logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'UMUNYABWENGE S01 Ep 34

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUGORE W'UMUNYABWENGE 
.
Episode 34.
.
Duheruka Sonna arimo kubwira Amilia byose yaganiriye na Tole.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Amilia arimo kumva yumiwe.
Sonna arakomeza aramubwira ati" Umugore yari careless cyane bikabije. Ibaze nawe umugore aterera ibiryo kumeza akabwira umugabo ngo jya kumeza, yarangiza we akigira mu bye. Yagaburiraga umugabo nk'ugaburira umuntu uraho. Kuki abagore batamenya ko abagabo bakunda kwitabwaho. Kandi burya iyo ukeneye care y'umugabo ni wowe ubanza ? Kuki abagore batamenya ko mbere yuko Umugabo akwitaho ubanza kumwitaho ?
Amilia ati" ariko hari n'igihe wita ku mugabo ibyo ntabihe agaciro.
Sonna ati" ibyo biba igihe gusa wabanye n'umugabo utagukunda. Kandi rega uba ubizi ko wabanye n'umuntu utagukunda nuko usanga abantu birengagiza ukuri.
.
Amilia arumva.
Sonna ati" Umugore we yahoraga mu masengesho ntagihe cyihariye yajyaga agirana n'umugabo we. Mbese kuri we kuba yarashatswe nibyo byararangiye ntakindi. 
Sonna agaseka ati" abagore baba ibimara. Gusenga ni byiza ariko bidafite ubwenge bimaze iki? 
.
Amilia akabyumva byose.
Sonna ati" Umugore yambara nabi ibintu byibijipo biraho bidafite ipfo na ruguru.  Ugusanga umugore nta kantu na gato afite kuri we gakurura tension y'umugabo. Araho gusa ameze nk'umutako ushaje. Rero nkanjye nakwihurira n'umugabo nkuwo wabuze ibyishimo mu rugo rwe namunezeza. Ugasanga ikigero nk'icyo kije kuntezaho urusaku. Ubuse Sonia nawe mbwira. Ubu umugore wa Tole yazaza kuntezaho urusaku ngo natwaye umugabo we?
Amilia ntiyamusubiza.
Sonna ati" ndabona byakurenze ubuze icyo unsubiza. Noneho Tole yambwiye uburyo umugore we agira umunabi. Ni wamuntu niba habayeho ikibazo ntashobera kwemera kuganira mu mutuzo. Ahubwo arasara agasakuza. Ibintu byose akabizambya. Muri uwo mwanya akiyumva nkinzirekarengane. Kandi niko abagore benshi usanga tumeze. Aho kubanza gusobanukirwa neza ikibazo gihari. Turasakuza tugashwana. Cy se tukarira twigize abantu bahohotewe.
Amilia yacecetse arimo kwiyumva yumiwe.
Sonna ati" Abagabo batite abagore nkabo rero tuzajya twe tubahoza. Usange nibyo bagakoreye abagore babo nitwe bibakoreye. 
.
Amilia nawe agaseka yereka Sonna ko barikumwe ariko ababaye imbere muri we.
Sonna ati" reba nkuyu mukufe uhenze gutya nambaye. Ubuse tole yigeze narimwe awambika umugore we ? Kubera iki se ? Kubera ko ibyishimo bye biri kuri njye gusa. Umugore we ameze nka tableau yakoye agashyira mu rugo gusa. None abakobwa bari hanze aha ni gute biriya bigore bitwita amashitani atwara abagabo babo , kandi abo bagore aribo bimara?
.
Amilia asoma kuri fanta.
Mbibutse ko Amilia yicaye iwe mu cyumba, ibi nibyo akomeje kwibuka yaganiriye na Sonna.
Sonna ati" Njyewe umugabo wanjye abaye ankunda sinzi icyatuma ansha inyuma. Rega burya umuntu aguca inyuma agiye gushaka icyo yabuze kuri wowe.  Njyewe nakorera umugabo wanjye burikimwe cyose mbere yuko ngira icyo mukeneraho. Kandi icyo gihe nibwo nabasha kumenya agaciro kanjye kanyako imbere ye. 
Amilia abitekerezaho byoseee ati" ahari uravuga ukuri.
Sonna ati" ntabwo ari ahari ngo ndavuga ukuri. Ubitekerejeho neza nawe wabyumva. Ese Sonia wowe ufite umugabo? Ariko ntakuntu utamufite. 
Amilia araseka ati" why
Sonna ati" Uko ungana. Nako nameze kubibona ufite umugabo. Hari nigihe disi nawe wasanga Umugabo wawe aguca inyuma.
.
Amilia araseka ati" oya oya.
Sonna araseka ati" urahakana se ushingiye kuki? Kubera ko hari n'abagabo bananirwa kubwira abagore babo icyo bashaka, cyangwa amakosa y'abagore babo, akenshi na kenshi bitewe nuko abo bagore babo ari imyotso. Abagabo bagahitamo kwicecekera. Bakajya babaca inyuma muri bucece. Nawe wasanga umugabo aguca inyuma ariko atakubwira impamvu abikora.
Amilia ati" birashoboka da !.
Sonna ati" ese wowe ni kangahe uganira n'umugabo wawe ? Ni bihe bihe byiza mugirana utakwibagirwa mu buzima bwawe ? 
.
Amilia aratekereza asanga ntanakimwe koko!
Sonna ati" njyewe rero abagore n'abagabo baransetsa , buriya bazi ko gusezerana no kubana kuriya mu nzu gusa bakabyara abana. Ari ibyo ntabindi. Ibyo se bazi ko bikomeza gukuza umubamo wabo? Uko ntabihe byihariye ugirana n'umugabo wawe nuko umubano wanyu ugenda ugwa gake gake. Ugasanga uwari chr wawe ari urukundo rwawe mugihe cya fiance asigaye gusa ari Papa w'abana bawe cy mama w'abana bawe gusa. Abana akaba ariryo sano risigaye gusa hagati yawe nawe. Harya ubwo ni gute gucana inyuma bitabaho ?
.
Amilia amaze kwibuka ibyo byoseeee Sonna yagiye amubwira asanga niko bimeze koko kuri we. Yamenye ko yagiye yitwara nabi kenshi. Agahinda gafata umutima we. 
Uwo mwanya Tole aratashye asanga Amilia arimo kurira. Amilia amubonye ahita yahanagura amarira.
Tole ati" Mama Taby urimo kurizwa niki?
Amilia arahaguruka areba Tole mu maso , atera intambwe aramwegera maze ahita amuhobera ababaye bikomeye.
.
Udacikwa na Episode 35

Comments