logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP28

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mpumura amaso mwami wanjye, mbashe kureba. bana nanjye mukiza wanjye, unyongerere amahirwe. gendana nanjye, mu byo nkora byose mbone agakiza kawe.
.
Duheruka Deliphine agiye kubaza ikibazo cya gatatu kandi twasize agiye kubaza James. ni mugihe ESR 3-0 IK. ese uyu mukino urarangira arinde utsinze undi?
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
.
Amasengesho mu mutima, yahise atangira kuri Jack. kuko yumvaga ko ikibazo bagiye kubaza James, naramuka atagikoze, amanota barushwa araza kuba ari menshi. James nawe ubwoba bwarushagaho kwiyongera, mugihe Deliphine yakomezaga gutinda. Abanyeshuri bose bari aho bari bafite amatsiko yikibazo cyagatatu, bari batuje bategereje kumva. habonetse umutuzo, Delephine afata micro ati:" ikibazo cyagatatu kirabaza ngo,,,,urebye ibice by'umubiri w'umuntu, n'ikihe gice mu bice bigize umuntu kidakorwaho? Mbega kidafatika?"
ikibazo gikomeye cyane, cyatumye abari aho bose batekereza cyane. James nawe yahise atekereza, byasaga nkaho ntacyo yarazi. yarongeye asubiramo ikibazo, avuga agenda gacye ati:" n'ikihe gice cy'umubiri w'umuntu kidafatika?"
Delephine ati:" yego niko ikibazo kibaza."
James yaratekereje, n'abandi baratekereza wapi babura igisubizo. Egide yararebaga ndetse akanumva. ikibazo cyari gikomeye koko uretse ko wenda hari kugira uwirarira. Del waruyoboye umukino yasubiyemo ikibazo, ati:" arabajije ngo n'ikihe gice kumubiri w'umuntu kidafatika, mbega kidakorwa ho?"
James wagombaga gusubiza, yatangiye kugerageza. kuko Del yari yababujije guceceka, undi yaratangiye ati:" igice cyo kumuntu numva kidafatika ni umwijima. kuko uramutse uwufashe wacika kuko uba woroshye."
yaratekereje pe, ndetse kuburyo abari aho bamuhaye amashyi, ariko nubwo yarashubije, imashine yaritarakemera, cyangwa ngo igihakane. bose rero baratuje, bategereza umwanzuro w'imashine. bidatinze yanditse FAIL bivuze gutsindwa. Jack yahise yikanga kuko ayo yari andi manota abiri bahobye ahubwo ahabwa ES Ruha. amanota aba abaye [ESR 5-0 IK]. hari hasigaye ibibazo birindwi byo kubazwa, kandi bifite amanota 14. byatume Jack yibaza, niba bari bubonemo na rimwe. ikizere cyaratakaye, gusa ariko bakomeza gutegerezanya amatsiko ngo bumve igice cyo kumuntu kidakorwaho. imashine rero ntibyatinze yatangiye gutanga igisubizo. iti:" igice cyo mu mubiri w'umuntu kidakorwaho ni ubwenge (intekerezo). ni kimwe mu bice bigize ubwonko. ubashije gukoraho umuntu ahita ata ubwenge, bivuze ko ntawatinyuka gukoraho."
yeah, nayo bari bayabuze nyine. Delephine wari ufite ibyishimo byinshi, yafashe micro ati:" ikibazo cya kane, ndakibaza Jack."
Jack yafashe micro, bamuha amashyi kuko ayo bari bizeye ko bayabona. bari bazi Jack, nkumuntu uzi byinshi, kandi uzi gusubiza, arinayo mpamvu bamugize capiteni. nawe rero yagombaga kubyerekana, akerekana ko ashoboye, ndetse akerekana ko yahawe ubu capiteni ashoboye. ikibazo kimwe gusa yaragiye kubazwa, kuriwe byari ikizami kitoroshye, kuko amaso yose niwe yarebaga."
ntibyatinze rero, Deliphine yaratangiye ati:" ikibazo cyakane kirabaza ngo, umuntu agira utunyangingo(celles) tungahe?"
Jack muri uwo mwanya rero yagombaga kubereka ko ashoboye. yarakebutse areba Del aho yicaye, agarura amaso mu banyeshuri, akebuka aho master yicaye, yewe areba naho abarimu bari, arangije ati:" celles (utunyangingo) z'umuntu, ntamubare zifite. gusa ariko zifite umubare fatizo. umuntu muzima utarwaye wenda nka virusi, aba afite utunyangingo dusaga trillions 30."
amashyi menshi cyane, yahise akomwa n'abarimu ubwabo, abanyeshuri bo bari gushidikanya ntibahise bamuha amashyi, ahubwo bategereje igisubizo k'imashine. ntibyatinze nayo yarabangutse, iti:" yagikoze nibyo."
Jack n'abagenzibe barishimye ndetse bakoma mu mashyi, ariko hari hasigaye ibindi bibazo. amanota yahise aba [ESR 5-2 IK]. Mugihe hari hasigaye ibibazo bitandatu."
Giana niwe wahise ufata micro ati:" ikibazo cya gatanu ndakibaza Keza."
Keza afata micro, ategereza kumva uko kibaza, gusa ariko afite ubwoba.
Giana yarakomeje ati:" ubwonko burindwa n'amagufwa angahe?"
Keza yarikanze ndetse cyane ati:" ngo?!"
Giana ati:" nakubajije ngo, ubwonko mu mutwe w'umuntu burindwa n'amagufwa angahe?"
Keza yajunguje umutwe, ahakana kandi, yabuze icyo yasubiza, ntagutinda imashine irasona iti:" watinze gusubiza. ubwonko burindwa n'amagufwa umunani."
irindi nota rimwe kuri Es Ruha, bahise barihabwa, amanota aba abaye [ESR 6-2 IK].
Del wikireze yahise abonako bitaza koroha ntagutinda yaka akandi karuhuka, barakamuha ariko bamubwira ko ahawe akanyuma. yahise asohoka, abamukinira nabo barasohoka, ntagutinda bakora uruziga, Del abajya hagati ati:" Jack wabonyeko bitaza koroha?"
Jack ati:" ibibazo byose twakekaga ntanakimwe ahari bazanye mo."
Del ati:" bazanye ibindi bisaba ubundi bwenge."
Jack ati:" aho bigeze noneho ntakabuza dukeneye Egide."
Del ati:" ahubwo ninde umuha umwanya."
Chantal ati;" si keza se."
Keza ati:" yabaye wowe se?"
Chantal ati:" njye se wumvishe ndi mu mwanya we? ariko wowe umubereye mu we."
Keza ati:" aha ni mu kibuga cy'umupira w'amaguru se ngo buri muntu aragira umwanya akinaho?"
Del ati:" mwiterana amagambo nshuti yange, icyo sicyo dukwiye kubakiraho. aha twembi turashaka itsinzi kandi hasigaye ibibazo bitanu, bihwanye n'amanota 10. byose tubaye tubikoze twaba dutsinze. reka rero duhigira umuti hamwe. ikindi mu menye ko ntahandi tuzongera guhurira na Es ruha, reka rero tubakureho amanota, si byo?"
Bose bararebanye, habura uwakwemera guha umwanya Egide, Del ati:" iki gikombe turi guharanira kirimo agaciro ka miliyoni eshanu. mwibuke neza ko iyo tugitwaye hari amafaranga, uwitwa ko yakinnye ahabwa. mureke rero kwikunda, ushobora kwanga kuwumuha, ugahomba amafaranga. ariko ushobora kuwumuha, bigatuma ubona amafaranga ndetse n'ibindi bihembo. mureke rero kwikunda."
Baratekereje bombi, habura ufata umwanzuro, Jack ati:" Del njye nkumwihereye hari ikibazo?"
Del ati:" hoya nawe turagukeneye."
Grace ati:" reka njye nkumuhe."
Del ati:" ntakibazo rwose Gra, urakoze rata."
ntibyatinze Jack yarinjiye, agaruka azanye na Egide, Del ati:" nyumva neza Egide, mbere ya byose tu kwiseguye ho, ko tutakumvishe kandi nyamara ibyo wavugaga aribyo. rero nawe wabonye umukino uko umeze. ihangane ujyemo hari igihe wenda ibisigaye hari ibyo wakora mo."
Egide yarabemereye, ntibyatinze bagaruka aho bakinira. abanyeshuri kubona Egide agarutse mu bagomba gukina, bampuhaye amashyi ateye ubwoba. ntibyatinze yahise afata na micro ati:" nyakubahwa Del uyoboye umukino hari icyo twasabaga."
Del ati:" ikihe ngo tubafashe?"
Egide ati:" twasabaga ko biriya byo kubaza umwe umwe byavaho. akabaza muri rusange. twembi turi ikipe kandi turi aha ngo dusubize, mutwemereye rwose biriya byavaho."
Del yumvise ubwo busabe abyemera atazuyaje. hanyuma rero Egide bamwongera andi mashyi. Giana we yarakomeje arabaza kandi ntagihunga afite. atuje ati:" ikibazo cya gatandatu kirabaza ngo. ukurikije amakuru yibyo wumvise kandi wahawe, uruhinja rugira amagufwa angahe?"  
Egide yahise asaba micro, bayimuha byihuse ubundi atangira gusubiza. n'ikizere kinshi ati:" umuntu avuka afite amagufwa 300 iyo ari uruhinja."
bidatinze muri mashine hiyanditsemo pass, abanyeshuri b'ikirezi, bakoma mu mashyi, kuko yari andi manota abiri bahawe, amanota ahita aba, [ESR 6-4 IK].
Deliphine niwe wahise ubaza ati:" ikibazo cya karindwi kirabaza ngo, dukurikije amakuru dukuye kukibazo cyabanje, umuntu mukuru we agira amagufwa angahe?"
Egide bari bahanze amaso, ku iyo nshuro ntiyamanitse, ahubwo hamanitse Jack, atuje ati:" umuntu mukuru agira amagufwa hagati ya 206-213 gusa biterwa nuko imbavu z'abantu zitangana umubare. ariko umubare fatizo w'imbavu z'umuntu mukuri ni 206 kumugabo mugihe kumugore ari 207."
ayo nanone yabaye andi manota. bahita banganya. [ESR 6-6 IK],,"
ikizere cyaragarutse kuri ba Egide gusa ariko hari hasigaye ibibazo bitatu.
Giana yafashe micro ati:" ikibazo cya munani kirabaza ngo n'ikihe gice cy'ubwonko gi control ibyiyumviro n'amaranga mutima y'umuntu?"
bose bararebanye habura numwe usubiza. bituma Es Ruha, izamuka kumanota [ESR 7-6 IK].
Imashine iti:" icyo gice cy'ubwonko bakita limbic system."
Giana yarakomeje ati:" ikibazo cya cyenda, kirabaza ngo, n'ikihe gice k'ijisho kijyana amakuru ku bwonko?"
Egide yahise afata micro yihuse ati:" igice k'ijisho kijyana amakuru kubwonko bakita optic nerve."
amanota naho yahise azamuka aba abaye [ESR 7-8 IK]"
ba Giana bahise bagira ubwoba, kuko bahise barushwa rimwe, ariko hari hasigaye ikibazo kimwe. Delephine yarebye Del wabo, arangije yitsa umutima afata micro ati:" ikibazo cya cumi arinacyo cyanyuma kirabaza ngo................
...................
..................................................
...........Loading episode...29
.
kirabaza ngo iki? ba Egide bagikora barusha ba Giana amanota 3, yasanga rimwe babarushaga , baraba babarusha 4. ariko na none ba Giana kirananirwa gusubizwa bahabwa amanota 2, barahita barusha ba Egide inota rimwe, mu mikino yombi baraba banganya. ese birarangira gute? aya yo babonye barayakesha Egide, cyangwa? ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|.

Comments