Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
DUSUBIRE MU IJORO RYAKEYE
Ubwo Kimonyo yari amaze guherekeza abari baje iwe ni ukuvuga za nshuti ze zose ndetse bakaba banataramye bisanzwe we n’abana be na nyina wabo, nibwo yagiye kubona abona nimero atazi imuhamagaye abanza kureka kuyitaba na cyane ko atagikunda kwitaba nimero atazi cyane cyane iyo zimuhamagaye bwije
Gusa nimero yakomeje kumuhamagara inshuro nyinshi ageze aho aritaba
Kimonyo: allo
…: muraho muraho.
Kimonyo: muraho neza. Ko ntabamenye se muri ba nde
… : ese uracyagira ibyubahiro nka kera we?
Kimonyo: ko numva ijwi ndi kugerageza kuryumva ra?
…: urumva yaba ari nde se ubwo ?
Kimonyo : ko numva yaba ari Gasasira? Ariko se yaba ari we ate ko imyaka igiye kuba icumi yose tutamubona ?
…: yewe aho rwose wabimenye ni we. Ahubwo ngeze hamwe wabaga nzi ko ngiye kugutungura nsanga ngo warahimutse. Ubu se usigaye uri hehe ko numva mbere yo kujya kureba abasaza nshaka kubanza kugusuraho?
Kimonyo: ugirango se nagiye kure yaho cyane? Shaka moto hafi aho umubwire akugeze kwa Kimonyo nta mumotari utanzi aho rwose. Ubu se shahu ko uje twariye bagutekere cyangwa wariye ntitwigore
Gasasira: ndya bya he se ko natangiye urugendo mu ma sayine za mu gitondo. Ahubwo mukwakwanye ndisonzeye rwose. Ese ubu abana ntibabaye ibisaza ra? Nako reka mfate moto nze mbirebere
Yarakupye nuko Kimonyo asaba Umuhoza gutekera muramu we. Uyu Gasasira yari murumuna wa Kimonyo wari warigiriye gushaka ubuzima mu kindi gihugu. Yari amazeyo imyaka icum yose ari ho yibera none yari agarutse ku ivuko kubasura. Amakuru yose yabaye ntayo yari azi na cyane ko kuva yagenda atari yarabashije kujya avugana na bo kuko yagezeyo nta telefoni agira n’agapapuro yari yaranditseho nimero zabo aza kukabura. Nubwo nimero za Kimonyo yari yazihawe n’abo yasanze aho yabaga, simcard yo yari yayiguze akigera mu gihugu kugirango imufashe kuvugana n’abantu
Ubwo yageraga kwa Kimonyo yarabashuhuje baramusuhuza bamwishimiye cyane bidasanzwe, mbese nawe urabyumva imyaka icumi yose ni myinshi.
Gasasira: bro uzi ko umaze gusaza. Wazanye imvi burya?
Kimonyo: ahubwo se wowe nturazana umugore ko mbona umaze kuba ijigija mwa?
Gasasira: umugore se namuzana nkamuha iki ko hariya ubuzima bwaho buhenze bidasanzwe. Gusa ndabiteganya ni na cyo kintu kiri mu binzanye nshaka kumara ukwezi ino ndambagiza kuko sinashaka umugore utari umunyarwandakazi pee
Kimonyo: aho muba se ntibabayo? Wazashatse ukwegereye? Keretse niba uteganya kugaruka kuba ino?
Gasasira: ni ko bimeze nshaka kwisuganya noneho nkazaza gukorera ino, ayo nagiye ndundarunda wenda azavamo igishoro. Ubwo nyine uzaba unamfasha kumenya neza icyo nakora. Ese Umuhoza ko ahise agenda ntashaka kunganiriza cyangwa aracyamfata nk’umwana nka kera ukimushaka. Yajyaga andeba ngo umva sha ye mwa…
Kimonyo: none se nubwo wakuze ugirango wakuze we adakura. Uracyari umwana nyine kuri we. Ariko ntabwo agiye ahandi ahubwo agiye kugutegurira ibyo urya dore twe twariye.
Gasasira: niko se bite? Imyaka icumi ko ari myinshi ni utuhe dushya twabayemo?
Kimonyo: sha agashya ka mbere ni uko maze iminsi mike mfunguwe, nari maze imyaka itanu yose muri gereza ariko naziraga amaherere. Wumve ngo bari barankatiye imyaka 25 yose
Gasasira: iyo yose se wari wishe umuntu cyangwa wari wafashe ku ngufu?
Kimonyo: wa muhungu we ni inkuru ndende sinzi uko nayivuga ngo nyirangize ariko ndayigutekerereza tu.
Gasasira: umva ba uretse kuyimbwira ndabizi iri bube ndende reka ahubwo mbanze ngire umuntu mpamagara mubwire ko nahageze amahoro
Gasasira yahise afata telefoni ubundi arahamagara
Gasasira : salama musaza.
… : salama
Gasasira : ni Boateng mwana Kadafi. Ubu nagezeyo tu. Nibereye kwa mukuru wanjye ni ho ndaye nzerekeza ku basaza ejo.
Kadafi : eeh ni neza wana. Wasanze benewanyu se ari amahoro mwana ?
Gasasira: eh wana ni amahoro kabisa. Ahubwo uzampe neza address y’iwabo wa wa mutoto wawe mwana nzajya kugushakira amakuru. Ubu wasanga umwana wawe ari kwiga nursery nawe uri aho wasamye
Kadafi: ese ko wishyizemo ko nateye inda kandi ntabizi neza man. Umva umutoto ntabwo nanazi neza iwabo neza kuko sinigeze musura ariko nzi ko yitwa Gasaro tu. Ariko izo karitsiye wambwiye mukuru wawe atuyemo ubanza ari ho yabaga uze kumubaza wasanga amuzi tu.
Gasasira: sawa wanjye. Reka ngucike ubwo ejo nzaguha amakuru yuzuye rwose
Yamaze gukupa dore ko yari yashyize haut-parleur ubundi abona mukuru we arimo kumureba cyane.
Kimonyo: umva numvise uvugana na Kadafi muvuga umukobwa witwa Gasaro.
Gasasira: yego. Sha Kadafi tumaze imyaka itanu tubana ariko muri iyi minsi nibwo yambwiye ibintu yasize akoze numva mugiriye impuhwe ariko byanatumye mugaya cyane kuko yakoze ububwa. Ahubwo se ko ambwiye ngo uwo mukobwa ashobora kuba yarabaga muri ibi bice hari umukobwa witwa Gasaro uzi?
Kimonyo: none se Fifi uramwibuka murumuna wa madamu?
Gasasira: ndamwibuka ka kana twajyaga tuvuga ngo nigakura kazaba ka miss
Kimonyo: uwo ni we nafunzwe nzira rero, ubu imyaka itanu yose irashize yiyahuye.
Gasasira: ngo iki? Yiyahuye kubera iki? None se ni we Kadafi yafashe ku ngufu?
Kimonyo yamutekerereje inkuru yose uko imeze, undi na we abihuza neza n’ibyo yabwiwe na Kadafi ubundi yumva umujinya uramwishe azunguza umutwe
Gasasira: iriya mbwa yatumye ufungwa uzira ubusa none yirirwa yidegembya koko? Umva ahubwo ejo utange ikirego unavuge ko aho ari uhazi neza imbwa izaze iryozwe ibyo yakoze. Uranyumvira koko
Kimonyo: ntabwo ari ibintu wahita uhubukira cyangwa ngo ubikore ako kanya kuko byose bisaba inzego zibishinzwe ndetse binasaba ko polisi yacu ikorana na polisi yo hakurya ubundi bakamufata bakamushyikiriza ubutabera. Ahubwo burya Imana ikora ibintu mu buryo bwayo pee. Ukuntu narimo nibaza uburyo nzabigenza ngo uwo Kadafi aboneke byaranyobeye naho burya Imana yari irimo itegura neza uko byose bizagenda
Bakomeje kuganira kugera ubwo bagaburiye Gasasira ubundi bajya mu buriri kuryama.
Bukeye Kimonyo nta kindi yakoze uretse guhita afata telefoni agahamagara bagenzi be, ni na bwo yahamagaraga Gacupa
Gacupa: uzi ko uyikanze wa muswa we
Kimonyo: ndakuzi kandi ubwo wasanga koko wari ukiriho
Gacupa: izi saha we? Ahubwo agatotsi kari kamfashe. Ko uhamagaye se ni amahoro musaza?
Kimonyo : umva namaze gukusanya byose ahubwo tezamo umfashe tubishyire ku murongo dore Gasana we ntahari ariko Gatare ari mu nzira aza na we.
Gacupa : ko wagirango wabonye ibizibiti bya nyabyo ra
Kimonyo : sha Imana iri mu ruhande rwanjye ubu maze kubyemera pee. Ngwino wowe wirebere.
Gacupa ubwo yahageraga yasanze Gasasira ahari, ndetse na Gatare yari yahageze, uyu akaba ari mukuru wa Gasasira na Kimonyo, na we utari uzi ko murumuna wabo yaje
Kimonyo yabatekerereje inkuru yose uburyo imeze, maze bose barumirwa ndetse baratangara kuko ntabwo biyumvishaga ko bishobora koroha ako kageni kandi bo bari bishyizemo ko ari ibintu bigoye ndetse bizatinda.
Gasasira: ariko uzi ko nungutse agatekerezo kakoroshya ibintu.
*Akahe rero? Agace ka 18 ntuzagacikwe*
Comments