logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWANZI W'AMARASO EP46

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duheruka Carmen agiye guha ukuri Veronica ariko amubwira ko ari buhere ku muryango we


*Carmen:* Nicyo gihe ngo umenye amakosa yakozwe na so akiriho unamenye ko ufite musaza wawe utari uzi


*Veronica:* Uravuga ibiki ubwo? Ubwo Celia yicaga ababyeyi banjye nari mfite imyaka 10 kandi nta musaza wanjye nari mfite


*Carmen:* So yabyaranye n’undi mugore babyarana umwana w’umuhungu. Yakomeje kumurerera kure yanyu kuko na nyoko yarinze apfa atabizi.


*Veronica:* Ntabwo nakwizera uri kumbeshya ushaka kuntokoza ubwonko


*Carmen:* Nyizera Veronica sinkubeshya kandi ari jye wakwihamagariye.




*Veronica:* Oya papa ntiyari gushobora guca inyuma mama.


*Carmen:* So yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, umusinzi, umubeshyi n’umusambanyi. Icyo yitagaho gusa byari ugushaka amafaranga ku buryo atigeze acyura umwana yabyaye hanze. Icyo nzi cyo ubu ari mu muriro utazima




Numvise anshajije mu mutwe mutera icupa ry’amazi nari mfite. Yagize amahirwe sinari mfite imbunda mba naramumariyemo magazine yose. Uranyumvira aho yahereye aserereza data ngo ni uko atariho di.


*Carmen:* Veronica ukuri kuraryana ndabizi ariko uko ni ko kuri


*Veronica:* Ceceka cyangwa nkumaremo umwuka


Yarandebye araseka. Nasohotse niruka kuko numvaga ngumye aho namumaramo umwuka. Ngisohoka nahise nikubita hasi guhumeka neza birananira


*John:* Ubaye iki Veronica?


*Veronica:* Umva sinzi icyo nakora John


*John:* Mbwira ndakumva. Tuza untekerereze byose


Naregutse nuko mbwira John byose uko byagenze mpereye ruhande uko Carmen yambwiye.
Numvaga ntangiye kwigaya. Niba data koko yari ateye uko naba ndwana n’iki muhorera? Kuko kuba yaracaga mama inyuma kugera ubwo abyara hanze ndumva no gupfa byarabaye byiza yari guhabwa ikindi gihano


*Veronica:* Mbwira John ubu nkore iki koko


*John:* Wifata umwanzuro uhubutse. Bindekere ndaza kugushakira amakuru yuzuye


*Aida:* yayayaaa. Inyana ni ya mweru cyakora bavuze ukuri.


*Veronica:* Aida utankurura nkakwereka


*John:* Ese muzabana mute koko mutabasha kumvikana


*Veronica:* John ndumva nakica umuntu sinzi niba kunsigana n’uyu mukobwa bizangwa amahoro


*Aida:* Aravuga ukuri rwose nanjye sinshaka gupfa


*John:* Ubuzima bwawe urabizi buri mu bibazo kandi nemereye mama wawe kuzakurinda uko byamera kose.


*Veronica:* Humura ntacyo uzaba, ntacyo nzagutwara.


Nagombaga kumenya koko niba Carmen atambeshye. Niba mfite umuvandimwe ntari nzi ni cyo gihe ngo mumenye ariko ninsanga yarambeshye ndarahiye nzamuhamba abona kuko sinzihangana. Ni cyo gihe ngo nsabe Ryan agire icyo akora ndebe niba koko namwizera, kuko nubwo John yemeye kumfasha ariko agiye mu rugendo rwa kure azagaruka atinze sinarindira icyo gihe cyose.




*Tugaruke kuri Victor*


Ni saa yine kandi kuva ejo nijoro ndaryamye ubutava mu buriri. Ubwo navaga kwa Veronica nahise ncika intege nk’aho nafashe ibiyobyabwenge ariko ni ukubera kunywa inzoga ngotomera kandi ntari nyiherutse. Ahubwo se ni gute nabashije kugera mu biro byanjye ngo mbe ari ho ndara koko? 
Ndumva stress ari yo yanteye kunywa inzoga ntabwo bivuze ko ngiye kongera kuba umusinzi nka mbere.


Narabyutse njya koga ariko numvaga mu mutwe hatameze neza pee.


Nagiye mu cyahoze ari icyumba cyanjye na Celia ni ho hari ubwogero ariko ninjiyemo sinamusanzemo, gusa sinabyitayeho niba ari mu busitani cyangwa atari mu rugo ntibindeba. Maze koga naramanutse musanga ari kumwe na Julia na Brandy muri salon.


*Celia:* Wahoze hehe Victor


*Victor:* Simvuye koga se


*Celia:* Oya ndakubaza kuva ejo wari uri hehe?


*Victor:* Harya kuhamenya byakumarira iki


*Julia:* Hama hamwe baguhate ibibazo papa


*Celia:* Ariko Julia harya nagusabye inyunganizi?


Tukiri muri ibyo umuntu yakomanze ku muryango nuko njya gukingura


*Brandy:* Nizere ko noneho mutongera gutongana ariko babyeyi.


Ubwo nakinguraga yari Fernando ugarutse


*Fernando:* Muraho mwese


*Celia:* Yooo umwana wanjye aratahutse. Mana ushimwe pee


*Fernando:* Oya Celia nje gufata ibyanjye biri hano kuko sinshobora kubana nawe


*Celia:* Ntuzongere kunyita Celia ndi nyoko


*Fernando:* Humura byose sinzabikwita kuko ntaho nzongera guhurira nawe


*Julia:* Ohh mutima.
Yabivuze amugwamo amuhobera




*Fernando:* Julia tunganya ibintu byawe n’umwana mwitegure tugomba kuva hano


*Celia:* Ndavuze ngo ntawe uva hano


*Victor:* Mureke intonganya se. Fernando mwana wanjye nishimiye kukubona


*Fernando:* Jyewe rero sinishimye


Yabivuze bazamuka we na Julia bagana mu cyumba cyabo.


Narabibonye mu maso ye, Fernando yaratuzinutswe. Ibi byose ni ingaruka z’amakosa ya Celia n’ibinyoma bye bidashira.


*Victor:* Urabona? Byose ni amakosa yawe


*Celia:* Mureke ari butuze umujinya ushire. Ahubwo hari ibintu dukwiye kwitaho


*Victor:* Urugero


*Celia:* Ndacyeka hari umuntu wahagurukiye umuryango wacu ushaka kuwurimbura. Izimira rya Carmen ryakurikiwe n’urupfu rwa Britanny, nibwo nyuma Fernando amenye nyina nyakuri, nyuma yaho dore inyubako yacu irahiye.


*Victor:* Ushaka kumbwira ko umukobwa wacu yishwe se?


*Celia:* Nyuma y’urupfu rwe byinshi byageze ku muryango wacu. Urupfu rwe rwari nk’ikimenyetso ko hari umuntu ugiye kutwihoreraho


*Victor:* Ariko ni wowe wanze ko umurambo ukorerwa isuzuma


*Celia:* Ndabona tugomba gushaka ukuri ku cyihishe inyuma yabyo


*Victor:* Celia ibyo birakureba sinzongera kwivanga mu byawe mbona ntazi ibyo ari byo


*Celia:* Oya tugomba gufatanya kuko turi mu gatebo kamwe ubimenye.


*Victor:* Celia ndambiwe kubaho nk’umwana nyoborwa. Uzi ko hari igihe nibaza uwo ndi we bikanyobera


*Celia:* Victor ceceka nubundi ntiwigeze uba umuntu kuva na kera. Umva ibyo nkubwira uceceke.




*_Ese uyu mugore bite bye? Ubu se Fernando aragenda cyangwa ntaho ajya? Hagati aho se koko Veronica afite musaza we cyangwa ni ukumusaza? Agace ka 47 ntuzagacikwe

Comments