logo

NEW TALENTS

Stories Group

MARRY TO UPDATE WOMAN EPISODE 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Roxy agiye kugaruka  mu Rwanda, mugihe Varu na Juliana umubano nabo warumaze gukura ugeze kure cyane.
 .
Created by chris nandi Ishimwe.
.
Dutangiriye mu rugo kwa Varu. Mama Varu yaje kubasura yicaye muri Saro. Juliana aramureba amuzanira icyo kunywa amutereka imbere ajya no kumuzanira imbuto.
Juliana uko azaba ibyo kwakiriza mama Varu, akamwitegereza cyane. 
Juliana amaze kumutegurira ati" mama ni karibu!
Mama Varu yamwishiniye cyane ati" urakoze Mwana mwana wanjye.
Juliana ati" ndizera  ko muza kuryoherwa.
Mama ati" nanjye niko mbitekereza. Ariko buretse kugenda icara tube tuganira igihe Umuhungu wanjye atarava koga.
.
Juliana aricara.
Mama Varu aramureba ati" harya hano  uhamaze igihe kingana iki?
Juliana ati" imyaka 6.
Mama varu ati" yose.
Juliana ati" yego.
Mama Varu ati" wa mukobwa we naragukunze.
Juliana araseka ati" kubera iki mama!
Mama ati" kenshi nakwitehereje nagiye  mbona uri umukobwa wuzuye  indagagaciro abandi babuze.
.
Juliana ati" niba ariko kuri murakoze cyane.
Mama ati" nuko ibihe  byahindutse. Iyaba hakiri umuco wa cyera kugiti cyanjye ni wowe nariguhitiramo Umuhungu wanjye. 
.
Juliana ahita yibuka ko kandi bamaze igihe bahatwika bamaranye neza  nk"umugore n'umugabo. Mama Varu arabibona ko Juliana ahise ajya kure mu bitekerezo.
Mama Varu ati" ko ugiye  kure hari ikibi naba mvuze ?
Juliana ati" oya Ntacyo. Ariko ibyo simpamya  ko arinjye waba ubereye Umuhungu wawe.
Mma Varu araseka ati" ese nawe ubona ko bariya bakobwa birirwa mu indorerwamo aribo bagore beza?
Juliana ati" njyewe ntabwo napfa kumenya umwiza n'umubi.
MamaVaru ati" Ntabwo ubwiza bw'umugore bureberwa mu  gace gato kandi nabwo karebewe inyuma gusa.
.
Varu aba araje nawe maze aricara Juliana ahita ahaguruka aha Umwana na nyina akanya.
Mama Varu ati" Juliana urakoze kuganira nanjye.
Varu ati" mama wowe nawe mwaganiraga iki?
Mama ati" Mwana wanjye kuki ujya gushaka amaso yawe yarebeye hafi. 
Varu ati" ushaka kuvuga iki?
Mama Varu ati" ubundi abakobwa ni bano bameze nka Juliana.
.
Varu araseka ati" Mama nubu ntabwo uriyumvamo umugore wanjye.
Mama ati" sinzi  kubeshya urabizi. Ubuse arihe ? Ubundi se wowe umarana igihe  kingana iki nawe ! Reba imyaka itambutse.  Ubuse umuryango mwashinze urihe. Ubundi se uretse uyu mukobwa ukuba hafi akakuyamba iyo ataza kuba ahari uba utandukaniye he n'ingaragu. Uretse ko unakiriyo.
Varu araseka ati" ariko Mama nawe.
Mama ati" ndavuga ukuri. Sinzi Niba wowe ahari wishimiye ubuzima urimo.
Varu ati" mama njye sinzi icyo nakubwira.
Mama Varu ati" mpamya ko nawe wamaze kurambirwa.
Varu aramureba gusa hashira akanya.
Mama ati" vuga ijambo.
Varu ati" ese mama! Nyuma y'indahiro umuntu yarahiye biba bakwiye ko hari ikindi kintu umuntu yakira nyuma yaho ?
Mama Varu ati" yes. Igihe waba utabara ubuzima bwawe ubushira ahantu heza.
Varu arabyumva abitekerezaho.
.
Kurundi ruhande Roxy na Abass bari mu ndege barimo kugaruka mu Rwanda.
Roxy ati" nsanze Umugabo wanjye yaragize ikibazo sinzi ko nazabyibabarira.
Abass araseka ati " Wenda siko nifuza ko byamera. Ariko se abagabo bari hanze aha ni bake n'uburyo wajya kwifungiranya mu gahinda!!!
Roxy ati" abagabo barahari ariko ntabwo Bose arikimwe. Umugabo wanjye aratandukanye.
Abass ati" abagabo bose ni abagabo Kandi ni kimwe.
Roxy ati" oyaaa.
Abass ati" aba ari ikibazo kigihe gusa.
Roxy ati" noneho nawe uri nk"abandi.
Abass ati" haba harimo itandukaniro rito cyane.
.
Tuze mu Rwanda mu masaha y'ijoro. Juliana na Varu barikumwe . Juliana arimo koza Varu ibirenge.
Varu ati" Juli kuki atari wowe namenye mbere hose!
Juliana ati" warikumbona Ute! 
Varu ati" ariko byarigushoboka iyo n'itonda.
Juliana ati" umva Ntabwo warikumbona pe ! Kuko n'ubundi amaso y'abagabo nkamwe cyangwa abasore nkamwe aba areba gusa b'abakobwa bibirahuri.
Varu ati" abakobwa bibirahuri.
Juliana ati" yego da !
Varu amufata mu mutwe maze Juliana azamura umutwe aramureba. 
Varu ati" yego baba bamez nk'ibirahuri ariko tutazi ko bikomeye byameneka ubusa. 
Juliana ati" buriya se ra!
Varu ati" maze kubibona.  Amaso y'ubwenge gusa kandi ashishoza niyo abasha  kubona abakobwa bakwiye nkamwe.
.
Juliana yumva amagambo meza.
Bidatinze, Roxy na Abass bageze I kanombe mu masaha y'igitondo.
Abass ati" urahamara umugabo wawe aze agufate cyangwa nkujyane
Roxy ati" oya njyana ntampvu yo kumuhamagara ntazi uko ameze.
.
Bajya mu modoka maze Abass Azana Roxy mu rugo.
.
Udacikwa na Episode 34

Comments