Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Roxy na Varu baza mu cyumba bakumburanye. Roxy ahita asimbukira Varu maze Varu aramuterurara.
Roxy ati” Narinkukumbuye cyane. Ubwo nabaga ndi kuri stage nabaga ndimo kwitekerereza wowe.
Varuaraseka ati” Koko.
Roxy ati” Urabisidikanya se?
Varu ati” Oya. Ariko ntekereza ko utakabaye waragiye..
.
Roxy asa n’babayemo gato ahita ava kuri varu. Varu amufata kumatama ati” Utaba ugiye kurakaza ako gasura kawe keza n’uburyo nakukundamo.
Roxy ati” Honey nawe uba uvanze igihe cyanjye.
Varu ati” Mbabarira.
Roxy ati” Ndakubabariye ariko Honey urabizi neza ko nkukinda.
Varu ati” Ya ndabizi.
.
Bicara kuburiri bakomneza baganira ibyabo.
Juliana yakurikiye ari hafi arimo kumva ibyo barimo. Ubwo akibaraguza.
Julianaati” Boss na mabuja niurugero rwiza rw’urukundo. Ariko nkubu mba ndimo gukora iki hano.
Juliana ava aho aragenda aza gutegura ameza.
Bidatinze Roxy na Varu baza kumeza kurya.
Varu ati” Ameza yarakumbuweho umuntu nkawe.
Roxy araseka ati” Bea niyo ntaba ntahari uba ugomba kurya dore twagize amahirwe tubona umukozi uzi guteka neza.
Varu ati” ariko rimwe nkumbye kuzarya ibiryo byatetswe nawe.
Roxy araseka ati” Cher urashaka ko nzajya mu gikoni.
Varu ati” Bibaye na bikunda mba numva mfite amatsiko
Roxy ati” Rimwe bizabaho.
.
Juliana aba ahagaze hirya abareba.
.
Varu ati” Iyaba byabaga buri musni.
Roxy ati” Hanyuma se Juiana akajya aora iki??
Varu ati” Hano akora imirmo myinshi.
.
Roxy ati” Bea wowe tuza nzajya mbigukorera nka surprise
.
Basoje kurya baza mu cyumba bajya kuburiri. Varu ahita afata Roxy amugaramisha kugitanda maze atangira kumusoma. Roxy nawe arasa n’ubushaka. Barakomezaaaaa. Varu arebye uo Roxy yabyakiriye nawe yizihiwe atekereza ko bari kumurongo umwe maze atangira kumukuramoimyenda.
Habura gato ngo hashye Roxy aba agaruye ubwenge maze yiyaka Varu.
Varu ati” Nanone kandi.
Roxy ati” Bea ntakibazo ariko basi nizere ko watuguze.
Varu ati” Ariko se
Rixy ati” Umva honey. Kuki buri kimwe cyose gisa n’ikigutungura kandi twabivuganye. Njye ntabwo mba nze kuguha ibyo ushaka. Ariko nekeneye kwirinda cyane ntazasenya inzozi zanye. Aka kaya nsabye byahita biba irabu ku nzozi zanjye.
Varu ati” Ariko se niki ushaka utakoze.
Roxy ati” Honey niba ushaka gutangira gushaka kwirengagiza ibintu waba utagira ukuri.
Varu aramurebaaaaa.
Roxy ati” Cher wihangane kandi ntabwo mba nanze.
.
Varu arabyakira n’iryo joro ricaho.
.
Mu gitondo Juliana ari mu gikoni Roxy abona araje. Roxy aramureba.
Juliana ati” Waramutse mabuja.
Roxy ati” Waramutse.
Juliana ati”Imana ishimwe noneho urandamukije.
Roxy ati” Ariko se ntugashyuhe. Ndagushimiye kugitekerezo wahaye umugabo wanjye ejo.
Julian yumva biramuneneje kuba Roxy amushimiye.
Julianaati” Ndshimye cyane kandi ndagukunda cyane mabuja. Nanjye ubwanjye ndagufana cyane.
.
Iminsi iricuma.
.
Igihe kimwe Juliana ajya ku isoko guhaha . ibyo ahashye bakabimushyrira mu modoka.
Uwo mwanya arimo ahaha. Hari abakobwa babiri bamubonye bari kure bisa nkaho bamuzi maze bamusanga aho ari bamugeraho.
juliana nawe ababonye aratangara baraziranye barahoberana barishimana cyane. Umwe yitwa Micky undi akitwa Teddy.
Juliana ati” Ibaze ukuntu twongeye guhura nyuma y’imyaka yose.
Teddy ati” tukimara kwiga twaraburanye buri wese ajya muze.
Juliana ati” Ndabibona mu meze neza.
Micky ati” Yego pe kuko dufite akazi keza.
Juliana ati” Imana yarakoze.
Teddy ati” ariko ngo wowe wabaye umukozi wo mu rugo.
Juliana ati” Yego.
Baramuseka.
Micky ati” Mbegaaa warakasirwe pe! N’uburyo wari umuhanga mwishuri.
Juliana ati” Bibaho niko ubuzima bumera.
Micky ati”Yewe ubwo agaciro kawe karako. Ubundi se uko usa wari kuba iki uretse kuba umukozi wo murugo.
.
Abakobwa yitaga inshuti ze yarishimiye batangira kumwiryaho biramubabaza.
Teddy ati” Ntabwo wowe warikuba umuntu wa danger nubwo wibwiraga ko uri umuhanga mu ishuri. Kandi nabwo ntabwo wari umuhanga ahubwo nuko waruzi kuboroka cyane.
Juliana ati” Ese kubera iki murimo kunyishima hejuru.
Micky ati” Oyaa turimo kuvuga ukuri. Uri mu mwanya wawe.
.
Juliana ati”Ngajho mwikomereze mwe mwahiriwe nye mundeke.
Bagenda bamuseka.
.
Kurundi ruhande mu masaha y’ijoro Roxy ari mu modoka hari iduka yajemoaraparika avamo maze arinjira.
Arimo kwinjira muri iryo duka wa munyamakuru didas aramubona.
Roxy hari ibyo yaguzemo maze arasohoka asubira mu modoka ye arakomeza. Didas agira amatsiko yo kumenya icyo yaravuye gukora muri iyo duka maze nawe arizamo abaza abarikoramo..
Roxy ageze mu rugo asanga Varu mu cyumba.
Roxy ati” Cher nkuzaniye ibyo wowe wananiwe kugura.
Varu ati”Ibiki.
Roxy amwereka udukingirizo.
.
Udaciwa na Episode ya 16
Comments