logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NIGHT OF NYSHI S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
THE NIGHT OF NYASHI
         ∆∆ Episode 16∆∆
.
Twaherutse abantu batangiye kuza gutabara kwa Cloy, nyuma yuko Mama we yaramaze kwitaba Imana.
.
Author:Chris Nandi Ishimwe.
.
Abantu batangiye kuza batandukanye. Inshuti, imiryango ndetse n'abandi bantu batandukanye.  Ni umugoroba ubanziriza umunsi wo gushyungura.
.
Moses yicaye hasi mu cyumba cye arigunze cyane arimo kurira. Agahinda kamwishe bikomeye. Niko na Cloy nawe amerewe mu cyumba cye. 
Arimo kwibuka uko yabonekewe ibyabaye kuri Mama we mbere yuko binaba. Muri uwo mwanya, Gentie, Amelia, Saranda na Julia baba bamugezeho aho mu cyumba. Baramusuhuza baramwihanganisha.
Cloy ati" Murakoze.
.
Bicara kugitanda.
Amelia ati" nonese Cloy, mama wawe yishwe niki ko atarasanzwe arwaye?
Cloy ati" Amelia ubu nagusubuza gute ko natwe tutazi uko byagenze.
Gentile ati" Ibaze nukuri umuntu gupfa kandi ntakibazo yarafite.
Emelia ati" Ntabwo bibaho ko umuntu yapfa gupfa gutyo gusa ntakibazo yarafite.
.
Gentile ati' Umva mureke tureke ibyo biganiro.
Emelia ati" ariko nicyo gihe turimo.
Gentile ati' Amelia, Cloy akeneye amagambo amukomeza aho gukomeza kumubaza uko Mama we yapfuye.
Cloy ati" Oya ushaka kumenya ambaze rwose nubwo ntafite icyo namusubiza.
Amelia ati" Nonese.....
.
Atarasoza kuvuga Gentile amuca mu ijambo.
Gentile ati" Amelie wakwihangana koko! Ko maka we yamaze gupfa byarangiye.
Amelia ati' Ariko Gentile njyewe ndimo kubaza gusa.
Gentile ati" nyine urimo kubaza ngo bigufasha iki?
Saranda ati" Mureke mwitongana se kandi.
.
Kurundi ruhande aho Mosese nawe yicaye yigunze. Velas arinjiye. Aza iruhande rwe yicara hasi iruhande rwe amufata kurutugu aramukomeza.
.
Hanze ba Ruby, Sam n'abandi nabo bari hanze barikumwe n'abandi baje gutabara. Hashize akanya ako kanya, Katina nawe arahageze.  Sam, Ruby na James bamubonye barikanga! Bagwa mu kantu! Buri wese aratunguwe!
Ruby ati'" uriya mukobwa se ageze gano gute ?
James ati" Ubwo se ntibihise byumvikana ko ari inshuti ya Cloy?
Ruby ati" Ubwo yaba ari inshuti ye gute? 
Sam ati" iyo aba ari inshuti ye twarikuba tubizi. Ndetse ahubwo uriya Mukobwa twarikuba tunamuzi.
.
Katiana abatambukaho arikomereza ajya mu nzu bamukurikiza amaso. 
Sam ati' Mbega umukobwa! 
Ruby ati" Uriya ni umukobwa pe tureke utundi dukobwa 
.
Tugaruke mu nzu kuri a Cloy.
Amelia ati' Nyamara twese dufite ba Mama hano. Kumenya icyabaye kuri Mama wa cloy byadufasha.
Gentile ati" Amelia, nta muntu upfa igihe cye kitageze.
Cloy ati" Ese Amelie ubundi ushaka kumenya iki kindi?
Amelia ati" Nyine njyewe ndimo kwibaza, Mama wawe apfa mwari murihe? Niki cyabaye kugira ngo apfe.?
Cloy ati" Twari turi hano. Njyewe nabonye mama arimo kuruka amaraso.
Amelia ati" Nyamara ubwo rero yararwaye indwara mutazi.
Gentile areba Amelia ati" Nonese ibyo biragufashishe?
Amelia ati' Ese Gantile umfiteho ikihe kibazo?
.
Kurundi ruhande Moses nawe amaze gusobanurira Velas neza uko mama wabo yapfuye
Velas ati" wihangane mwana bro!
Moses ati" Urakoze.
Velas ati" Gusa ndumva Mama wawe yapfuye urupfu rutumvikana.
Moses ati" Umurambo wa Mama uri kwa Muganga. Natwe turamenya icyateye urupfu rwe muri raporo zo kwa Muganga.
.
Tugaruke mu cyumba cya Cloy, Katiana arinjiye. Ba Amelia bamubonye babonye n'imiterere ye bagwa mu kantu! Mbega umukobwa mwiza!
Katiana asubuza Cloy aranamwihanganisha.  Ba Amelia bo bakomeza kwitegereza Katiana amaso yabo adahumbya. Bareba Nyashi ze ararenze cyane.
Cloy ahita aba presenta ati" Katiana aba ni abashuti banjye. Uyu yitwa Amelia, uyu yitwa Gentile, Julia na Saranda.
Katiana ati" Nishimiye kubamenya.
Amelia ati" natwe turakwishimiye.
Cloy areba ba Amelia ati" Uyu rero yitwa Katiana. Niwe wa mugisha wanjye nababwiye nahuye nawe akamfasha guhindura imiterere yanjye 
.
Baratangara!
Saranda ati" Kumbe niwe wagufashije?
Cloy ati" yego.
Gentile ati" sha birumvikanye noneho uko umeze bifite isoko.
Katiana araseka ati" Namwe ariko mubishaka mwagira impinduka. Ubwiza bwanyu bwarabagirana. Mwatuma imiterere yanyu ibaha ijambo.
Gentile ati" ese koko birashoboka mugihe ntabushobozi dufite?
Katiana arabareba ati' byashoboka. Ubu kugira ubwiza  bigisaba ubusobozi, bisaba kubyumva no kumva ubishaka. Ukumva umutima wawe umaramaje rwose. Kandi icyo byagusaba cyose.
.
Ba Gantile barumirwa.
Katiana ati" uzumva amaramaje niteguye kuzamufasha.
Cloy ati" ni bimwe nababwiye. Nanjye nahindutse gutya kubera ko nabishakaga. Gusa igikomeye cyamfashije nuko narimaramaje.
.
Amelia ati" Nonese ubundi uko kumaramaza muvuga ni ukuhe?
Katiana ati" Ubajije ikibazo cyiza Amelie. Reka nkusubize neza.
.
The next Episode 17

Comments