logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP49

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Bukeye nabyutse numva bitameze neza cyane kuko kuva namenya ko mfite musaza wanjye sindigera mbasha gusinzira neza.


Maze gukaraba naramanutse ngo njye gufata ikawa kuko ni yo nari nshoboye gukora gusa ariko nkigera muri salon nsanga Aida ari gutumura urumogi.


*Veronica:* Ushobora kumbwira icyo uri gukora aho?


Yahise ashiguka arahaguruka bwangu agana mu gikoni, aba afashe amazi aranywa


*Aida:* Veronica uri gukora iki


*Veronica:* Ariko ndi iwanjye. Ahubwo nshaka kukubaza ni jye nataye umutwe cyangwa ni wowe wawutaye uri kunywa ibimogi?


*Aida:* Reka ni wowe wawutaye. Urumogi se urubonye he


*Veronica:* Umva ntushake kuntesha umutwe se nyine


*Aida:* None se ni ubwa mbere ubonye umuntu ufata urumogi?


*Veronica:* Jyewe nanyoye urumogi, mfite imyaka 15 ariko iyo ntagira John nari kurangira. Ndibaza uko wowe urunywa ubana na we rero


*Aida:* Mbabarira ntuzabibwire John


*Veronica:* Sha nubundi singukunda urabizi rero sinakubikira ibanga. Ahubwo nsohokera mu gikoni ujyane iyo fuke hanze


*Aida:* Basi girira John kuko ubu ari mu bihe bigoye mu buzima bwe


*Veronica:* None se ntiyagiye hanze mu nama na bagenzi be? Ibyo ni byo wita ibihe bibi?


*Aida:* Urigira nk’aho uzi John ariko rwose nkubwije ukuri ntumuzi


*Veronica:* Ariko wowe se urumva umuzi neza?


*Aida:* Byibuze nzi icyamujyanye hanze. Ejo hazaba hashize imyaka 10 mushiki we yiciwe mu Butaliyani


*Veronica:* Ngo iki? Ibyo ko ntabyo nzi?


*Aida:* Ni ubuzima bwe, bwite ntaba ashaka kubivuga. Rero ntiyigeze abasha gukora ikiriyo cya mushiki we


*Veronica:* Umuswa aranzi wese ariko nta na gake kamwerekeye yigeze ambwira koko!!!


*Aida:* Uzamubaza nagaruka. Rero ari mu bihe bibi, kumubwira ko nywa urumogi byaba ari ukumwongerera ibibazo.


Aho nari nicaye nabonye Leon ari mu idirishya ndamurembuza ngo yinjire


*Leon:* Mwaramutse mabuja. John yansabye kubacungira umutekano mu gihe adahari


*Veronica:* Ndabizi ariko cunga uyu musazi ngo ni Aida. Jyewe ndicunga




Ako kanya nahise nakira ubutumwa buturutse kuri Ryan ambwira aho aherereye ngo mpamusange. Nakabaye nanga ariko kuko hari amakuru agomba kumpa nahise nemera ubutumire bwe. Mbere yo kugenda nasize mbwiye Leon na Aida kujya guhaha


Ngezeyo nasanze ari urugo rwiza cyane rwiyubashye, siniriwe nkomanga nahise nijira muri salon ariko sinamusangamo ahubwo ndebeye mu idirishya mubona ari muri pisine hanze ndasohoka ndahamusanga.


*Veronica:* Umpamagariye iki


*Ryan:* Ese wagiye ubanza gusuhuza wowe?


*Veronica:* Ese ubu umpamagariye kukureba uri koga? 


*Ryan:* Wapi sha jyewe ndashoboye. Amakuru y’ibanze ndayafite


*Veronica:* Ntiwumva se ngaho mbwira


*Ryan:* Sha burya so ntiyari yoroshye yari imfizi y’akarere. Urutonde rw’abagore yaryamanye na bo rurenze ukwemera


*Veronica:* Ntibikintungura ibyo, ubanza abagabo bakize bose ibyabo ari ukwirirwa barongora umugore wese bifuje. Nkimenya ko yabyaye hanze rwose natangiye kwiyakira numvaga ibyo nzamenya ari bibi kurenza kubyara, nyibwirira ibindi


*Ryan:* Jyewe rwose nemera muzehe wawe. Italanto ye yayigenzuye neza cyane. Niba uzi inkuru ya Casanova, rwose uwo ni papa wawe.


*Veronica:* Ryan wimbwira ibyo. Guhemuka ni byo ushima koko?


*Ryan:* Rero musaza wawe arahari kandi buri kwezi hari amafaranga papa wawe yohererezaga nyina w’uwo musore. 


*Veronica:* None se wamenye aho aba?


*Ryan:* Nashyizeho umuntu wo kubikurikirana ariko uramutse ushaka amakuru yihuse wabaza Carmen


*Veronica:* Kandi yarambwiye ko nta kindi azi


*Ryan:* Usabwa rero kurindira cherie


*Veronica:* Mbabarira ibya cheri ntukabizane 


*Ryan:* Ubu nta na murakoze umbwiye koko


*Veronica:* Rindira haracyari igihe


Nari ngiye kugenda mpita numva Ryan amfashe aturutse inyuma. Yaranyegereye buhoro, dore ko yari avuye mu mazi, numva atangiye kunsoma ku ijosi. Nkurikije uko nari namubonye akiri mu mazi, na we si umusore wagaya ariko se ibi ni byo byanzanye? Naramusunitse nkoresheje inkokora


*Veronica:* Ryan niba ushaka ko tubana neza ibi simbikunda rwose


*Ryan:* Tuza ariko. Twese ko turi abantu bakuze kuki unyiyama?


*Veronica:* Utantera umutima mubi iki gitondo. Ahubwo ikindi gihe nzaza kukureba umbabarire nzasange wambaye, kuko birambangamira kureba ibituza by’abasore.


Nahise ngenda nihuse ngo ndebe ko nava aho kuko numvaga ntangiye gucika intege nanjye mu mubiri


Nkigera imbere y’iwanjye nabonye Brad na Brandy bari kuganira ku muharuro w’iwabo ndabapepera.


*Brad:* Ese Veronica waretse tugasangira ibya ku manywa nubwo nari navuze nijoro?


Narebye ku isaha mbona ni saa tanu


*Veronica:* Nta kibazo ngaho reka mbanze njye guhindura imyenda.


Nageze mu nzu nsanga Leon na Aida ntibaragaruka.


Nahise nambara agakanzu kagera mu mavi, mfata isakoshi ndasohoka njya mu modoka ya Brad, kandi ibyo byose nyina yaraducungaga


*Veronica:* Nyoko ari kugucunga cyane ariko


*Brad:* Mureke uriya yarisariye. Aba ashaka kwivanga mu byanjye buri gihe


*Veronica:* None se tugiye kurira hehe


*Brad:* Humura ni muri resitora ariko


*Veronica:* Sha nizere ko utambeshya. Umva Brad, ibyabaye wa munsi ubyibagirwe ntibizongera rwose


*Brad:* Upfa kuba wararyohewe gusa, na byo sinari nzi ko bizabaho, n’ubundi wenda tuzongera.


*_Uyu John se ko yahishe byinshi Veronica? Uyu musaza we se bite aba hehe? Naho se ubu Brad koko… Agace ka 50 ntuzagacikwe_*

Comments