubiri wanjye kubona .
Cleny ati” Wihuse cyane rero!
Benia ati” Ubwo niba aribi yahisemo ejo azabibona.
.
Luwero nawe ahagaze hakurya yabo. Amaze kwemeza umutimawe ko atakora icyaha kugira ngo yirinde ibyago. Yiyemeje kuba yabijyamo ariko akarinda umubiri we umwijima wo gukora ikibi.
Ahita anakata arigendera.
.
Benia na Cleny nabo babonye ataje bava aho baragenda ariko bafite umujinya .
.
Bwaracyeye.
Mu kigo hagiye no gukorwa ibizame. Abanyeshuri bakaniye barimo gukora ama etude. Gusa hari utagifite umutima mu gatuza. Luwero.
.
Benia na Cleny nabo bamaze kunoza umugambi wabo wo kumuvamo bakamutanga.
Cleny ati”Ese tubikore cyangwa tumureke turye amafaranga.
Benia ati”Uriya Muhungu yaba yaturebye mu mutwe. Tugiye kumutanga iby’amafaranga biveho.
.
Kurundi ruhande sasa Dorene na Pelila biyemeje nanone gutesha Briana ibizame.bari mu kagambane kabo.
Bapanze ko baza gukoresha Mamille.
Bahita babanza kujya gushaka mamille baramubona aho arimo kwigira.
.
Dorene ati”Mamille vipe bimeze bite??
Mamille ati” Ni sawa.
Dorene ati”Waduha akanya tukavugan??
Mamille ati” Twavuganye nyuma ya exame.
Dorene ati”Oya birihutirwa kandi dushaka ko biba mbere yuko exame itangira.
Mamille ati”N’ibiki se ko numva biteye amatsiko??
Pelilla ati”Nyine ngwino tubanze tuvugane maze ubimenye.
.
Arabyemera maze baramutwara
.
Kurundi ruhande Benia na Cleny nabo barimo kugenda barekera ahari Office ya Perefe. Bahagaze baraomanga barinjira.
Perefe ati”Niki yemwe bako!
Benia ati” Hari ikintu tuje kukubwira gikomeye.
Perefe ati”Mugende muze kukimbwira nyuma ya exame.
Benia ati” Ariko birihutirwa.
Perefe ati” Ubwo rero mwakabaye mwaje mbere y’iki gihe muziyeho.
.
Tugaruke hakuno kuri Dorene na Pelila barikumwe na Mamille.
Dorene ati”Briana turashaka kumutungura. Twe n’abandi banyeshuri twamaze kubitegura.
Mamille ati”Burya se Briana afite birthday.
Pelila ati” Ntabyo waruzi se!
Mamille ati”Oya. Rega nubwo Briana turi inshuti ariko ntabwo tujya tuvugana cyane.
Dorene ati”Rero ugiye kujya kumuzana umuzane umubeshya umubwire ko hari icyo ugiye kumwereka.
Mamille ati”Muzane he se??
Dorene ati”Inyuma kuri toilet.
Mamille ati” ba Fanny se bo barihe?
Dorene ati” Barikumwe nawe. Ariko nabo twamaze gupanga ngo bagumane nawe bigire nkaho ntacyateguwe. Gusa wowe nujya kumutwara ntubyereke ba Fanny kuko nyine abonye uvugana nabo yahita abicyeka.
Mamille ati” Sawa kbsa. Ariko se ntitwarikubikora nyuma ya exame.
Dorene ati”Oya turashaka kumutungura atarakora exame. Kuko nibwo aza no kuyikora neza yishimye.
Mamille ati” Sawa.
.
Mamille aragenda ajya kureba Briana.
Dorene na Pelila nabo bajya kuri toilet baseka!
Dorene ati” Briana we ugiye kubona icyo twabasha gukora.exame ntazo uza gukora.
.
Udacikwa na Episode ya 29
Comments