Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twaherutse, nubundi Varu akoteye, bisa nkaho Roxy amutengushye nanone .
.
Created by Chris Nandi ishimwe.
.
Amasaha yo gutaha kubashitsi bari basuye Varu arageze. Uwitwa Peterson uhagarariye abandi arahaguruka maze asimira Varu uko yabakiriye ndetse bamubwira ko bonyeye kwiyunga bazakomeza gukorana na Company ye
Varu arishima cyane maze nawe arabashimira. Abashitsi bahamagara Juliana nawe baramushimira cyane byimazeyo.
.
Varu ubwo nawe afata ijambo abashimira kuba bemeye kumwumva no kumubabarira. Asoje kuvuga ijambo.
Uwo mwanya babona Roxy arinjiye. Arabareba baramureba.
Roxy ati" rwose mumbabarire cyane nagiye ahantu gushaka ama wine narinaguze barantenguha cyane bikomeye. Niyo mpamvu natinze.
Paterson ati" Roxy bibaho. Kandi ntakibazo ufite umukozi mwiza yabashije guhagarara mu mwanya wawe Neza.
.
Roxy ati" nukuri Imana ishimwe niba ari ntakibazo mwagize.
Paterson ati" usanze dutaha rero.
Kanumba ati" Oya Igihe twari twateganyije niki.
Roxy ati" ariko pe ntakibirukansa twagimana akandi kanya gato.
Baraseka.
Paterson ati" reka tugende N'ubundi u Rwanda rwacu ni rito. Tuzajya duhura kenshi. Ariko nyabona uko waba umeze kose utazibagirwa urugo rwawe.
Roxy araseka ati" Ubwo se byabaho ra !
.
Barasezera barataha
Varu arabaherekeza avugana na Peterson.
Paterson ati" Varu reka nkubwize ukuri ndi umugabo mugenzi wawe.
Varu ati" ntakibazo mpa uko kuri kwawe.
Paterson ati" Uriya mukozi wawe ameze nka zahabu iri mu byondo. Naho umugore wawe uriya Roxy. Ntakubeshye ameze nk'amabuye ashashagirana nk'azahabu Kandi atariyo. Ndaubwiye nushake undakarire. Ariko niba uri umugabo utekereza uzabirebe neza.
Varu ati" ndakumvise. Kandi sinagaya uko ubibona .
Paterson ati" ahaaa singaha aho nibereye.
Varu ati" Peterson mwakoze napo ubundi urushako nsigaye mbona ari ibindi ntigeze ntekereza.
.
Baragena maze Varu agaruka mu rugo.
Roxy arimo kuganira na Juliana.
Roxy ati" ariko ngo witwaye neza warumaze nkaho ari wowe mugore mu rugo!
Juliana ati" mabuja sinzi ababivuze ariko se njye naba umugore mu rugo rw'abandi gute ?
Roxy ati" niyo makuru nahawe.
Juliana ati" nonese wowe mabuja urumva ibyo bibaho bishoboka.
.
Varu aba arinjiye areba Roxy ati" Cher dukeneye kuvugana
Bajya mu cyumba .
Roxy ati" honey ndabizi warakaye ariko umbabarire.
Varu ati" oyaaa ndabona ibintu bikabije kuba bibi. Rwose maze kwihangana bihagije. Mba nibaza wowe uba utekereza iki ?
Roxy ati" have se Kandi wishaka gukomez ibintu.
Varu ati" ngo ndimo kubikomeza?
Roxy ati" Umva honey nonese njye gusobanura Koko! Nagiye abantu barantenguha.
Varu ati" nonese ndibaza niki mubyikuri gifite agaciro kuruta umuryango wawe.???
Roxy ati" cher mbabarira byabaye.
Varu ati" oya pe niba utagira icyo wubaha kijyanye n'umuryango wawe njye ndabona kuzabishobora bidashoboka
Roxy ati" Ariko Honey ko mbona utangiye gushaka kuvuga ko urambiwe twabanye utazi uko akazi kanjye kameze.
Varu ati" ese n'ikibazo cy'akazi ? Hano ko ntacyo tubuze ujya kumara umwanya wawe wose mu bindi ukibagirwa umuryango ushaka iki?
.
Roxy ati" Biriya nkora ni inzozi zanjye.
Varu ati" ok ndakumva pe!
Roxy ati" Kandi by'aba byiza tudakomeje gushwana.
.
Varu aramureka.
.
Igihe kiricuma. Roxy yaje kureba Amilia aho atuye iwe mu rugo.
Amilia ati" uragenzwa niki hano.
Roxy afata y'amafaranga Juliana yamuhaye maze arayamunagira.
Roxy ati" wibeshye ku muntu warugiye kugura ngo angamabanire . Juliana n'umukozi wanjye nagiye kumuhitamo nzi umutima. Amilia aho gushaka guhangana nanjye ubicishije mu bugambanyi no guhemuka waretse tugahangana imbonankubone?
Amilia yumva aramwaye.
Roxy ati" ubutaha uzige uburyo bushya bwihangan. Kandi niba ushoboye ujye uhangana biciye mu mucyo.
.
Ku kazi kwa Varu arikumwe na Naru muri office.
Naru ati" ese Varu ubona utagiye kuzasara mugihe kiri imbere? Ubu ni utarimo kubona? Harya ngo wakuruwe n'ubwiza.
Varu ati" man ibiganiro by'ingo rero! Gabanya kujya ubinganiriza.
Naru ati " kubera ko nawe umaze kubihirwa. Mpamya ko iyo uza kuba ubanye n'umugore wawe Neza urugo aba ariyo nkuru nziza wakifuje kuganira.
Varu ati" tubireke mwana.
Naru ati" harya ngo washakaga umugore wigishongore. Mwiza. Ubundi ubwiza muba muvuga n'ubuhe?
.
Varu aramureba gusa.
Naru ati" nonese ni ubwiza bw'uruhi rubora? Nonese n'ubwiza bw'umuhiri ushiraho. Sinzi ngo abagabo tubara ubwiza bw'Umugore gute ?
.
Next episode 24
Comments