Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse Abass ajyanye Roxy iwe mu rugo
.
created by Chris Nandi Ishimwe.
.
Roxy na Abass bari mu modoka igana mu rugo kwa Roxy.
Abass uko atwaye akamureba ati" Ubu urumva warukumbuye umugabo wawe bikaze !
Roxy ati" yego. Kugaciro narimfite hiyongereyeho umugabo
Abass araseka ati" Ese Ubu tuvuge ko ukunda umugabo wawe Cyane !
.
Kurundi ruhande Juliana na Varu barimo gusangira break faste. Ariko Juliana arasa n'ufite ubwoba.
Varu amufata ibiganza ati" Ese ko ufite ubwoba niki??
Juliana ati" ndimo kwibaza mabuja naramukaga agarutse uko bizagenda.
Varu ati" Wowe icyo ugomba gukora n"ugutuza.
Juliana ati" Ariko ntabwo byoroshye.
Varu ati" ndabizi ariko humura ntabwo nagushize mu byago nzakwitaho.
.
Juliana amureba mu maso.
Hashize akanya yumva agiye kugarura. Ahita ahaguruka agenda yiruka aza muri toilet maze araruka
Akimara kubona ko arutse hari icyo yaketse maze ahita ava mu rugo kwa yiruka cyane.
.
Arimo kwiruka kumuhanda, imodoka Roxy ba Abass barimo yamuturutse imbere baramubona arimo agenda yiruka.
Abass ati" Uriya mukozi wawe afashwe n'ibiki ra ko yiruka?.
Roxy nawe aramubona ati" abaye iki se !
Abass ati" nkore iki ?
Roxy ati" kata umukurikire ndebe agiye he abaye iki ?
.
Juliana yaje mu ga pharmacy kari hafi aho abaza testeri. Roxy na Abass bababona aho yinjiye.
Abass ati" uribaza arwaye iki gitumye aza kuri Pharmacy se !
Roxy ati" twikomereze Ibyo arwaye ntabwo bindeba.
.
Barikomereza.
Baza mu rugo. Roxy arinjira Varu aramubona babanza Kumara akanya barebana gusa.
Roxy ati" my husband !
Varu araceceka gusa.
Roxy ati" none urandeba gusa ! Umugore wawe agarutse mu rugo.
.
Abass ati" nonese mugiye gukina impinde.
Varu arebaaaaa Roxy ati" karibu.
Roxy ati" ariko wajyaga uza ukampobera.
.
Kurundi ruhande Juliana arimo kugaruka mu rugo nawe afite ubwoba nubwo yemeye kuryamana na Varu kugira ngo amabarire.
.
Roxy yegera Varu maze aramuhobera.
Roxy Ariko yumva ntabwo umugabo amwitayeho Cyane.
Roxy ati" Ese Cher Habaye Iki .
Abass arabarba ati" Njye nakwikomereza.
Roxy ati" Abass wakoze ugire umuhanda mwiza.
.
Abass arasohoka arigendera.
Juliana nawe yinjiye mu rugo abona ko Roxy yagarutse Arikanga aho guca muri Saro ahita ajya guca inyuma mu gikari.
Aza muri toilet yishakamo inkari maze ashyira muri testeri aripima aza mu cyumba cye. Gusa afite ubwoba.
.
Varu nawe aracyarikumwe na Roxy muri Saro.
Roxy ati" honey naragukumbuye ! Kubera iki atampamagaye. Reba iminsi yose yashize utampamagara!
Varu ati" nabonaga nkubangamira. Nahisemo kuguha akanya ukajya ukora ibyawe neza.
Roxy ati" Ariko Cher kumbaza uko bimeze ntakibazo. Kandi Igihe cyose nkuha amakuru.
Varu ati" wansize ndwaye!
Roxy ati" Ariko Juliana yarahari Cher.
Varu ati" N'ubundi se siwe wahabaye igihe cyose.
.
Roxy ati" Honey wibifata gutyo!
.
Juliana we amaze kubona ko atwite. Amaze kubibona aribaza ati" ubu biragenda gute ? Koko Juliana wakoze ikintu gikwiye cyangwa warahubutse.
.
Roxy nawe arimo kubaza Varu ati" ariko se Cher Habaye Iki ko mbona wagira ngo hari icyahindutse!
Varu araceceka.
Roxy aramufata ati" mbwira Cher ndashaka kukumva.
..
Next episode 35
Comments