Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse ubwo Lnady yaragiye gufata Liana akaboko ngo binjirane kuri redcapet hari icyo abonye hirya yabo maze arikanga.
.
Story by Chris nand Ishimwe.
.
Liana areba Landy ati” ko tutagenda??
Landy hari abantu yabonye yikanze cyane. Liana abona Landy yarangaye cyane maze nawe areba aho arimo kureba abona abantu batandukanye ariko ntazi ngo niki Landy arimo kureba kimurangaje
.
Liana ati” Landy urmo kureba iki ko tudatambuka?
Landy ati” Liana kujyana ntabwo bigiye gukunda.
Liana ati” Kubera iki??
Landy ati” Ndacyeka hari abantu ngiye kubanza navugana nabo.
Liana ati”Ugiye kuvugana na bande??
.
Landy ataramusubiza, aba abonye nyiri uruganda bakoramo.
Liana ati” Ugiye kuvugana na Nyiriruganda se??
Landy ati” Yego.
Liana ati” Yagombaga kuba ari hano ?
Landy ati” Oya ariko kuba aje hano biracanze reka mbanze mvugane nawe urihangana ube wijyanye.
.
Liana arongera areba Boss Nyiri uruganda bakoramo, abona hari umukobwa usa n’ukuzemo gato barikumwe maze yumva agize amatsiko yo kumenya uwo ariwe.
Liana ati” Uriya mukobwa barikumwe ninde??
Landy ati” Simuzi nanjye.
Liana ati” Ntakibazo reka nijyane genda uvugane nao.
.
Liana arinjira maze Landy aguma aho ahagaze gusa afite ubwoba. Uwo Boss nyiri uruganda bakoramo yitwa Fabby , umukobwa bariumwe ni Umukobwa we yitwa Medina.
.
Landy agiye gushaka uko abakwepa Medina aba aramubonye maze Lanyd ntiyaba agikwepye baraza bagera aho ahagaze.
Bamugezeho Landy asa n’umwaragurika.
Fabby ati” Landy ibyawe ntabwo ndimo kubikunda.
Landy ati” Kubera iki papa.
Fabby avuga arakaye ati” Ntabwo ndimo gukunda uko urimo gufata Umukobwa wanjye. Kuki usa nurimo guheza umwana wanjye inyum,a. kandi aho uhagaze n’imbaraga zose maze kuguha nuko ari Medina.
Landy areba Medina ati’ Hari ikibazo kiri hagati yacu ra.
Medina ati” Kirahari gikomeye cyane.
Landy ati”Ikihe se??
Medina ati” Usa n’uwanjugunye inyuma yawe.
Landy ati”Media urabizi ko ibyo ataribyo.
Faby avugana umujinya ati” Ceceka. Medina aba ari wenyine igihe kingana iki?? ikindi muri gahunda zose uba ufite ntabwo arimo.
Landy ati” Ariko Media twavuganye burikimwe.
Medina ati” Ntabwo twavuganye kujya ugenda ukamara ameze n’amezi iyo . noneho na gahunda zikomeye ufite njye simbe ndimo.
Landy ati “ Njyewe mba nshaka ko uruhuka njye nkita ku kazi kose.
Medina ati” Ntakazi kabaho karuta kwita kuri njye.
Fabby ati” Landy niba ukomeje kubabaza umwana anjye ibyawe ndaza kubisubiramo.
Landy ati” Oya boss wanjye data wanjye.
Medina areba Papa we ati” Papa buretse gufata icyemezo ndabanza mvugane n’Umugabo wanjye.
Fabby ati” Medi uyu mujyinya niba arimo gukina nawe ntabwo nakomeza kumwitaho.
.
Landy arebana na Medina.
Fabby ati” Landy ubutaha ntabwo aruku bizagenda.
.
Fabby arinjira abasiga aho hanze.
Landy asigara arebana na Medina. Medina amufata akaboko amureba mu maso ati” Landy jya ushima imana ko ngira umutima uomeye wo kwihangana kandi nabwo nkukunda cyane.
Landy ati” Ariko ntakibazo kiri hagati yacu.
Medina ati” Kirahari. Kuko mona ntagaciro gahagije usigaye umpa. Ubundi niki kigutera kudataha?.
Landy ati” Nashakaga kubanza nanoza akazi kakamera neza maze ubundi nkajya ntaha.
Medina ati” Sinzi impamvu mab numva urimo kumbeshya.
Landy ati” Kubera iki nakubeshya. Nihe nakura umutima mubi nk’uwo wo gukina n’amarangamutima yawe.
Medina ati” Ndagushaka nshaka kukubona utaha mu rugo.
Landy ati” Yego.
.
Medina areba redcapeti iraho maze afata Landy akaboko ati” Tugiye gutambukana.
.
Landy ahita atekereza kuri Liana. Umutima usa n’umuriyemo ukuntu, Medina aramureba ati”Urashidikanya iki?? ese ko wagira ngo ntabwo mba ndi proud yawe.
Landy ati” Oya.
Medina ati” Twagiye rero.
.
Medina aramufata Landy nawe aramufata maze baratambukana.
.
Liana nawe aho yicaye arimo kujya areba buri kanya ku muryango areba ko Landy aza. Akanarba umwanya we yamufatiye hafi. Azi ko naza baza kwicarana. Agiye kubona Landy yinjiye afatanye na Mdina akaboko. Liana baramurya. Bamutambuka imbere aho yicaye maze barakomeza bajya imbere bajya kwicarana. Liana biramurya cyane.
Landy nawe aho yicaye akajya ahindukira akareba inyuma maze ahza amaso na Liana abona yababaye cyane.
Medina nawe akabona Landy arimo kujya areba inyuma cyane maze nawe arahareba aba ahuje amaso na Liana. Liana ahita areba hasi.
Medina areba Landy ati” Niki ko urimoureba inyuma buri kanya cher!
Landy ati”Oya ntacyo.
.
Medina ahita amuryama kurutugu , Liana arabibona maze agashiha karazamuka.
.
Kurundi ruhande Ruger aracyakatakata atembera. Muri uwo mwanya abona Leya arongeye aramuhamagaye maze aritaba.
Leya ati” My Ruger.
Ruger ati” Akazi karabonetse.
Leya ati” Njye nawe uyu ni umwanya mwiza wo kuvugana nawe.
Ruger ati” Njyewe tuvugana iki? Niba ari ibijyanye n’akazi aho ni sawa ariko niba ari bindi bintu ntazi. Leya ntayindi ngingo ihuza wowe nanjye.
Leya ati” Ruger ibi n’ingenzi cyane.
Ruger ati” Niba ari akazi mbwira.
Leya ati” Yego.
Ruger ati” Aho ni sawa cyane reka nze.
.
Ruger ahita atega akamoto.
.
Kurundi ruhande muri ya nama ikomeye cyane y’abakire n’abacuruzi irimo kuba. Liana ntabwo akura amaso kuri Landy wicaranye na Medina. Ntabwo yumva ibyo barmo kuvuga ahubwo umutima we witaye gusa kukwibaza impamvu Landy arikumwe na Medina.
Hashize akanya Berine na Nicole na bagabo babo nabo baba bageze aho. Barimo binjira babona Liana aho yicaye maze baraseka.
Liana abona Berine na Nicole barimo kumuseka yibaza impamvu barimo kumuseka.
.
Kurundi ruhande Ruger nawe ageze mu rugo wa Leya. Abona Leya amwakiranye ubwuzu bwinshi cyane.
Ruger abyibazaho.
Leya a ati” Icara Ruger utaza kurwara isereri.
Ruger at” Mbwira akazi ngiye kugukorera
.
Leya ati” Banza wicare kuko karakomeye cyane.
Ruger ati” Leya ntabwo nje gukina drama hano njyewe.
Leya ati” Ariko se jya ureka kuvuga nabi. Niba witaye kumugore wawe cyangwa umukunda cyane ntabwo byatuma ujya uvugisha abandi nabi.
.
Ruger ati” Niki nyine.
Leya ati” Icara kuko ushobora kuza kwisanga hasi.
Ruger ati” Uravuga iki??
Leya ati” Ariko wakwicaye musore nikundira. Njyewe ndashaka kukuvana mu rujijo. Reka mbanze nkuzanire icyo kunywa.
.
Leya ajya kuzana icyo kunywa aramuhereza.
Rugr ati” Ngaho mbwira niki??
.
Leya ahita amwereka amafoto ya Liana arikumwe na Landy ahantu hatandukanye kandi mu bihe bitandukanye.
Ruger areba ayo mafoto.
Leya ati” Umugore wawe w’ibanga utigeze umenya.
.
Tgaruke mu nama isa n’igeze kumusozo. Abantu barimo gusuhuzanya. Berine na Nicole baza kureba Liana. Liana nawe wifitiye uburibwe bwo kuba yabonye Landy arikumwe na Medina.
.
Berine na Nicole bamuza imbere baseka.
Berine ati” Liana umukire kazi.
Liana ati” Niki??
Berine ati: Ko uvuga nabi se kandi ntamukire uvuga nabi??
Liana ati” Ntabwo mvuga nabi.
Nicole ati” Kubera iki utarikumwe n’Umugao wawe hano?
Berine ahita aseka ati” bari kuba barikumwe gute se kandi batameze kimwe.
Liana ati” Murimo kuvuga ibiki??
Nicole ati” Warikiye wibagirwa Umugabo wawe. Maze njyewe narinzi ko ari mwese mwakize.
Berine ati” Ariko Liana ni gute mu kize ariko Umugabo wawe akaba akimeze kuriya ntacyahindutse kuri we nakimwe??
.
Udacikwa na Episode 28
Comments