logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE.
.
Episode 4
.
Twaherutse Tole akatiye umuryango we ataribujye kubadeposa ku ishuri.
.
Story  by Chris Nandi Ishimwe.
.
Amaze kubwira umugore we Amilia ko bitaribukinde ko ajya kubafata, we na Sonna bahise bava mu nzu baza mu modoka binjiramo. 
Tole aramureba bahuza amaso.
Tole ati" wakoze cyane nubwo watumye ntarara mu rugo.
Sonna ati" umbabarire pe !
Tole ati" gusa ntakibazo , kandi ntakibazo nagiriye iwawe.
Sonna ati" noneho ni amahoro.
Tole ati" ambara umukandara tugende.
.
Sonna awambara amusekera.
.
Kurundi ruhande Amilia yajyanye abana ku muhanda ashaka uko abaranja abategera twa moto nawe ashaka indi moto imujyana ku kazi.
Gusa yagiye yibaza ukuntu Umugabo we amuhakaniye bwa nyuma ko atarijye ku bafata. Ni ubwa mbere byari bibayeho. Gusa ntiyabitindaho cyane. 
.
Ageze ku kigo aho yigisha yinjira muri Sale y'abarimu. Asanga abarimo Olvia, Della na Phiona ni abandi bagore ba barimu bakorana bacaye mu gakundi barimo kuganira. Ariko ibiganiro bibura n'abagabo..
Bavuga ukuntu abagabo bose ari kimwe.
Della avuga ko umugabo wese yaguca inyuma , kandi ko umugabo wese adatana n'akabari 
Olvia ati" njyewe natekerezaga ko Umugabo wanjye yihariye.
Della ati" waribeshaga chr.
Olvia ati" uretse ko ndaza guhita ntandukana nawe.
.
Amilia arabyumva ati" Olvi uvuze ngwiki?
Olvia ati" amilia waramutse ibyo wumvishe niko bimeze.
Amilia ati" ese ubwo ntiwaba uhubutse.
Phionna ati" Amilia abagabo basigaye ari interamujinya.
Amilia ati" ariko namwe mugabanye guca imanza abagabo bose siko bameze.
Della araseka ati" ubu se ninde muzima ?
Amilia ati" njyewe natanga urugero kumugabo wanjye pe! 
.
Baraturika baramuseka.
.
Kurundi ruhande Tole na Sonna bageze mu kazi, Tole aparika imodoka , Sonna amureba amaso yaroshye bararebana.
Sonna ati" Tole ntabwo nzi uko nagushimira. Gusa nubwo utari umugabo wanjye igihe cyose twamaranye cyanejeje. Nabonye neza ibihe umugore wawe aba arimo.
Tole ati"ntakibazo kandi uze kugira akazi keza.
Sonna ati" Thank you.
.
Sonna asohoka mu modoka aragenda. Tole asigara yicaye mu modoka. Ako kanya mu mutwe hagaruka amashusho yuko bari bameze kwa Sonna kuva bahageze ni joro. Kugeza ayo masaha. Ubwo hashize akanya nawe ava mu modoka. Aza mu kazi muri Office ye aricara. 
.
Yatsa machine ye afata na Documents. 
.
Tugaruke kwishuri.
Della na Phiona basetse amagambo Amilia yaravuze avuga ko Umugabo we yamutangaho urugero
Amilia arabareba ati" nyine mugiye kubiseka ariko njye ndi umuhamya wabyo ko abagabo baso atari bamwe.
Della ati" ahaaaaa 
.
Phiona areba muri telephone ye maze araseka cyane. Yereka della na Olvia icyo arimo guseka. Bamaze kureba bagwa mu kantu maze nabo baraseka cyane.
Amilia agira amatsiko yo kumenya icyo barimo kureba bagaseka. Arabegera. Afata telephone ya Phiona nawe areba icyo barimo kureba maze agwa mu kantu.
.
Ku kazi kwa Tole.
Care za Sonna zirakomeje asaha agakawa uko bisanzwe agatereka imbere ya Tole.
Sonna ati" kaze gutuma mugira ibihe byiza nkuko bisanzwe.
Tole ati" urakoze cyane.
Sonna asubiza mu kazi, abisikana na Tom yinjira . Ni indi nshuti ye bakorana. Tom atungurwa no kubona ifoto y'umugore wa Tole yabaga muri Office itakiri kumeza
Tom ati" Tole what going on?
Tole ati" what?
Tom ati" nonese ifoto y'umugore wawe yarimaze imyaka 8 hano , yari agahararo byarangiye ?
.
Tugaruke ku ishuri, Amilia yubitse umutwe kumeza afite agahinda. Abandi bose bagiye kwigisha ariko we byamunaniye.
Ibyo yabonye yabaye shocked , yatunguwe cyane. 
.
Ubwo yarebaga muri telephone ya  Phiona abona baseka , yabonye ifoto ya Tole umugabo we  arikumwe mu modoka na Sonna mu modoka. Arongera abona indi foto banjira mu rugo kwa Sonna.
.
Udacikwa na Episode 5

Comments