Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
PART OF SEX FEELING..
.
Episode 23
.
Twaherutse Rehema yinjiye mu nzu kwa Pante.
.
Story by Chris Nandi Ishimwe.
.
Rehema amaze kwinjiramu nzu ajya kwicara, Pante ahagarara hamwe aramureba. Rehema areba uburyo Pante arimo kumureba ati” Ese ko wagira ngo ntago washakaga kumbona hano?
Pante arisekera arangije nawe aricara ati” Wimbeshyera ibyo se njyewe wumvishe mbivuga?
Rehema aramwegera atangira kuvuga amukora mu mutwe ati” Ariko Pante wahinduwe niki? Ubundi njye nawe tigihura tugahuza nabonaga ari ibihe byiza cyane bitangiye hagati yacu. Kandi koko bayagiye binagenda neza. Ariko hashizeiminsi natunguwe no kubona utanira guhundura imvugo nuko wamfataga. Ese byari ukundambirwa?
Pante ati” Rehema sinakurambirwa. Ntanubwo byanabaho.
Rehema Ati” Nonese kubera ikiutigeze unyumva? Uwo muntu wahise uza mu buzima bwawe yarafite agaciro kangana iki kuburyo yaje ahita asenya umubano wose wanjye nawe.
.
Pante ati” Ntago yesenye umubano wacu pe. Cyane ko umubamo wajye nawe ntaho uhuriye n’umubano mfitanye n’uwo muntu. Ni nkuko nawe umubano dufitaye njye nawe ntaho uhuriye n’umbano ufitaye n’Umugabo wawe.
Rehema ati” Ariko njye nakubwiye ko Umbano wanjye nawe wagiye kura cyane muri njye kugea ubwo wakuyemo uw’umugabo wanjye uvuga. Kuri njye ni wowe wagacro mbere y’ibindi byose.
Pante aramureba gusa.
Rehema ati” Pante byari bikwiye ko unyumva. Ariko ntago nzaguhatiriza. Njye ndi hano kandi nzahira mpari kuzageza igihe uzanyumva nawe kandi nizeye ntashidikanya ko bizabaho.
Pante ati” Rehema reka nkubwize ukuri. Nye nawe tuzakomeza inshuti ariko ntago bizahindura amahitamo y’umutima wanjye.
Rehema aramureba arangije arahaguruka atangira gutembera inzu ya Pante. Pante nawe aramureka.
.
Tuze kuri Liline na Col . Karangwa. Liline aracaymuha amakuru y’uburyo ngo Rehema ajya amuca inyuma. Yageze naho amwereka amafoto atanduaye yagiye afotora Rehema arikumwe na Rehema barikumwe ariko batari mu gitada. Col. Karangw arimo kuyareba ayo mafoto.
Karangawa ati” Uyu musore yitwa nde?
Liline ati” Yitwa Pante nawe akora ku kaz iwacu. Ariko Pante siwe kibazo. Ikibazo ni Umugore wawe ugenda amwikuraraho cyane buri kanya. Ndetse yanabeshye Pante ko nta mugabo afite. Ibaze nawe kugira ng umugore wawe ukunda witaho muri byose agende akwihakana.
Col .Karangwa aramureba ati” Ibyo umbwiye burahagije. Nanjye ngiye gukora iprereza ryanjye.
Liline ati” Ariko Umenye ko uriya Musore we atariwe kibazo.
Col. Karangwa arahagauruka ati” Ibyo nzabireba neza ko nawe atari ikibazo.
Liline nawe ahita ahaguruka ati” Njyewe ndabizi neza ibyo nkubwiye niko kuri. Shaka uko uca umugore wawe areke kuzajya akomeza kugenda yizirika ku basore babandi abatesha umutwe.
Col. Karangwa aramureba ati”Urakozeku makuru umpaye.
.
Col. Karangwa agiye kugenda Liline ahita amufata akaboko ati” Banza unsezeranye ko uriya musore we utazamugiraho ikibazo. kandi umugire wawe ntago agomba kumenya ko arinjye waguhaye amakuru.
Col.Karangwa ati” Tuza abasirkare dufite ko tugenda nuko dukora.
.
Col. Karangwa aragenda, Liline arongera aricara yishimye cyane. arumva amaze kurangiza Rehema burundu atazongera kumubra imbogamizi.
.
Kurundi ruhande Dorisse ageze iwabo mu rugo. Yinjiye mu nzu ageze muri Saro abanza kwicara. Akicara yibuka ibihe byiza yagiranye na Pante uko abyibuka akajya yisetsa maze ariruhutsa ati” Mbega ibihe byiza ndimo. Warakoze mana kuzana Pante mu buzima bwanjye.
.
Tigaruke kwa Pante aracyarikumwe na Rehema urimo kugenda azenguruka inzu ye. Pante aeze nawe atangira kumukurikira aho agiye hose.
Rehema aramureba ati” pante ndashaka kuguha impano nziza.
Pante ati” Iyihe mpano?
Rehema ati” Ngiye kukugurira inzu niza uve mukazu gati kangana gutya.
Pante ati” Oya singombwa.
Rehema araseka ati” Pante winkinisha ngo umbwire ko ugiye gusuzegura impano yanye.
Pante ati” Ntago nayisuzugura ariko nanone kungurira inzu ntago ar ngombwa aha ntuye numva hampagije pe!
Rehema ati” Ariko ntago hakwiye umusore nkawe.
Pante ati” Wowe niko ubibina ariko ntago ariko bimeze rwose. Njyrwe nyuzwe naho.
Rehema ati” kwihagararaho kwawe. Reke nkureke ze kubitekerezaho neza. .
.
Rehema agaruka inyuma gato afata Pante amureba mu maso amureba amaso yoroshye ati” Bitewe nuko nkukunda nyewendashaka guhindura ubuzima bwawe.
Pante ati” Rehema ufite byinshi byo gukora birimo no kwita kumuryango wawe. Nanjye ndi umusore ufite amaboko n’imbaraga nabasha kwirwanaho nkiha buri kimwe cyose.
Rehema ati” Ariko waretse kwihagararaho Pante. Yego ndabyymva uri umusoreufite amaboko n’imbaraga ariko ukeneye amaboko akomeye yagufasha, byumwihariko kuba umfite uite byose.
.
.
Tuze mu rugo kwa Leo yicaye muri Saro afiye ikirahuri cy’amazi arimo kwinywera. Grace aza muri Saro araza yicarairuhande rwe aramureba.
Grace ati” Kubera iki umeze gutyo! Ntago wishimye?
Leo aramureba ati” uba wambihirije
Grace ati” Noneho se kandi nakoze iki?
Leo ati” Ntago njya nisshimira uburyo ujya witwara hano. Niba warabonye tumaze gushaka ukumva ko byose birangiye nye byaracanze.
Grace ati” Gute se kandi urmo uravua ibiki?
Leo aramureba ati” Ntakubeshye ntago ukiri Grace wa mbere tutari twabana.
.
Grace aba nkaho acanganyikiwe ati” Cher urimo kuvuga ibiki?
Leo ati” Mbere tutari twabana wari Romance wiyitaho ndetse uzi no guhnga udushya twinshi twiza. Ariko tukimara kubana byose byahise bigenda nka nyomberi warahindutse pe uba mubi cyane.
Grace atangira kurakara ati” Iiih wavuga ngwiki?? N’ubundi abagobo mwese ingeso yamwe nimwe. Nuko muhaga abagore banyu mugatangira gushakisha impmavu zihisha ayo mafuti yanyu. Ubuse wumvaga nzakomeza kuba mukobwa ni tubana
Leo ati” Nonese wowe ninde wakubwiye ko kuba umugore bigomba guhindura uko witwara? Kugeza naho mu burri uarama nk’umutumba ngo njye nihanyagure.
Grace ati” mbese urihanyagura?
Leo ati” Ndihanyagura nyine kugira ngo nkushimishe.
.
Grace ararakara ati”Leo urambabaje cyane ntago narinzi ko wavuga amagambo amze gutyo?
Leo ati” Njywe mvuga ukuri kw’ibihari ikiba kikaba.
Grace ati” Harya ngo ngarama nk’umutumba.
Leo ati” Niba nawo pe. Ntakubeshye nta santima nyikugirira kandi byose biterwa nawe.
Grace avuga ataogana ati” Wabuzwa niki ko ufite utwana uba wiriwemo.
Lwo arahagaruka ati” Umva ubaye umunyabwenge wakwiyekerezaho neza ukamenya ikibaz ufite.
.
Leo ava mu nzu arigendera.
.
Tugarike kwa Pante Rehema aje mu cyumba cya Pante ahita aryama kuburiri bwe.Pante yamuje inyuma ahagarara mu muryango w’icyu,ba aramureba.
Rehema akiryama mu buriri yumva jarimo guhumuramoparufe idasanzwe arangije ahita ahaguruka areba Pante.
Rehema ati” Ninde wundi wageze hano mu buriri bwawe?
Pante arasekaati” Ntawe.
Rehema ati” Oya wimbeshya. Parufe ndimo kumva hano ntago ari iyawe kuko iyawe ndayizi neza. None ninde wageze hano.
Pante ati” Cher wanjye.
Rehema birmurya ati” ariko uwo cher wawe ninde?
Pante ati” Rehema narakubwiye ko mfite ubuzima bwanjye ninjyengaho nawe ukagira ubwawe. Wijya ushaka kunyijirira. Kandi bikomeje gutya byazangiza byose hagati yanjye nawe.
.
Rehema aramureba ageze aho ahita yigarura. Yibuka ko hari akagambane yamaze gukora ko kuvana Liline mu nzira kuko arekereza ko ariwe waba umubangamiye akaba ariwe cher wa Pante.
Rehema ati” Pante Soryy niba narindengereye ariko byose mbiterwa nuko nkukunda. Ariko ubu ngiye gutanira kukumva.
Pante ati” byaba ari byiza.
Rehema ahita ava kugtanda amuza imbere aramufata ati” Ugiye kunsezeranya nubwo ufite umukunze ntakigomba guhunduka hagati yacu.
Pante ati” Kumabo wacu ntakigomba guhinduka ndabyemera ariko kuryamana byo ubu byarahagaze.
Rehema ararira ati” Ntago wabinkora pante!
Pante ati”Nkwiye kubaha cher wanjye ntago nabikomeza kandi mfite umukunzi.
Rehema arabyumva.
.
Tuze mu rugo kwa Dorisse mu masaha y’ijoro. Col.Karangwa aratashye akiera muri Saro abona Dorisse yaragiye mu cyumba, Dorisse nawe abonye Papa we ahita akata agaruka muri Saro asuhuza Papa we amubaza amakur yuko yiriwe.
Karangwa ati” Meze neza.
Dorisse ati” Papa njyeweko atariko ndimo kubibona.
Karangwa ati” Ntakibaoz mwana wanjye.
Dorisse ati None nkuzanire aka wine ube winywera.
Karangwa ati” Ntakibazo.
.
Dorisse ajya ku kazana. Ako kanya na Rehema aba yiniyiye mu nzu abona karangwa yatashye kare, abarasuhuzanya.
Rehema aramureba ati” ko watashye kare cyane noneho?
Karangwa ati” Uyu munsi ntakazi kenshi nagize. Kandi njyewe iyo ntakazi kesnhi mfite mba ngomba guhita nitahira mu rugo kuko ntabundi burara ngira bwo kujya kuba nshoreranye n’abandi bantu.
Rehema aramuhobera ati” Uri umugabo mwiza.
Col Karangwa ati” Ibyo s urabimenya ukabiha agaciro?
Rehema ati” Yego kubera iki?
Karangwa aramureba ati” Urahamye neza se ko amaso yawe ambona nk’umunyagaciro utasumbisha abandi???
Rehema asa n’uwikanzemo ati” uravuga ibiki?
Karangwa ati” Ndavuga ikinyarwanda.
.
Rehema aramureba.
.
Udacikwa na Episode 24
Comments