logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Dutangiriye muri House of girls  Schools,  nkuko mu byumva ni ikigo cy’abakobwa gusa. Ni mu masaha ya mugitondo.
Mu kigo harimo movment zitandukanye.
Briana  n’abandi bakobwa barimo koga. Asoje koga aza muri Doro yabo aho arara. Aza kugitanda cye abona  mushiti we Fanny arahicaye.
Fanny aramwitegereza  cyane maze araseka.
Briana ati” Niki ko useka??
Fanny amukubita agashyi kumabuno ati” Sha uri  cyiza.
Briana arumirwa ati” Nawe se umaze kuba muri ba bandi??
Fanny  araseka ati” Reka reka ntabwo ndi umu lesbian.
.
Briana ati” ariko unkubise kumabuno urangije uvuga ko ndi mwiza.
Fanny ati”Icyo navugaga nuko uteye neza. Ubwo uri umukobwa uvuka mu muryango ukennye, Imana yaguhaye ubwiza bw’imiterere n’ubwenge. Ntamuhungu utagukunda.
Briana afata amavuta arisiga.
Fanny ati”Niyo mpamvu abahungu bose bakwiruka inyuma.
Briana ati” Abanyiruka inyuma bose birabareba. Uwo nemera uramuzi numwe.
.
Tuze kurundi ruhande mu rugo rukize cyane. Hari umusore yitwa Jamali yambaye jezi bakinana asohotse mu nzu aza kumudoka ye. Mushiki we Loreine aje hanze  nawe afite inkweto godiyo za Jamali.
Loreine ati”Nonese ko usiga inkweto uraza gukinana ibirenge??
Jamali yirebye hasi kubirenge abona yaragiye yambaye ubukweto busanzwe. 
.
Afata godiyo aziterera mu modoka.
Jamali ati”Urakoze.
Loreine ati” Cyangwa ufite ubwoba ko bari bubatsinde.
Jamali araseka ati”Twe ikigo cyacu ntabwo kijya gitsindwa. 
Loreine ati” Ariko natwe icyacu ntabwo kijya gitsindwa.
Jamali  ati”  mwe mukina basket gusa kubera ko Ikigo cyanyu ari icy’abakobwa gusa. Iyo muza kuba mugira n’abahungu  bakina football nabo twarikujya  tubatsinda.
.
Loreine araseka ati” Abakobwa banyu ni abaswa duhora tubatsinda. Ikindi turi n’abeza kubarusha.
Jamali araseka.
Loreine ati”Uraseka iki se   urabiyobewe siyo mpamvu waje gutereta mu kigo cyacu? Si nawe gusa n’abandi bahungu bavuye ku kigo cyanyu baza gutereta iwacu.
Jamali ati” Mufite abakobwa babiri beza gusa. Abandi baraho. Wowe mushiki wanjye na Briana gusa nimwe beza.
Loreine ati” Ariko buriya mbere yuko uza ku kibuga sugiye kubanza kuza guca ku kikigo cyacu uje kureba Briana?
Jamali ati”Wabimenye.
.
Tugaruke kuri House of girls secondary school.
Briana na ba Fanny nabob amaze kwambara imyenda ya sport.  Bagiye kujya gukina. Mu gihugu hose harimo  kuba imikino ihuza ibigo by’amashuri  mu mukino yose.
Briana na Fanny  bahagaze hanze mu kibuga.
Fanny ati” Ese Jamali araza kukureba??
Briana ati” Simbizi.
Fanny ati”Reka tubitegere agiye kuza  kugufata.
Briana ati” Ni ngombwa se ko tubitegera??
Fanny ati” Jamali aragukunda cyane.
.
Bakiraho  ako kanya babona imodoka ya Jamali ije  ku kigo cyabo. Jamali n’umwana w’umukire uzwi cyane. Papa we n’umukire ukomeye cyane mu gihugu.
.
Yinjiza imodoka ntibamukumira  kubera ko bamuzi. Ahura na Perefe wo kuri  icyo kigo baravugana.
Perefe at” Jamali bimeze bite??
Jamali ati”Ni byiza perefe.
Perefe ati”Nanone uje kureba Briana?
Jamali ati”Yego, kandi nizere ko ntarengereye ntabaderanjije ntakoze amakosa?/
Perefe ati”Oya ko n’ubundi se bari free tugiye kujya mu mikino.
Jamali ati” Murakoze cyane.
Prefe ati” ariko se ubundi uriya mukobwa harya warambwiye ngo mupfana iki??
Jamali ati” warabyibagiwe?? Nakubwiye ko ari mu byara wanjye.
Prefe ati” ok.
.
Briana na  Fanny baza nabo basatira imodoka ya Jamali. Jamali ava  mu modoka.
Briana ati” Ese wagiye ureke kwishyira mu byago uza kundeba hano.
Jamali ati”  Uyu ni Umunsi mwiza nagombaga kuza kukureba. Ahubwo mujye mu modoka  tugende.
.
Binjira  mu modoka maze bava mu kigo.
Briana ati” Ariko buriya niki wabwiye prefe gituma ajya akorohera  kuza mu Kigo?
Jamali ati” Humura ntabwo namuguteje namubeshye ko uri mu byara wanjye.
Fanny na Briana baraseka!!
.
Kurundi ruhande hari undi musore yitwa  Luwero  ari kuri moto nawe yambaye jezi arimo kwerekeza ahagiye kubera imikino y’ibigo.
Luwero nawe ni umwana ukomoka  mu muryango ukize ariko bidakabije cyane. Nawe yiga ku kigo Jamali yigaho ndetse bombi baba mu ikipe y’Ikigo.
.
Luwero arimo agenda aba ageze inyuma y’imodoka ya Jamali. Arayizi. Akomeza kugenda amwometse inyuma.
Jamali nawe arebeye muri reterevizeri abona cya Luwero kiri inyuma ye. 
.
Jamali aba arivugishije ati”Uriya  mujyinga…
Briana na Fanny barabyumva.
Briana ati” Umujyinga uvuga ninde??
Jamali ati” Ni kiriya kigoryi kiri inyuma yacu.
.
Luwero aba arabadepashije maze aringanira neza na Jamali bararebana.
Luwero ati”Jamali weee!
Jamali  ati”Wa mujyinga we ntukajye uvuga izina ryanjye aho wiboneye hose.
Luwero araseka ati”Nikihe kibazo ra ko ariko witwa.
.
Luwero arebye neza mu modoka abona Briana. Briana nawe ahindukiye bahuza amaso. Luwero muguhuza amaso na Briana muri we asa n’ubonye ikintu kidasanzwe ararangara. Muri uko kurangara imbere he haturuka indi modoka irimo kudebasa atayibonye , habura gato ngo imugonge aba yagaruye ubwenge akata moto maze iramugwisha hirya y’umuhanda.
.
Briana ati”arapfuye.
Jamali ati”Kiriya n’igisazi.
Jamali akomeza kwitwararira.
Briana  ati” Nonese  ko wikomereje??
Jamali ati” Ibye iraza kubyemera.
Briana ati” Kandi mbonye muziranye??
Jamali ati” Cher kiriya n’igisazi rega.
.
Briana areba inyuma abona ahantu Luwero aguye huzuye abantu benshi bisa nkaho luwero agize ikibazo.
Briana areba Jamali ati” Jamali parika imodoka.
Jamali ati”Oya nta mpamvu.
Briana ati” Jamali ntabwo nkuzi umeze gutyo! Koko ugiye gukomeza utererene  inshuti yawe??.
.
Jamali aba afashe  feri aparika imodoka. Bagiye kuvamo ngo barebe . kumbe Luwero ntacyo yabaye babona yahagurutse ndetse agiye gusubira kuri moto.
Jamali areba Briana ati” Uraboa tudahagagarire ubusa??  Iriya nzanga  niko imeze.
.
Basubira mu modoka barakomeza.
.
Bidatinze bagera ahagiye  kubera imikino y’ibigo by’amashuri.  Ubwo baratandukana. Jamali ajya ahari ikipe y’ikigo cyabo. Briana na Fanny nabob agenda bagana ma gace karimo ikipe yabo ya basket ball. Cyane ko Ikigo cyabo kigwaho n’abakobwa gusa bo bagira ikipe y’abakobwa ya basketball  na volleyball gusa.
.
Luwero nawe arahageze aparika moto ye. Gusa muri we arimo kwibuka isura ya Briana abonye mukanya.
Akimara  guparika moto  jacke undi mwana w’umusore bigana aza kumureba.
Jacke ati” Man kubera iki utafataga telephone yanjye.
Luwero ati” Jacke kuva nabaho mbonye umukobwa ntigeze mbona.
Jacke ati” Ubwo se uwo mukobwa amaze ate?/
Luwero ati”Reka mbanze mushake.
.
Briana na Fanny  bamaze guhura na Daria barimo bagenda bakata aho hagiye kubera imikino.
Fanny ati” Harya ntibavuze ko baduhaye ikiruhuko tuza gutaha mu miryango yacu tukazagaruka kwishuri kuwa mbere cyangwa numvise nabi??
Daria ati”Yego
Fanny arishima.
.
Luwero arimo gushaka Briana aba arababonye aho bari maze agenda abagana.agiye kubageraho, yarangariye Briana cyane maze  akandagira ahantu hari kunyerera cyane aba aranyereye atera umuserebeko atera n’ibyondo abo bakobwa maze agwa mu maguru ya Briana.
.
Udacikwa na Episode 2

Comments