Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Liana aryamana na Landy
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Mu gitondo Ruger arabyuka ajya mu gikoni gutegurira abana. Aamaze guteerekaho aza mu cyumba cy’abana arabakangura bajya koga.
Agaruka mu gikoni maze afata telephone ahamagara Liana kugira ngo yumve uko yaramutse.
.
Telephone ya Liana isonera kuri tirirwar hafi yaho aryamye ariko aracyari mu rinini ntabwo ayumva.
Ruger abonye atayifashe aramureka ntiyakomeza kumuhamgara abanza kujya kwita kubana kugira ngo badakererwa kujya kwishuri.
.
Amaze kubategura no kubageza ku muhanda imodka yo kwishuri ryabo ikabafata agaruka mu rugo maze nabwo arongera ahamagara Liana. Liana aracyasinzriye ntabwo yumva telephone. Ruger abonye ko Liana atamwitaba yumva aramuhangayikie cyane.
.
Iminota irisunika. Liana akangutse abona ari mu gitanda cya Landy wenyine. Nuko arabyuka afata kuri telephone ye abona Ruger yamuhamagaye cyane aramubura. Aho kumuhamagara nawe telephone ayisubiza hasi ku kameza maze ava mu cyumba.
Ageze muri Saro abona Landy arimo gushushanya , mugihe yarazi ko yazindutse yagiye mu kazi.
Landy nawe abona Liana arabyutse.
Liana ati” Ubu maze narinzi ko wagye kare wageze mu kazi.
Landy ati’Oya.
.
Liana atera intambee amwegera areba ibyo arimo gukora ati” Nonese buri uko ubyutse urashushanya.??
Landy ati” Yego. Gushushanya niyo siport yanjye.
Liana ati” None ubu urimo gushushanya iki??
Landy ati” Ushaka kukiboa se?
Liana ati” Yego .
.
Landy ati” Oya ni surprise uzakibona neza nakirangije.
Lianaati” Ni surprise yanjye se??
Landy ati” Yego.
Liana ati” Amatsiko ahise ambana menshi.
Landy at” Ihangane gato.
Liana ati” Ntakibazo. None turajya mu kazi ryari.
.
Landy ati” Muakanya. Ahubwo mu gikoni namaze gutegura beakfaste.
Liana ati” Ibyo byose wabikoze ryari??
Landy ati”Njyewe njya nzinzuka cyane.
.
Liana ati” Reka mbanze njye koga.
Landy ati” Ntakibazo.
.
Liana ajya muri dushe koga.
.
Kurundi ruhande Ruger nawe ari muri dushe arimo koga, yapanze ko agiye kujya ku kazi ka Liana akareba uko ameze.
.
Liana amaze koga aza mu cyumba areba imyenda ye abona imeze nabi irahinamaranye cyane.
Landy aba
.
Landy aba aje mu cyumba areba liana ati” Urimo gushaka icyo wambara?/
Liana ati” Yego. Imyenda yanjye kubera ukuntu byagenze ndabona yabaye danger.
Landy ati” Wigira ikibazo nabyo nabikemuye.
Liana ati” Wabkemuye gute??
.
Landi ajya muri saro azanamo igikapu akizana mu cyumba agihereza Liana.
Liana ati”Harimo iki??
Landy ati” Harimo imyenda itandukanye wakwambara.
Liana ati” Wayikuye he??
Landy ati”Nagiye kuyigura.
Liana ati”Uyigurira njye.
Landy ati” Yego ahubwo ambara vuba turebe.
.
Liana arambara. Abona ni imyenda itandukanye niyo yarasanzwe yambara.
Liana ati” Ko mbona ari iya bakobwa bagzweho cyane ra!
.
Landy ati” Nonese ntabwo ugezweho??
Liana ati” Landy njye ndi umubyeyi.
Landy ati” Ariko kuba uri umubyeyi ntabwo bisabanuye kutambara. Ntabwo kuba umubyeyi bikwambura ubureganzira bwo kudakomeza kugaragara neza ugsaa neza.
Liana araseka.
Landy ati” Uri mwiza ntikipfobye mu myambarire.
.
Liana arireba abona ikanzu yambaye rwose amatako yose ni hanze. Akumva ntabwo byari bikwiye o yambara gutyo ariko kubera amagambo ya Landy akomeje kumubwira nawe atangira kubona ko asa neza ntacyo byaba bitwaye.
.
Landy nawe aritegura maze bava mu rugo baza mu modoka bajya mu kazi baganira. Kurundi ruhande Ruger nawe ateze bus agiye ku kazi ka Liana agiye kureba umugore we.
.
Landy na Liana mu nzira bagenda. Landy akora Liana ku bibero. Liana akamureba.
Landy ati” ijoro ryahise ntabwo nzaryibagirwa mu mutwe wanjye.
Liana ati”Uravuga ukuri. Maze sinzi uko byagenze. Ariko buriya wanshoboje iki??
Landy ati”Nizere ko utarimo kubifata nkaho nagushutse.
Liana ati’Oya. Nashukika gute ndi Umugore. Nuko gusa nibaza uko byaje kuba.
Landy ati’ nawe warumfitiye amarangamutima nkayo mba nkufitiye.
Liana raseka ati” Ubwo ahari.
Landy ati” Liana uri umugore mwiza ukwiye ibyiza n’ubuzima bwiza. Kandi ndi hafi yawe ntauzagire nakimwe wifuza kandi mpari.
.
Liana ati’ Ndagushima pe nubu kuko ntanakimwe nakubuanye rwose.
Landy ati’ Ndahari rero igihe cyose.
.
Liana arimo kureba amafoto muri telephone. Hari ifoto y’inzu arimo kureba. Landy abona Liana yarangariye muri phone.
Landy ati” Niki cyagutwaye aho muri phone ?
Liana ati’ Ni inzu ndimo kureba.
.
Liana aramwereka ati’ Iyi n’inzu mpora ndota mu nzozi zanjye.
Landy ati”Uzayigeraho kandi vuba.
Liana ati’ Imana niba ikintije ubuzima.
.
Uko bagenda bagera muri feruje barahagarara. Kumbe na bus Ruger arimo niho igeze maze iparika iruhande rwabo neza bateganye. Ndetse ahubwo Ruger yicaye ku idirisha kuruhande rurimo imodoka Landy na Liana barimo. Kuburyo nakebuka gato arahita ababona.
.
Hashize akanya gato Ruger agiye gukebuka……..
.
Udacikwa na Episode ya 12
Comments