logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Duheruka Mmille agiye gutwara Briana akamushyira ba Dorene, kandi tayali bamaze kumugambanira.
.
Created by Chris nandi Ishimwe.
.
Mamille yaraje aza imbere ya Briana aho arimo kwigira yitegura exame.
Briana aramureba. Fanny na Daria nabo baraho.
Mamille ati” Briana hari ikintu nshaka kujya kukwereka.
Briana ati” N’ubundi se wagiye mu bibazo??
Mamille ati” Oya ariko ni ikintu cy’ingenzi nshaka kukwereka.
.
Fanny ati” Icyo kintu cy’ingenzi uvuga nikihe??
Mamille arabareba maze yibuka ba Dorene bamubujije kuvugana nab a Fanny kugira ngo Briana adacyeka ibyo barimo.
Mamille ati” Oya ni Briana nshaka kucyereka gusa.
Briana ati” Sawa tugende.
.
Luwero nawe ari muri Class arimo kwigana ubwoba. azi ko Benia na Cleny bamaze kumutanga isaha n’isaha bishobora kuza kuzamba.
.
Abona Briana arasohotse ajyanye na Mamille.
Bageze hanze , Briana ati” Mami koko icyo kintu nigiki?
Mamille ati” Wowe reka tugende urakibona
Briana ati” Mfite amatsiko.
.
Fanny na Daria basigaye muri Class.
Fanny ati” Kariy gakobwa kagiye kwereka iki Briana.
Daria ati” Nonese ko avuze ko ariwe bireba gusa.
Fanny ati” Njyewe amatsiko yanjye ntabwo ajya ashira ngiye kujya kureba.
Daria ati” Uma tuza twibavangira n’ubundi Briana araza kutibwira.
Fanny ati” Nibyo koko!
.
Briana na Mamille barimo kugenda bagana kuri W.C
Briana ati” Nonese icyo kintu kiri muri wc.
Mamille ati” oya.
Briana ati”Mbona ariho tugana.
Mamille atio” Wowe ihangane gato.
.
Barakomeza bagera muri toilet.
Briana areba Mmille ati” Mami uri mu biki??
Mamille ahita atangira kumuririmbira indirimbo ya Birth day. Briana biramucanga.
Briana ati”Uri mu biki ra!
Mamille ati” Buretse gato n’abandi baraje.
Briana ati” Nonese njyewe nagize isabukuru??
Mamille ati” Ubwo rero waruzi ko tutabizi. Na ba Fanny baraje.
Briana araseka ati” Wasaze wa kantu we!
.
Dorene na Pelilla n’abandi bakobwa baba baraje bafite inkoni za lacrette bavunaguje baza baririmba.
Mamille abonye uko baje aratungurwa nawe.
Dorene ati” Briana wacuuuu.
Briana arikanga ati” Ibi n’ibiki??
Dorene ati” Tuza sha.
Mamille nawe arikanze akanura amaso ati” Dorene ibi n’ibiki ko mwambwiye ko ari isabukuru??
Dorene ati” yego nyine.
.
Dorene areba abakobwa be maze bafata Briana na Mamille barahondagura barangije barabafata babashyira muri toilet imwe barafungiranya,
Dorene urufunguzo ajya kurujugunya maze barigendera.
.
Nta muntu uri hafi aho wanabatabara. Abantu bose bahugiye mu ma exame. 
.
Ndetse ikizame kirantangiye mu mashuri hose.
Fanny na Daria barimo kwibaza impamvu Briana ataraguruka none exame ikaba itangiye adahari.
.
Dorene na Pelila nabo muri Class yabo barishimye cyane kuba bageze ku ntego bashakaga yo guhemukira Briana.
Kurundi ruhande, Briana na Mamille barimo gutakana akababaro.
Mmille asaba imbabazi ati”Rwose baje baranshuka sinarinzi icyo bagamije.
Briana ati” Wowe ntakibazo nkufiteho bagukoresheje kugira ngo bampemukire.
Mamille ati”Ubu turase Exame. Nta n’umunyeshuri numwe Wabasha kuza hano bose barimo kurwana na Exame.
.
Bakiraho hari uwo bumvise aza. Atangira guhondagura umuryango wa Toilet barimo .arawondagura cyane nk’uwica ingufuri. Maze aba afunguye umuryango babona ni Luwero.
Briana aramurebaaaa na Luwero aramurebaaaaa.
Briana ati” Ni gute ubashije kuza hano ukaba udutabaye?
Luwero ati”Ubwo mamille yazaga kukureba nagize amakenga. Narinzi ko hari n’umugambi mubi buriya bakobwa bafite kuri wowe.
Briana ati”Yego.
Briana ati” Warubize maze uraceceka ntiwambwira??
Luwero ati” Narimbizi ariko sinarinzi ngo bazikora gute?? Bazibikora ryari.  
Briana ati”wabimenye gute??
Luwero ati” Bari baje kumpa gasopo yo kutazabitambika nkuko byagenze ubushize.
.
Briana ati” noneho ninabo bangije unform yanjye cyagihe??
Luwero ati” Simbizi. Ariko ubwo bazaga kunyiyama nacyetse ko baba aribo.
Mamille ati” Leya urakoze cyane
Briana ati” Thank you.
Luwero ati”Ntakibazo.
.
Briana aramurebaaaaa maze aramuhobera.Luwero abyumvira iyo.
.
Udacikwa na Episode ya 30

Comments