logo

NEW TALENTS

Stories Group

TRUE LOVE NEAR BY YOU EPISODE 42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Twaherutse Briana atunguwe no kwisanga muri Bd Luwero Yarimuteguriye.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
 Briana yaratunguwe cyane! Atungurwa n;uburyo ahantu hatuguwe n’abantu bose bahari, kandi rwose akaba atanakekega ko byaba byakozwe na Luwero. Noneho kubona kuri Secreen arimo gufatanya n’abandi kumuririmbira biramutungura cyane.
Fanny na Daria nabo byabacanzemo biranabarenga! Briana arebana nabo. Bose baribaza ibibaye ngo n’ibiki mugihe bo bari bazi ko byateguwe na Jamali.
.
Briana yitegereza uburyo Luwero arimo kumuririmbira kuri television nini yatuguwe aho. Dari we yumvise abikunze cyane.
.
Luwero amaze kuririmbaaa maze yifuriza Briana isabukuru nziza binyuze mu ijambo.
Aravuga ati” Briana ndabizi bino biragutunguye ariko uri umukobwa mwiza utabura kuzirikanwa na buri umwe wese.
.
Abantu bakoma amashyi. Ako kanya abona bazanye keke nini cyane. Ndetse mubayizanye abona harimo mama we yariyabuze kuva kare.
Briana biramutungura cyane. Biramurenga rwose/
Abaza mama we ati” Mama ibi n’ibiki??
Mama we ati”Nibyo ubona., kandi byose byateguriwe wowe.
.
Luwero ati” Briana isabukuru nziza y’amavuko. Rero ugiy gukata keke yawe. Ariko mbere yuko uyikata hari undi muntu ugomba kuba urikumwe nawe twateguye. Ni umuntu w’ingenzi kuri wowe. Ariko uraza kwihanga kuba mutaba muri kumwe neza kuburyo wamufataho. Ariko twifuze ko yaza kuba ahari ndetse akabana nawe mu buryo bw’umutima.
.
Briana muri we aba atangiye kwibaza uwo muntu uwariwe.
Fanny we yumiwe ntabwo yumva ngo ibirimo kuba n’ibiki. Ubwo aba yegereye Briana cyane maze aramwongororera.
Fanny ati” Turi ahantu tutakabaye turi. 
Briana ati” Nanjye byacanze.
Fannyati” Tuve hano rero kuko cher wawe ubu nawe ashobora kuba yakubuze.
Daria arabyumva ati” Ubwo se Jamli ushaka kuvuga ko yamuburiye he?? Ko atanazi ibirimo kujya mbere.
.
Briana ati” Mu mpereze telephone yanjye ndebe.
Barayimuhereza abona nta call nimwe ya Jamali irimo.
Daria ati” Wabibonye?? Ariko niba mushiki we atazi iyo ari, urumva ariki utegereje kuri jamali.??
.
Briana uwo mwanya abona bazanye pankarite nini cyane iriho ifoto ya papa we. Papa Briana yapfuye cyera Briana akiri gato cyane ntbwo yari yarigeze agira amahirwe yo kubana nawe cyane cyangwa kuba yamaranaakanya na papa we. Abona rwose baoze ifoto ye nini cyane maze bayizana imbere ye.
Daria areba Briana ati” Briana reka ibindi bitekerezo wishimire ibi bagutegriye kandi nawe urabona ko birenze.
Briana ati” Yego.
.
Luwero muri Secreen. Kubera ko we ari muri Amerika. Arimo kwifatanya nabo mu buryo bwa Online.
Luwero ati” Briana rero nifuje ko iyi sabukuru yawe wayisereburana na Papa wawe , kubera ko utigeze ugira amahirwe yo kuba wamnarana nawe igihe. Niyo mpmavu twateguye ifoto ye gutya. Ariko basi iraza kugufasha kugira ngo wumve ko urikumwe nawe. Mama wawe twafatanyije kugira ngo bikunde. Nawe ndamushimiye cyane.
.
Briana kureba ifoto ye se nini cyane gutyo! Kureb mama we ahagaze imbere ye n’ibyo bamuteguriye byoseee biramurenge maze ararira.
Bamuzanira agatambaro.
Luwero ati” Ndahamya ko bigukoze kumutima, n’igihe cyawe rwose cyo kwishima. Ubu rero fata icyuma maze ukate keke yawe. Hanyuma udusangize twese ku byiza by’isabukuru yawe. Kandi rwose hahabwe umugisha uyu munsi watumye ubaho
.
Abandi bakoma amashyi maze Briana afata icyuma areba ku ifoto ya Papa we ahamagara na Mama we maze barakatana. Abandi babarimbira banakoma amashyi menshi cyane.
.
Ikirori kiba kiba ikirori. Bararya baranywa. Abatanga impano barazitanga. Luwero nawe atanga iye yateguriye Briana.
.
Ibyo byose birimo kuba mugihe Jamali na Lucas bakibereye mu mujyepfo hao bagiye kwitabira isiganwa ry’imodoka.
.
Ikirori gihumuje, Jacke asaba Briana, Mama we na ba Fanny kujya mu modoka bateguriwe maze akabacyura.
Bajya mu modoka arabacyura.
Briana ati” Mama ni gute wafatanyije na Luwero mugategura ibintu nkibi bucece ntunambwire.
Mama Briana ati” Narikukubwira gute kandi yari surprise?? Luwero yarampamagaye ampuza na Jacke dufatanya kubitegura gutyo!
Briana yumiwe.
Daria ati” Luwero ntabaho rwose. Njyew aranyemeje cyane. Uburyo twaritwumiwe twashobewe twibaza impamvu Cher wa Briana adahamagara
Mama Briana ati” Njyewe ntabwo narinzi gahunda ya Jamali kuko ntabwo yigeze amvugisha. Niyo mpamvu nahise nubaha gahuda Jacke yanzaniye atumwe na Luwero nuko turafatanya kugira ngo uyu munsi ubeho.
Daria ati” Mwakoze cyane rwose. , mwadukuye mu kimwaro.
Mama Briana ati” ahubwo twabaga turimo kwibaza uko bigenda mugije Jamali nawe arikuba yabiteguye.
Daria ati” Nonese wamugani ahubwo mwari mwatekereje ko byari kugenda gute??
Mama Briana ati” Sha ntabyinshi twari twatekereje kubera ko Luwero yari yambwiye ko abazi neza ko Jamali ntacyo azakora.
.
Briana arabyumva.
Fanny we aba nkuguye mu kantu ati” Ngwiki?? Luwero se yarabizi gute ko Jamali ntacyo azakora. Atazategura umunsi wa Briana.
Mama Briana ati” Simbizi.
.
Jacke abageza mu rugo bava mu modoka.
Briana aramureba ati” Jacke sinzi uko nabashimira ariko mwakoze cyane.
Jacke ati” Ntakbazo . ahubwo nawe wakoze kuba wemeye kutwumvira. Luwero yarafite impungenge ko ushobora kutabyemera.
Mama Briana ati” Jacke uze kunshimirarira Luwero cyane umubwire ko twashimye.
Jacke ati”Yego ndabikora.
.
Jacke arataha.
Briana na bagenzi nabo baza mu nzu. Gusa buri wese afite amatsiko yo kumenya impano Luwero yahaye Briana.
Briana nawe afite amatsiko.
Baza mu cyumba batangira gufungura impano bagenda bareba.
Daria ati” wahereye kuya Luwero.
.
Briana afungura iya Luwero, maze asanga ni amakariso atandukanye menshi ariko yanditseho amazina ye. N’amasutiya meza cyane atandukanye nayo yanditseho amazina ye.
Daria ati” Wawoooo!
.
Brianaabonamo n’akandiko hasi maze aragafata nako maze aragasoma. Asanga kanditseho ngo” Isabukuru nziza kandi iyi mpano ikunyure ukwiye ibyiza.
Fanny ati” Impano y’amakariso ni ubwa mbere mu mateka mbibonye.
Daria ati” Ariko njye ndabikunze. Luwero anyeretse ko ari umusore urenze Wabasha kwita kumugore we kuva kuri zero .
.
Briana nawe byamukozeho kumutima ariko arijisha maze yicara kugitanda.
.
Udacika na Episode ya 43.

Comments