logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Benia na Cleny bategereje  Luwero inyuma  kuri toilet. Barashaka  gukorana nawe sex kubera  ko bamaze kumenya ko ari umuhungu.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Baratagereje, barategereza.
Luwero  nawe aria ho hafi arimo  kubarebera kure  yaho bari gato. Ariko ntamutima yumva afite wajya kubakorera ibyo bashaka.
Ariko nanone bikaba ikibazo kubera ko barahita bamuteza Ikigo. Arimo kurwana n’umutima we.
.
Mugihe abandi banyeshuri  nabo bakomeje gufata amafunguro yabo.
Daria araranganya amaso hoseee abona nta Luwero abona. Abona kandi na ba Benia  ntabo abona. 
Fanny abona Daria  yarangaye ati” Bite byawe ko amaso yawe arimo gushaka iki?
Daria ati: Simbona inshuti yanjye.
Fanny ati”Iyihe nshuti yaw era!
Daria ati”Leya.
Fnny araseka ati” Ngaho! Birangiye se ari wowe ubaye  umu les.
Daria ati” Ntabwo ndi umu  les wa muswa we!
Fanny ati”Leya agushishikaje bingana iki??
.
Hakuno, abakobwa bategereje none batangiye  kurambirwa.
Benia ati” Uriya mutima arashaka kuza umuntu yahoze.
Cleny ati” Ko washyushye vip.
Benia ati” Njyewe mba ngomba kubona icyo nasezeranyije umubiri wanjye kubona .
Cleny ati” Wihuse cyane rero!
Benia ati” Ubwo niba aribi yahisemo ejo azabibona.
.
Luwero nawe ahagaze hakurya yabo. Amaze kwemeza umutimawe ko atakora icyaha kugira ngo yirinde ibyago.  Yiyemeje kuba yabijyamo ariko akarinda umubiri we umwijima wo gukora  ikibi.
Ahita anakata arigendera.
.
Benia na Cleny nabo babonye ataje bava aho baragenda ariko bafite umujinya .
.
Bwaracyeye.
Mu kigo hagiye no gukorwa ibizame. Abanyeshuri bakaniye barimo gukora ama etude. Gusa hari utagifite umutima mu gatuza. Luwero.
.
Benia na Cleny nabo bamaze kunoza umugambi wabo wo kumuvamo bakamutanga.
Cleny ati”Ese tubikore cyangwa tumureke  turye amafaranga.
Benia ati”Uriya Muhungu yaba  yaturebye mu mutwe. Tugiye  kumutanga iby’amafaranga biveho.
.
Kurundi ruhande sasa Dorene na Pelila biyemeje nanone gutesha Briana ibizame.bari mu kagambane kabo.
Bapanze ko baza gukoresha Mamille. 
Bahita babanza  kujya gushaka mamille baramubona aho arimo kwigira.
.
Dorene ati”Mamille  vipe  bimeze bite??
Mamille ati” Ni sawa.
Dorene ati”Waduha akanya tukavugan??
Mamille ati” Twavuganye nyuma ya exame.
Dorene ati”Oya birihutirwa kandi dushaka ko biba  mbere yuko exame itangira.
Mamille ati”N’ibiki se ko numva biteye amatsiko??
Pelilla ati”Nyine ngwino tubanze tuvugane maze ubimenye.
.
Arabyemera maze baramutwara
.
Kurundi ruhande Benia na Cleny nabo barimo kugenda barekera ahari  Office ya Perefe. Bahagaze baraomanga barinjira.
Perefe ati”Niki yemwe bako!
Benia ati” Hari ikintu tuje   kukubwira gikomeye.
Perefe ati”Mugende muze kukimbwira nyuma  ya exame.
Benia ati” Ariko birihutirwa.
Perefe ati” Ubwo rero mwakabaye mwaje mbere y’iki gihe muziyeho.
.
Tugaruke hakuno kuri Dorene na Pelila barikumwe na Mamille.
Dorene ati”Briana turashaka kumutungura. Twe n’abandi banyeshuri twamaze kubitegura.
Mamille ati”Burya se Briana afite birthday.
Pelila ati” Ntabyo waruzi se!
Mamille ati”Oya. Rega nubwo Briana  turi inshuti ariko ntabwo tujya tuvugana cyane.
Dorene ati”Rero ugiye kujya kumuzana  umuzane umubeshya umubwire ko hari icyo ugiye kumwereka.
Mamille ati”Muzane he se??
Dorene ati”Inyuma kuri toilet.
Mamille ati”  ba Fanny se bo barihe?
Dorene ati” Barikumwe nawe. Ariko nabo twamaze gupanga ngo bagumane nawe bigire nkaho ntacyateguwe. Gusa wowe nujya  kumutwara ntubyereke ba Fanny kuko nyine abonye uvugana  nabo yahita abicyeka.
Mamille ati” Sawa kbsa. Ariko se ntitwarikubikora nyuma ya exame.
Dorene ati”Oya turashaka  kumutungura atarakora exame. Kuko nibwo aza no kuyikora neza yishimye.
Mamille ati” Sawa.
.
Mamille aragenda ajya kureba Briana.
Dorene na Pelila nabo bajya kuri toilet baseka!
Dorene ati” Briana we ugiye kubona icyo twabasha gukora.exame ntazo uza gukora.
.
Udacikwa na Episode  ya 29

Comments